Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Murumuna wa Intore Tuyisenge yamaze gushyira hanze indirimbo ivuga ku ntsinzi ya Perezida Kagame

Umuhanzi Twizerimana Flodouard (Limu) akaba na murumuna wa Intore Tuyisenge, nyuma yo gusohora indirimbo "Tora Kagame" n’izindi nyinshi zivuga kuri sosiyete nyarwanda kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise "Tubyine Intsinzi" ivuga ku ntsinzi ya Perezida Kagame.

JPEG - 31.6 kb
Twizerimana Flodouard(Limu)

Nyuma yo gutangaza ko Perezida Paul Kagame ari we watsinze amatora yo kuyobora u Rwanda, Abanyarwanda bakabyina intsinzi ari benshi, byatumye uyu muvandimwe wa Intore Tuyisenge ashyira hanze iyi ndirimbo ashimira Perezida ibyo yagejeje ku bamugiriye icyizere, aboneraho guhamagarira abantu gukomeza kubyina intsinzi.

Muri iyi indirimbo hari aho uyu muhanzi agira ati "Intore izirusha intambwe ni ishingiro ry’ibyishimo byacu nk’abanyarwanda ni muze twishime tubyine intsinzi."

Twizerimana aganira na Imirasire, yavuze ko kuba Abanyarwanda barahisemo Perezida Kagame ari ishingiro ry’ibyiza byiyongera ku byagezweho binyuze mu miyoborere myiza, umutekano, amajyambere n’ibindi.

JPEG - 37.8 kb
Limu arikumwe na mukuru we Intore Tuyisenge

Ni muri urwo rwego akangurira buri wese gusenyera umugozi umwe na bagenzi be mu kubaka igihugu binyuze mu ngeri zitandukanye nyuma yo kubyina intsinzi y’umukuru w’igihugu umaze kwesa imihigo.

Ku byerekeye ubuhanzi bwe,Limu asobanura ko uretse izi ndirimbo yageneye ibikorwa by’amatora n’iyi ivuga ku ntsinzi y’umukuru w’igihugu,ngo asanzwe yibanda ku ndirimbo z’ubaka sosiyete nyarwanda,izishishikariza abantu isuku,umutekano n’imiyoborere myiza kandi ngo akabona zitanga umusaruro.

Zimwe mu ndirimbo yakoze zikaba zaratangiye kumenyekana,harimo iyitwa DUKOMERE KUGIHANGO, RWANDA ABAKUGANA, ISUKU N’UMUTEKANO, NKINGI Y’UBUKUNGU Ndetse n’Izindi.

Kugeza ubu akaba amaze gushyira hanze amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze zirimo iyitwa Nkingi y’Ubukungu.Avuga ko afite intumbero yo kugera kure hashoboka akaba yanarenga imipaka binyuze mu mpano ye.

Umva indirimbo "Tubyine Intsinzi"

Reba indirimbo Limu yise "Nkingi y’Ubukungu"

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 17/08/2017 saa 05:04

Mwoduha Imdirimbo Tukayitunga?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X