Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

The Ben yamaze kongera gukandagiza ibirenge bye ku butaka bw’u Rwanda

Nyuma y’igihe gito The Ben avuye mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 17 Kanama 2017 yongeye gukandagiza ibirenge bye i Kigali aho aje ku butumire bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

JPEG - 68.3 kb
The Ben akigera ku kibuga yasuhuje abari baje kumwakira

Uyu muhanzi akigera ku Kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, mu kiganiro kitari kirekire yagiranye n’itangazamakuru, yasobanuye ko kuba agiriwe icyizere agatumirwa ubugira kabiri mu bitaramo bitandukanye mu mwaka umwe, ari ikigaragaza urwego n’ishusho umuziki wo mu Rwanda umaze kugeraho.

Yavuze ko u Rwanda ruryoshye nta muntu n’umwe utakwifuza kuhaza, ati "u Rwanda ruraryoshye cyane ntawe utakwifuza kuhaza.”

JPEG - 68.3 kb
The Ben yabwiye abaje kumwakira ko abahoza kumutima

Abantu biganjemo abafana urujya n’uruza ,baje kwakira uyu muhanzi banafata amafoto bari kumwe na we, gusa ntiyahatinze kuko yahise afata imodoka yari yamuteguriwe aragenda, bikaba biteganyijwe ko ashobora kongera kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.

RDB yamutumiye mu gihe habura iminsi mike ngo habeho igikorwa cyo Kwita amazina abana b’ingagi “Kwita Izina Gala Dinner 2017” giteganyijwe ku itariki ya 26 Kanama 2017 muri Convention Center.

JPEG - 118.5 kb
Umufana asuhuza The Ben

Mbere y’uko habaho umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi baba baravutse, RDB itegura ibirori biba bigamije gushyigikira gahunda zo kurinda no kurengera ibidukikije (conservation).

The ben agarutse mu Rwnda mu gihe yahaherukaga ubwo yari yitabiriye igitaramo cya EAP kiba muri buri ntangiro z’umwaka, icyo gihe yahakoreye igitaramo tutatinya guhamya ko cyabaye amateka mu bahanzi nyarwanda.

JPEG - 96.8 kb
Yaganiriye n’itangazamakuru akanya gato

Gusa ku rundi ruhande yari aherutse i Kampala ubwo yari mu gikorwa cyo gukorana indirimbo n’umuhanzikazi Sheeba Karungi bise "Binkolele" kuri ubu ikaba iri mu zikunzwe cyane.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

January ni jinos - 21/08/2017 saa 12:11

tukeneye video ya binkorela
Kanda hano umusubize

Uwase - 19/08/2017 saa 18:57

deben karibu2 knd turakwemera ntukokukubontabihenze arikontaribi ngwino iRwanda turakwishimiye kbs
Kanda hano umusubize

Dusengimana - 18/08/2017 saa 20:55

The ben ndamwemera cyane nuko nzapfa ntamukoze muntoki ze?
Kanda hano umusubize

Dusengimana - 18/08/2017 saa 20:51

The ben ndamwemera cyane nuko nzapfa ntamukoze muntoki ze?
Kanda hano umusubize

- 17/08/2017 saa 15:31

karibu the ben ndakwemera cyane
Kanda hano umusubize

Eric Manzi Ntakirutimana - 17/08/2017 saa 14:14

Mukomerezaho kutugezaho Amakuru meza kandi acukumbuye agezweho ntacyo nenga ahubwo ndabashimira cyane Ndabakurikira ndi Uganda.Murakoze.
Kanda hano umusubize

Moise NIYONKURU - 17/08/2017 saa 14:08

i hold him cos he's making me happy always i listen his songs. holle ben!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X