Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Sat B mu rukundo na Ashley wahoze ari umukunzi w’umukinnyi wa Rayon Sports

Ashley yatangaje ko yamaze gutandukana burundu na Kwizera Pierrot ukina muri Rayon Sports, ahubwo akaba yinjiye mu rukundo n’umuhanzi Sat B, Umuhanzi w’Umuraperi mu Burundi.

Abakurikirana iby’urukundo rwari hagati ya Pierrot na Ashley ntibaremera ko aba bombi baba baratandukanye.

JPEG - 147.9 kb
Sat B na Ashley basigaye barebana akana mu jisho

Icyakora amagambo abahanzi Ashley na Sat B bamaze iminsi bandika ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko urukundo rwashinze imizi hagati y’aba bombi.

Amagambo aheruka Sat B yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook, ni yo yatumye abakunzi b’uyu muhanzi bemeza badashidikanya ko umutima we wamaze kwigarurirwa n’umukunzi we mushya Ashley.

Ku butumwa Sat B yashyize kuri Facebook yavugaga uburyo akunda cyane Ashley ndetse ko n’abifuza kubatandukanya ntaho bahera kuko batazi igihe umubano wabo bombi watangiriye.

Sat B yanditse agira ati: "Mwana nkunda ndazi ko ubizi ko badashaka kutubona turi kumwe !!?? Tuza Mwana Mwiza bo n’ubu ntibaravyumva nanje nta bwoba Much love nyinshi saaaanaaa".

Munsi yayo magambo, Ashley nawe yanditse ati : " You are my king and nothing can change that...watasema usiku watalala....ila kwako sibanduki hawajuwi tulipo toka, wata jua aje tunapo kwenda ?"


Tugerageje kubishyira mu Kinyarwanda, Ashley yanditse ati : " Uri umwami wanjye kandi ntagishobora kubihindura... bazavuga baruhe...sinarota dutandukana. Ntibazi iyo twavuye, gute bamenya iyo tujya?"

Sat B yavuzweho gukundana n’abakobwa batandukanye mu minsi ishize hari amakuru y’urukundo rwe n’umukobwa w’umuzungu yacicikanye ku mbuga nkoranya mbaga, ikindi uyu muhanzi asanzwe afite undi mukunzi banabyaranye umwana bise Leila.

Mu minsi ishize kandi Ashley yavuzweho gukundana n’umukinnyi w’umurundi ariko ukinira ikipe ya Rayon Sports, umubano waba bombi ngo waba warajemo agatotsi kubera kururu kururu ye n’umuhanzi Sat B.

JPEG - 86.7 kb
Umuhanzi Sat B bivugwa ko ari mu rukundo na Ashley

JPEG - 47.3 kb

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BAVUKIREHETHEONESTE - 19/08/2017 saa 16:54

tumenyeko urukundo ataramafarangacyangwa ubutunzimbonaribyobyeze
Kanda hano umusubize

BIZIMANA Andrew - 17/08/2017 saa 10:12

Bene ibi ntabwo ari URUKUNDO.Kubana n'umuntu haricyo umushakaho,ntabwo aba ari Umukunzi wawe nkuko abantu babyita.Kuko iyo umuhungu amaze guhaga umukobwa (cyangwa vice versa),aramuta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita Urukundo? Muravuga ngo ASHLEY yinjiye mu rukundo n’umuhanzi Sat B.Hari ikintu abantu batazi.URUKUNDO nyakuri,barwita "AGAPE" mu Kigereki.Nukuvuga gukunda umuntu utagamije inyungu (selfish interests).Iyo atari bene urwo rukundo,biba ari icyaha.Imana yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n'umuntu tuzabana ubuzima bwacu bwose (Imigani 5:15-20),kandi tubyare abana.None Millions nyinshi z'abantu imana yiremeye,bakoresha sex bakora ibyo yanga.Ariko mujye mumenya ko bitazakomeza gutya.Imana yashyizeho UMUNSI W'IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo Munsi uteye ubwoba nkuko tubisoma muli YOWERI 2:11,IMANA yacu yitwa Yehova izica Milliards/Billions z'abantu banga kuyumvira (Yeremiya 25:33).Izasigaza abantu bake bayumvira bazatura mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Iyo urebye ibintu bibi bibera mu isi bitabagaho kera,abahanga benshi,kimwe na Bible,bemeza ko UMUNSI W'IMPERUKA uri hafi cyane. Abashaka ubuzima bw'iteka muli Paradizo,nimuhinduke hakiri kare.Abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana,bazarimbuka kuli uwo munsi (1 Yohana 2:15-17). Ikibabaje nuko abantu hafi ya bose batuye isi bibera mu byisi gusa.Ibyo imana idusaba,ntacyo bibabwiye.Babikuba na ZERO. Kuli bo ubuzima gusa ni Shuguri,amafranga,kwinezeza,politics,etc...Gukora ni ngombwa kugirango tubeho.Ikosa nuko abantu badashaka gukorera imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka imana yadusezeranyije kuva kera.Bisome muli Tito 1:2.NIMUKANGUKE.
Kanda hano umusubize

Jayp - 17/08/2017 saa 09:00

Waache Wapendane!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X