Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mr Skizzy yavuze impamvu itsinda aherutse kwiyungaho ritarenga umutaru ngo ryamamare nka KGB

Iyo uvuze umuraperi Rurangwa Gaston uzwi nka Mr Skizzy benshi bahita bumva itsinda rya Kigali Boys (KGB) yamenyekaniyemo rizwi mu ndirimbo nka Arasharamye, Abakobwa b’i Kigali n’izindi zitandukanye ari kumwe na bagenzi be, MYP na nyakwigendera Hirwa Henry.

PNG - 611.7 kb
Mr Skizzy na nyakwigendera Henry (hagati) na MYP ubu ubarizwa muri Amerika

Nyuma y’uko uyu musore abavamo, abasigaye ari bo Skizzy na mugenzi we MYP bashatse guhita bakomeza ibikorwa by’iri tsinda mu miririmbire, ariko baza gusanga bitaborohera bitewe n’uko umwe abarizwa muri Amerika undi akaba mu Rwanda, bahitamo kuba babisubitse.

Muri uku gusa n’abahagaze, nyuma gato Skizzy ari na we uba mu Rwanda yaje gutangaza ko yiyunze ku rindi tsinda ry’abasore babiri ryitwa The Banks rigizwe na Manzi Claude uzwi nka Wexy, Tuyishime Enock uzwi nka Fax, ngo babe bakorana bazamuke bubake izina nk’uko n’ubundi byari bimeze muri KGB.

Icyo gihe Skizzy aganira n’itangazamakuru yahamije ko impamvu yahisemo kwinjira mu itsinda rya The Banqs, ari uko yabonaga gukora nka KGB bitagishobotse kuko MYP atabarizwa mu Rwanda.

Yagize ati ”Njye nahisemo iri tsinda kuko nabonaga gukora nka KGB bitagishobotse, MYP yibera muri USA afite ubundi buzima abayemo, biragoye ko twakorana umuziki. Sinari gufata aba bahungu ngo mbinjize mu itsinda rya KGB, ahubwo njye nahisemo kubasanga mu itsinda ryabo rya The Benqs.”

JPEG - 169.1 kb
Mr Skizzy

Abantu babyumvise vuba ariko benshi batekereza ko KGB izimye burundu ahasigaye bahanga amaso iryo tsinda rishya ngo barebe niba ryabahoza amarira batewe no kubura ibindi bihangano by’aba basore.

Bidatinze iri tsinda ryaje gusohora indirimbo bise "igishoro" ikinwaho gake mu bitangazamakuru ndetse banyiri ubwite bagerageza kuyimenyekanisha abakurikiranira hafi muzika nyarwanda barayimenya, hashize igihe basohora izindi ntizamenyekana uko iminsi igenda ishira ibihangano byabo biburirwa irengero.

Mu gushaka kumenya impavu iri tsinda rikura nk’isabune ntirikore ibyo benshi bari biteze, Skizzy yaganiriye na Imirasire maze agaragaza imbogamizi bahura na zo zituma ibikorwa byaryo bitagera ku rwego KGB yari igezeho, dore ko n’ubu ibikorwa byayo bikivugira.

Uyu musore yavuze ko impamvu The Benqs itarenga umutaru ari uko mbere bagitangira umuziki hari hari irushanwa mu buryo bw’imiririmbire, bityo bikaba byari impano zikora, ariko ubu ngo ni ukurushanwa ifaranga, urikurusha akanakurusha imbaranga akamenyekana wowe ugasigara uri aho gusa.

Yasobanuye ko kuba The Banks iticuma atari uko badafite impano, ahubwo ngo bareba uko bagomba guhindura uburyo bujyanye n’imiterere y’uruhando rw’umuziki w’ubu ushingiye ku ifaranga maze barebe ko byagenda neza nubwo bitoroshye.

Aha yatanze ingero z’uko Abanyarwanda bamaze kwishyiramo ko iyo umuhanzi adakinwa ku maradiyo aba adafite impano, nyamara si ko bimeze ahubwo bamwe amafaranga abibafashamo bigatuma indirimbo zabo zicurangwa zikamenyekana.

Yagarutse ku bahanzi bamwe na bamwe bafite amazina aremereye n’impano ariko ibihangano byabo bidakunze gucurangwa kandi bashoboye, muri abo harimo Riderman, Tuff Gangs ndetse na Makanyaga Abdul.

Skizzy ahamya ko ubusanzwe abantu bakwiye kumenya ko itsinda rya KGB rigihari ritigeze risenyuka n’ubwo mugenzi wabo yabavuyemo, ariko ibikorwa byo biracyakomeje, ndetse ngo mu gihe MYP aramutse aje mu Rwanda bakomeza kuririmba.

Yongeyeho kandi ko aho kugirango atandukane n’abo basore muri The Banqs mu gihe MYP yaba agarutse ngo bakomeze urugendo rwa KGB, yabongeramo maze itsinda rikarushaho gutyara, kuko ngo ababonamo impano ikomeye igomba kubyazwa umusaruro.

Dore amashusho y’indirimbo ya the Benks bise "Mbwira numve"

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X