Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Audy Kelly yavuze igishobora kumukurura akisanga ari mu rukundo na Jody

Ni inshuro nyinshi ibitangazamakuru byagiye bitangaza urukundo hagati y’umuhanzi Audy Kelly ndetse n’umuhanzikazi Joddy Phibi,ariko banyiri ubwite bakibitera utwatsi bahamya ko ari inshuti zisanzwe.

JPEG - 15.9 kb
Auddy Kelly na Jody

Nyuma y’iyo nkubiri yose hagiye hanavugwa byinshi ko aba bombi baba bagiye gukora ubukwe bagatumira inshuti n’abavandimwe, ariko nanone aba bahanzi bakabivuguruza yewe bagahuriza hamwe ko ubushuti bwabo atari ubushingiye ku kubana ahubwo ari inshuti zisanzwe ariko z’akadasohoka.

Mu minsi ishize nibwo uyu musore yatangazaga ko ahagaritse umuziki yakoraga abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook,ariko ntiyatangaza impamvu ahubwo asobanura ko ari impamvu ze bwite adashobora gutangaza.

Icyo gihe amwe mu makuru yaje yacaracara hirya no hino yavugaga ko uyu muhanzi yaba yahagaritse umuziki ku nama yagiriwe na bagenzi be ko agomba gukomeza amashuri dore ko ari mu cyikiro cya gatatu cya kaminuza,maze umuziki akazawukomeza ayasoje.

Andi makuru yavugaga ko Kelly yaba aretse umuziki kugirango arusheho gutegura neza ubukwe bwe na Jody kuko ngo akiwurimo ntabwo byari ku mukundira bitewe n’inshingano nyinshi umuntu aba afite iyo ari mu gikorwa nk’icyo.

Bitewe n’uko abafite aho bahurira n’imyidagaduro cyangwa ibindi byamamare bakunze kubanza guhakana amakuru abavugwaho bakaza kuyemera nyuma bitewe n’ibimenyetso runaka biba byagaragaye ko ariyo cyangwa se bikaza no kugaragara ko byari ibihuha mu gihe nta bimenyetso, byatumye Imirasire igirana ikiganiro na Auddy Kelly kugirango agire icyo abitangazaho ndetse anasubiza iby’abizaga niba koko umuziki we akiwukomeje.

Ku byerekeye niba koko Kelly akundana na Joddy, ibyo yabiteye utwatsi avuga ko ari inshuti magara nk’uko yagiye abivuga mu bitangazamakuru anaboneraho guhamya ko nta n’ubukwe bari gutegura kuko ngo ntibaba badakundana urukundo rw’abitegura ku rushinga ngo nibarangiza bakore ubukwe.

Hari umugani wa kinyarwanda uvuga ko nta nduru ivugira ubusa ku gasozi,uyu niwo twashingiyeho tumubaza imvo n’imvano y’ayo makuru,maze asubiza avuga ko akenshi aba arikumwe na Joddy mu bitaramo bitandukanye no mu birori runaka maze bakabibyazamo amakuru.

Yagize ati"Joddy ni inshuti yanjye magara,dukunze guhurira ahantu henshi hatandukanye,iyo abantu rero bababonye kenshi muri kumwe bituma batekereza ibindi bintu biri kure y’ibyo banyiri ubwite baba batekereza."

Naho abajijwe ibyo abona byamukurura kuri Joddy akisanga mu rukundo bibaye ngombwa ko bakundana urukundo rw’umusore n’inkumi bitegura kurushinga,Kelly yavuze ko akunda uko Joddy ateye neza kandi ngo ni umukobwa ugira umutima mwiza.

JPEG - 38.9 kb
Kuba Joddy ateye neza ngo biri mu byakurura Audy Kelly akisanga ari mu rukundo

Yagize ati"Nshingiye ku byo umbajije navuga ko icyankurura cyatuma mukunda mu gihe bibaye ngombwa ,Joddy ateye neza,ni umukobwa ugira umutima mwiza."

Ibirebana n’umuziki we,ahamya ko kuva yasabwa n’abakunzi be(El Familia) ko yagaruka mu muziki akabibemerera,kuri ubu ngo yatangiye gukora ibikorwa birebana nawo ariko mu ntangiro z’umwaka utaha ngo nibwo agomba kubishyira ku mugaragaro.

Audace Munyengango,uzwi mu muziki nka Auddy Kelly yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa "Sinzagutererana" yakoranye na Jody,Ndakwitegereza,Ruzakugarura n’izindi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 18/08/2017 saa 17:21

Ahari Umuriro Haboneka Umwotsi
Kanda hano umusubize

uwayezu honey - 18/08/2017 saa 09:09

UK barebana nawe ushyiz munyurabwenge ubona ko urukundo ruhari nuko abastary bakunda guhakana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X