Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Biravugwa ko Ndoli J.Claude yamaze kugurwa na Kiyovu Sports

Amakuru akomeje kuvugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda n’ayigura n’igurishwa kw’abakinnyi batandukanye bitegura umwaka utaha w’imikino,kuri ubu ikipe ya Kiyovu Sports ngo ikaba yamaze kugura umuzamu Ndoli Jean Claude umaze kuba inararibonye.


Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka nyuma yo kugira amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere, aho iri gusinyisha amasezerano abakinnyi bafite ubunararibonye, bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino.

Iyi kipe itaritwaye neza mu mwaka uheruka w’imikino, bikanayiviramo kumanuka mu cyiciro cya 2 uyu mwaka w’imikino, yamaze gusinyisha umutoza ukomeye Mbugo Kassa watozaga AS Kigali, inagura abakinnyi batandukanye.

Kiyovu yaguze abakinnyi batandukanye barimo Mugheni Fabrice, Mbongo Ally, Maombi Jean Pierre n’abandi. Ubu yamaze kwibikaho kandi Ndoli Jean Claude na Sebanani Emmanuel bita Crespo, bakiniraga AS Kigali.

" Nibyo Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze gushyira umukono ku masezerano kuri uyu wa kane, ubu ni abakinnyi ba Kiyovu Sports bidasubirwaho." Umunyamabanga mukuru wa Kiyovu Sports Munyangabe Omar aganira n’itangazamakuru.

Kiyovu iri mu nkubiri yo kugura abakinnyi nyuma y’uko yari yaramaze kujya mu kiciro cya kabiri ariko ikaza kuzamuka mu cyambere.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 25/08/2017 saa 07:16

YABAYAGUZWE ANGAHE
Kanda hano umusubize

thom - 21/08/2017 saa 12:41

nsabumukobwa kuva kumyaka 23-28 wimibiri yombi utabyibushye ureshya kuva m1'cm65-m1-68 UK ijijwe uwipfubyi nakarusho hamagara 0735070473
Kanda hano umusubize

nzabakirira gaspard - 18/08/2017 saa 16:45

kiyovu turayishigi kiye
Kanda hano umusubize

TUZAKURWA INYUMA NUBWO WARIKUMANUKA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X