Monaco cosmetics

Umwana Zari aherutse kubyara akomeje guteza impagarara mu rugo rwa Diamond

Nyuma y’igihe gito umuherwe Zari abyaye umwana w’umuhungu ariko ntavugweho rumwe na benshi bitewe n’imisusire ye, kuri ubu byongeye gufata indi ntera aho hagaragaye ikimenyetso ko uyu mwana ngo ashobora kuba atari uwa Diamond Platnumz ahubwo akaba ari uwa nyakwigendera Ivan Ssemwanga.

Ishingiro kuri ibi bivugwa ngo ni uko uyu mwana asa neza na Ivan wahoze ari umugabo wa Zari by’umwihariko iminwa n’amazuru bityo ntagaragaze ikimenyetso nibura na kimwe ahuriyeho na Diamond, ikindi kandi ngo uko arushaho gukura ni ko asa n’abana ba nyakwigendera yasize.

PNG - 567 kb
Uyu mwana bivugwa ko atari uwa Diamond

Ikinyamakuru Ghafla cyo muri Kenya gitangaza ko iby’aya makuru bikimara gusakara, Zari yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze atangaza ko yiyamye abamwinjirira mu buzima yemeza ko uyu mwana atari uwa Ssemwanga nk’uko benshi bavuga.

Yagize ati ”Nillan (avuga uwo mwana aherutse kubyara) ni umumwana wanjye wa gatanu,abantu bakwiye gutekereza ubugira kabiri mbere yo kuvuga, ni nde wababwiye ko atari uwa Diamond?”

Ikindi abantu bakunze gushingiraho bavuga ko uyu mwana ari uwa Ivan, ni uko mu gihe uyu mugabo yari arwariye mu bitaro muri Afurika y’Epfo yagiye kumurwaza kugeza n’ubwo apfuye akimuriho ndetse mu gihe yashyingurwaga Zari yasutse amarira bigaragaza urukundo yamukundaga.

JPEG - 146.2 kb
Zari yarijijwe n’urupfu rw’uwari umugabo we nk’ikimenyetso cy’urukundo yamukundaga

Mbere y’ibyo byagiye bivugwa ko akimara kubyara umwana wa mbere wa Diamond (Tiffah) ngo yagiye agirana ibiganiro kuri telefoni na Ssemwanga ndetse akabipfa na Diamond rimwe na rimwe ngo akajya no kumureba muri Afurika y’Epfo akamarayo igihe, ariko akitwaza ko yabaga agiye mu bikorwa by’ubucuruzi.

PNG - 495.6 kb
Ssemwaga arashyirwa mu majwi ko ariwe wabyaranye na Zari uyu mwana akitirirwa Diamond

Hamwe n’ibyo byose rero no kuba uyu mwana afite ishusho ya Ivan ngo ni kimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza ko ari uwe kandi bigashimangira ko yapfuye akimwiyumvamo akaba abana na Diamond ari uburyo bwo kugirango yifashishe izina rye mu kwamamaza ibikorwa bye.

Mu minsi mike ishize mbere gato na nyuma y’urupfu rwe hakwirakwiye amakuru y’uko Zari yaba atwitiye Diamond umwana wa Gatatu ariko kuri ubu ntibikivugwa cyane kuburyo bigoranye kumenya niba aribyo cyangwa atari byo.

Tubibutse ko ubwo Zari yari atwite imfura ya Diamond byavuzwe cyane ko atari uwe bahitamo kujya kwa muganga gufatisha ibizamini by’amaraso (ADN) biza kugaragara ko ariwe bigabanya rwaserera yari ikomeje gukwirakwira hirya no hino ivuga ko Diamond atabyara.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

emmanueri - 20/08/2017 saa 17:57

umunsimwiza
Kanda hano umusubize

ingabire - 17/08/2017 saa 13:29

Ariko koko nta kindi mwabona mutubwira? Nari naracecetse none Mukunzi abimfashijemo. Ngo amakuru y'ibiki? Ibirangirire se kuri nde gute? Rwose mbona inkuru nk'izi ntacyo zitumariye, birutwa no kutubwira ibyo abashakashatsi aba n'aba bavumbuye, cyangwa amakuru y'ibyiza abo Imana yabifashije babashije gukora.. ibyo mbona byo byatwubaka . Ibyabo mwita ibirangirire weeee mubigabanyije mwaba mugize neza. N'iyo baba abanyarwanda mbona bidafasha benshi. Koko umwana yaririmbye akantu kamwe n'iyo twaba 2 nta n'umuzi ngo ubwo yiswe ikirangirire zitanarririmbye neza nibura...! Wapi
Kanda hano umusubize

