Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Theo Bosebabireba agiye kujyana Ama G the Black muri Gereza-Umva ikiganiro cyabo

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene bakunze kwita Theo Bosebabireba umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,asanzwe ari inshuti magara n’umuhanzi Ama G the Black usanzwe aririmba indirimbo zikunzwe kwitwa iz’isi.Ubushuti bw’aba bahanzi bombi bwongeye gushimangirwa ubwo Ama G yasohoraga indirimbo nshya yise "Ntaho tuzajya" maze Theo akayikunda akamusezeranya kuzamujyana mu magereza atandukanye gukorerayo umurimo w’Imana mu buryo bwo kuririmba.

Mu kiganiro kigufi aba bombi bagiranye gikomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga,nyuma y’uko uyu muhanzi ashyira hanze iyi ndirimbo,Theo yumvikana amubwira ko yajyaga akora indirimbo zikamunyura ariko iyo yo ngo ije imwemeza.

Ati"Iyi ndirimbo yabaye nka Virus ndi kuguma nyumva ayayaaa! nkumva iri kumfasha!Naherukaga gukunda indirimbo nka gutya haciyemo iminsi,wajyaga umpa ariko wari utarangeza ku nzoka. Hano wampaye."

Aha ngo ibyo Ama G yaririmbye yasaga n’aho ari kubwira Theo ngo kuko amagambo ayikubiyemo aragusha ku nzoka y’uyu mukozi w’Imana.Hari aho muri iyo ndirimbo Ama G agira ati"Baririmbire Serena Ama G nkubite i Kabuga,nibajya convetion nkubitire mu kabuga ka musha."

Ama G yari ashatse kuvuga ko uko abahanzi bakorera ibitaramo mu mujyi, niko we azajya yigira kuririmbira mu nkengero nibiba ngombwa mu byaro.Ibi rero nibyo ahurizaho na Theo kuko ngo nawe ntiwamubwira ngo ategure ibitaramo bye bwite azagukundire.

Nyuma y’ibyindirimbo rero Theo yafashe umwanzuro ko agiye kujyana muri Gereza uyu muraperi bakavugirayo ubutumwa bwiza dore ko ngo mbere yajyaga amujyanayo akanamusura mu rugo ariko kuri ubu ngo ntakimwikoza ntazi impamvu.

Baganiriye muri ubu buryo
Ama G:Uzateranirahe ku cyumweru ngo tuzajyane?
Theo:Banjyanye muri Rwanda shimimana i Nyanza ya Butare.
Ama G:Twigeze kujya tujyana kuvuga ubutumwa bwiza mu magereza.
Theo:No kuri 19 (Taliki) nzajya muri gereza!Nkujyane?
Ama G:Njyana se,subizi se bampe inkoni yindi yayindi nayiragije abashumba bambwiye.
Theo:Ndaza kubabwira ko tuzaza kubasura.
Ama G:Sawa sawa.

Nk’ikimenyetso cy’urukundo Theo afitiye iyo ndirimbo,yanzuye ko ngo agomba kuyiga uko yakabaye,kuburyo ashobora kuyiririmba kuko ngo nibwo yaba afashwa kurusha uko undi wese yayiririmba.

Ati"Iyi ndirimbo ndashaka kuyiga ku buryo nshobora kuyiririmba nibwo naba mfashwa nkayiririrmbira njyenyine nta muntu nigana."

Ama G the Black nawe ntiyatereye agati mu ryinyo ngo yibagirwe ibihangano by’iyi nshuti ye,kuko nawe yahise amubwira ko atashobora kuryama atumvise indirimbo ye yitwa "Ukuri kuranyagizwa."

Ati"Yayindi yitwa ukuri kuranyagizwa urayibuka?sinjya ndyama ntayumvise."
gusa iyi ndirimbo Theo avuga ko ubwe nawe ayitinya ntiyayiririmba n’ikimenyimenyi iyo bayimusabye avuga ko ngo atayizi."

Theo Bosebabireba yemeza ko uretse nawe ,ngo n’umugore we yamaze gukunda iyi ndirimbo mbese ngo ibintu byakaze.Asoza aganisha ku ijambo ry’umvikana muri iyo ndirimbo aho avuga ko nyampinga w’isi ari umubyeyi we naho ibindi ngo ni ibisonga.

