Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umunyamideli uherutse gukubitwa iz’akabwana n’umugore wa Perezida Mugabe yavuze imvano yabyo

Mu ntangiro z’iki cyumweru nibwo hasakaye amakuru y’umugore wa Perezida Robert Mugabe wadukiriye umukobwa u w’imyaka 20 y’amavuko usanzwe amurika imideli akamukubita akamugira intere amuziza ko yari kumwe n’abahungu,none kuri ubu uyu mukobwa yavuze uko byagenze anavuga ko afite impungenge z’uko uyu mugore atakurikiranwa n’ubutabera.

JPEG - 72.8 kb
Umukobwa wagizwe intere na Grace Mugabe

Gabriella Angels,ni umunyamideli ukomoka muri Afurika y’Epfo,aganira n’itangazamakuru yavuze ko atangazwa no kuba umugore wa Perezida yaraje akamusanga aho yari ari akamwigirizaho nkana kugeza amugize intere.

Aganira na daily mail,Angels yavuze ko atari azi Grace Mugabe(umugore wa Mugabe) ubwo abahungu be aribo nshuti ze bamumwerekaga bwa mbere,gusa ngo yatunguwe no guhita abona amwadukiriye agakubita kugeza ubwo ashakiye kurekeraho.

Yagize ati"yarankubise bya nyabyo n’imbaraga ze zose,naketse ko birangiye,kuko sinibwiraga ko ari burekere,kandi igitangaje abacunga umutekano we bari barimo barebera ntibantabare."

Uyu munyamideli avuga ko atizeye neza ko ubutabera buzamurenganura bitewe n’uko Polisi itarimo gushyira ingufu kuri iki kirego,byongeye ngo umugabo w’uyu mugore(Robert Mugabe) akaba yerekeje muri iki gihugu ngo arebe ibyabaye ku mugore we bityo ngo bikaba bishobora kuburizamo kurenganurwa kwe.

JPEG - 73.2 kb
Umuhungu wa Mugabe wabaye intandaro yo gukubitwa kwa Angels

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yabwiye itangazamakuru ko ikiri mu biganiro n’ubuyobozi bwa Zimbabwe mu gihe igikora iperereza kandi ikaba yizeza Angels ko bizanyura mu mucyo ikibazo cye kigakemurwa neza.

Si ubwa mbere Grace Mugabe avugwaho ubushotoranyi kuko no muri Zimbabwe ngo usanga atameranye neza n’abayobozi ikindi giteye inkeke ngo ni uko rimwe na rimwe ajya yihererana Perezida Mugabe akamukubita inshyi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 21/08/2017 saa 13:20

ntarebye cyane kubindi,nanjye ndi umubyeyi sinatuma umwana wanjye ajya muri iyi mushyikirano. gusa ubuzima ni ugutuza hamwe no kwihangana.
Kanda hano umusubize

man power - 20/08/2017 saa 17:38

Uwapfuye yarihuse uyu mukecuru nu Musazi ni shyano
Kanda hano umusubize

Elie - 20/08/2017 saa 06:05

Bakurenganure pe!!!
Kanda hano umusubize

Uwase - 19/08/2017 saa 19:06

birababaje kbs
Kanda hano umusubize

Uwase - 19/08/2017 saa 19:05

birababajekbs
Kanda hano umusubize

julie - 19/08/2017 saa 15:57

Psychopathe hhhhh
Kanda hano umusubize

Fidele B Castro - 19/08/2017 saa 11:40

birababaje
Kanda hano umusubize

Fidele B Castro - 19/08/2017 saa 11:39

birababaje
Kanda hano umusubize

b - 21/08/2017 saa 07:22

uyu mubyeyi yagize ifuhe ry'abana be bashobora kwandavura gusa yabikoze mu buryo butubahirije amategeko.
Kanda hano umusubize

BAGABO Ismael - 19/08/2017 saa 10:53

Ariko se uyu mukecuru (umugore wa Mugabe),kuko afuhira abahungu be?Ku bantu batazi uyu mugore wa Mugabe,yahoze ari umugore wa Colonel wo mu ngabo za Zimbabwe.Noneho President MUGABE,agira uyu mugore his private secretary.Umugabo we amwohereza gukora muli Embassy ya Zimbabwe yo muli CHINA.Basigara bisambanira uko bashatse.Kera kabaye amugira umugore we.Muli make,ni indaya ya Mugabe.Niba abahungu be baryamana n'uyu Fashion Model,kuki abafuhira kandi nawe ari indaya?
Kanda hano umusubize

coco - 19/08/2017 saa 09:40

Mana weee!! Uyu mubyeyi niba ajya ahangara gukubita president bamuveho afite mental disorder kabisa!! Azakubita n'isi... Uyu mwana w'umukobwa narenganurwe ikindi abahungu be n'abajyane mu ruhongore da
Kanda hano umusubize

Ndacyayisenga Edison - 19/08/2017 saa 07:23

Urumva se umuntu ukubita umugabo we kandi ari président yananirwa gukubita umukazana we
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X