Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bishop Tom Rwagasana wo muri ADEPR yafunguwe by’agateganyo

Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Kanama 2018, Urukiko rukuru rwategetse ko Bishop Tom Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije mu itorero rya ADEPR afungurwa by’agateganyo, bityo ibyaha byo kunyereza umutungo w’iryo torero agakomeza kubiryozwa adafunze.

Uru rukiko rufashe uyu mwanzuro nyuma y’uko Bishop Rwagasana yari yajuririye ifungwa rye ry’agateganyo, aho yavugaga ko afite uburwayi bukomeye kandi butavurirwa mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Bishop Tom Rwagasana akomeza gufungwa kubera impungenge z’uko ashobora gutoroka ubutabera, ariko bigeze mu Rukiko Rukuru, uyu mushumba agaragaza impamvu zifatika zituma asaba kurekurwa.

Ubushinjacyaha none byemejwe ko yaba afunguwe by’agateganyo kuko habonetse ibimenyetso bigaragaza ko arwaye cyane.

JPEG - 99 kb
Bishop Tom Rwagasana wamaze kurekurwa by’agateganyo mu buroko

Mbere y’uko Urukiko Rukuru rurekura Bishop Tom Rwagasana rwabanje kumutegeka ko agomba kuzajya yitaba Ubushinjacyaha buri cyumweru ndetse banamusaba gutanga pasiporo kugirango atazatoroka ubutabera akaba yajya mu mahanga.

Tom Rwagasana yari afunganye na bagenzi be bayoboranaga ADEPR bagera kuri batandatu barimo Mutuyemariya Christine wari muri Komite Nyobozi y’Itorero ADEPR ashinzwe ubukungu n’imari, Pasiteri Eng. Theophile Sindayigaya wari ushinzwe inyubako muri ADEPR.

Gasana Valens wari ushinzwe icungamutungo, Pasiteri Salton Niyitanga wakoraga mu biro bye nk’umunyamabanga bose urukiko rukaba rwari rwategetse ko bakomeza gufungwa by’agateganyo kuko ubujurire bwabo nta shingiro bwari bufite.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bitonda Naphutal - 21/08/2017 saa 19:56

God is oll ukuri kuzajya ahagaragara
Kanda hano umusubize

kabeede - 19/08/2017 saa 03:30

Ariko c ko ariya Mazina ya ba Apotre,bishop,...umuntu twese ushaka kwiba itorero ayiha,kuri ADEPR ko batayasengera vuba NGO urebe ba Bishop na ba APOTRES,NGO baravuka ku bwinshi Kuri ADEPR
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X