Ati"Miss w’isi ni mama abandi ni ibisonga."

Ubushuti bw’aba bahanzi si ubwubu gusa,kuko no mu minsi yashize bakoranye indirimbo mu buryo bwo kuyisubiramo maze idini rya ADEPR Theo abarizwamo riramuhagarika ndetse anategekwa kutazongera.

Icyo gihe byabaye impaka ndende ariko biza guhosha bisa n’ibisubiye mu bworyo kugeza ubwo mu minsi ishize Theo yabwiye imirasire ko atazongera gukorana indirimbo n’abaraperi batakiriye agakiza kuko ngo nta nyungu abibonamo.

Umva indirimbo nshya ya Ama G yatumye Theo ava mu bye

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jeff - 23/08/2017 saa 14:38

Abaroma 12:2 Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe.... ahubwo muhinduke rwose. Nifurije buri wese kuba umukristo w'Ukuri agaharanira gusa na Kristo. GBU
Kanda hano umusubize

peter - 22/08/2017 saa 13:40

Ko umutwe w'inkuru ntaho uhuriye n'inkuru ubwayo .Njye nari numvise ko bari mu rubanza ko no gufungwa birimo ,mutuma rwose ducika intege iyo dusoma ibintu bitajyanye na gato ubundi umuntu yagasomye umutwe w'inkuru akumva ibikurikiyeho niyo atabisoma.
Kanda hano umusubize

DUFITUMUKIZA J D’AMOUR - 21/08/2017 saa 02:12

NARI NZI KO BAGIYE GUFUNGWA
Kanda hano umusubize

- 20/08/2017 saa 17:03

Mwagiye mureka kuyobya abasomyi koko!! Ngo abanyarwanda ntibasoma kdi ari mwe mutuma twanga gusoma ibintu byanyu.
Kanda hano umusubize

- 20/08/2017 saa 17:03

Mwagiye mureka kuyobya abasomyi koko!! Ngo abanyarwanda ntibasoma kdi ari mwe mutuma twanga gusoma ibintu byanyu.
Kanda hano umusubize

- 20/08/2017 saa 17:03

Mwagiye mureka kuyobya abasomyi koko!! Ngo abanyarwanda ntibasoma kdi ari mwe mutuma twanga gusoma ibintu byanyu.
Kanda hano umusubize

- 20/08/2017 saa 17:03

Mwagiye mureka kuyobya abasomyi koko!! Ngo abanyarwanda ntibasoma kdi ari mwe mutuma twanga gusoma ibintu byanyu.
Kanda hano umusubize

- 20/08/2017 saa 17:03

Mwagiye mureka kuyobya abasomyi koko!! Ngo abanyarwanda ntibasoma kdi ari mwe mutuma twanga gusoma ibintu byanyu.
Kanda hano umusubize

amagideburaka - 19/08/2017 saa 18:01

erega uriya mutwe w'iyi nkuru niwo uduteye kuyisoma kabisa ahubwo uyu munyamakuru ni umuhanga mu kwandika titre
Kanda hano umusubize

Sandra - 19/08/2017 saa 02:50

Hahah Ama G gose gose uhora uri mushya!!ndayamanitse.byatangiye ari mahoniboni none byabaye yvan buravan na bruce melodie😂😂😂😂
Kanda hano umusubize

jose - 18/08/2017 saa 10:54

Ugisoma umutwe w'iyi nkuru uhita wumvako Theo na mugenzi we bafitanye ibibazo bishobora kwerekeza cg gutuma ama G afungwa. Mwige uburyo bwo gukora umutwe w'inkuru professionally.
Kanda hano umusubize

rick son - 20/08/2017 saa 19:04

umwandinsiwiyinkuru numuhanga kuko iyatazakubumuhanga iyinkuru ntawarikuyisoma
Kanda hano umusubize

jose - 18/08/2017 saa 10:53

Ugisoma umutwe w'iyi nkuru uhita wumvako Theo na mugenzi we bafitanye ibibazo bishobora kwerekeza cg gutuma ama G afungwa. Mwige uburyo bwo gukora umutwe w'inkuru professionally.
Kanda hano umusubize

Kagere Medy Donat - 22/08/2017 saa 09:16

Congraturation Kukujya Guhoza Imbohe Basaza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X