Monaco cosmetics

Umuryango wa Bebe Cool mu myiteguro yo kwakira urundi rubyaro

Umuhanzi Bebe Cool n’umufasha we Zuena bari mu myiteguro yo kubyara undi mwana wiyongera ku bandi barenga batatu bari basanganywe harimo umwe utari uwa Zuena.

JPEG - 35.8 kb
Bebe Cool n’umugore we Zuena

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda Moses Sali wamenyekanye mu muziki nka Bebe Cool ari mu byishimo bikomeye byo kwitegura undi mwana azabyarana n’umugore we basanzwe babana witwa Zuena Kilema.

Ibyo kuba uyu muhanzi agiye kwibaruka umwana byamenyekanye mu mpera z’iki cyumweru gishize, ubwo umugore we Zuena Kilema wahoze ari umunyamakuru wa NTV mu kiganiro cyayo kitwa NTV Life Stories, yagaragaye mu kinamba cyogerezwamo imodoka cyitwa Kayla, yambaye umupira ugaragaza ko atwite ndetse inda ari nkuru.

Bebe Cool na Zuena bamaranye igihe kitari gito aho bagaragara nk’intangarugero mu byamamare byo muri Uganda.

PNG - 630.4 kb
Bebe Cool na Zuena barikumwe n’urubyaro

Umwana uzavuka agiye kwiyongera ku rubyaro aba bombi basanganywe, harimo n’umusore w’imyaka 22 Bebe Cool yari yarabyaye mbere yo gushakana na Zuena.

JPEG - 62.3 kb
Zuena ubwo yari akimara kwibaruka umwana wa kane

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X