Ruganzu - 17/08/2017 saa 07:25

None se Diamond yatinyuka gufuhira umukecuru yabanye nawe ari ikivanzu? Gifite n'urubyaro? No! Byonyine no gushaka umuntu ugasanga atakiri isugi ntuba ukwiye kuzatangara ubonye aguciye inyuma kuko ntabwo aba yigiye iwawe uko barongorwa, none undi azanye abana yitwa Star, ngo ngw'iki? Ubwo rero akumva yamuhindura ukundi ngo nuko ari Diamond? N'imana abantu barayinaniye yarabaremye ari bazima nkaswe iyo shitani uba wiroshyeho ureba amahembe? Bajye baziba.
Kanda hano umusubize

KAGARAMA Titus - 17/08/2017 saa 06:26

Abagore n'abagabo bacana inyuma ni benshi cyane.Iyo urebye ubusambanyi bakorera muli za Offices urumirwa.Hali igihe Capots (condoms) zisiba Toilets.Icyaha abantu bakora kurusha ibindi,ni ubusambanyi.Abarwana mu ntambara zo mu isi,nabo ni benshi.Ntabwo ibyaha bakora ari ibyo gusa.Nubwo abantu batabizi,burya no kwibera mu byisi gusa,ntushake imana,nabyo ni icyaha kuko imana ifata abantu bibera mu byisi gusank'ABANZI bayo nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.Aba bose bakora ibyo imana yanga,izabarimbura ku Munsi w'IMPERUKA uri hafi,nkuko yabigenje ku gihe cya NOWA,ubwo yicaga abantu bose bali batuye isi,igasigaza gusa abantu 8 bayishakaga kandi bakayikorera (Matayo 24:37-39).Niba dushaka kuzarokoka kuli uwo Munsi uri hafi,tugomba gushaka imana,tukiga Bible,tukajya mu materaniro,kandi tukajya mu nzira tukabwiriza abantu ibyerekeye imana.YESU yasize asabye abakristu nyakuri gukora UMURIMO nawe yakoraga wo KUBWIRIZA.Tubifatanya no gukora akandi kazi gasanzwe kugirango tubeho.Imana izaduha UBUZIMA BW'ITEKA muli Paradizo.Gusambana ntacyo bimaze.Ikibabaje ahanini nuko bikorwa n'abantu bali Married.This is stupid gukora ibyo imana itubuza.
Kanda hano umusubize

MICO - 17/08/2017 saa 05:03

politiki barayitinya kuko batazi kuyikina ! Mubareke rero binyurire mu nzira ziboroheye kandi zibaha amahoro. Bajye batubwira gusa aho ibiciro ku masoko bigeze ariko birinda gushyiraho comments/ critics. Bajye bavuga amakuru batoye kuri radio na Tv ariko nta + cg -, bizatuma baramba mu bunyamakuru ariko nabo nta cyo bungutse cyatuma bagera Moscow !
Kanda hano umusubize

uwase - 17/08/2017 saa 03:41

kkkkkkkkk ni byiza
Kanda hano umusubize

Ndumva - 18/08/2017 saa 04:26

NJYEndabona uriya mwana asa na diamond
Kanda hano umusubize

Uwase - 19/08/2017 saa 18:44

ndemeye2sintarinzikobibaho kbs arikondumva zari ntakosa fitekuko nyine ntugukeka ndumiwekbs
Kanda hano umusubize

emmanueri - 20/08/2017 saa 17:55

amakuruyawe
Kanda hano umusubize

gody - 17/08/2017 saa 02:54

Ikinyamakuru cyanyu gikeneye gutanga amakuru ajyanye nizina ryanyu. Nta mirasire ndeba munkuru zanyu . Abanyarwanda bakeneye amakuru abubaka uyumunsi.
Kanda hano umusubize

bebe - 16/08/2017 saa 16:03

Ndunva ntakosa zari afite Bose nubundi nabagabobe agomba kubyarana nguwo ashaka burya ngo sewumwana nyina niwe umumenya
Kanda hano umusubize

bukuru - 16/08/2017 saa 16:01

hhhhhhhhhh basemebatashoka umwananuwe
Kanda hano umusubize

mukunzi - 16/08/2017 saa 12:56

amakuru muduha ni meza, ariko mwibanda cyane ku myidagaduro cyane. Turifuza ko mwajya mutugezaho n' andi ahagije muri politike kuko nayo turayikunda. merci!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X