Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Serge Iyamuremye na Kingdom Minstries bari mu bazaririmba mu giterane cyateguwe na Teen Challenge Rwanda

Serge Iyamuremye umwe mu baramyi beza kandi bakunzwe n’itsinda rya Kingdom Ministries bari ku rutonde rw’abahanzi biteguye kugaragaza uruhare rwabo mu guhembura imitima ya benshi mu giterane cyateguwe n’umuryango w’ivugabutumwa uzwi nka “Teen Challenge Rwanda” uyoborwa na Willy Rumenera .

JPEG - 48.2 kb
Serge Iyamuremye ari mu bazaririmba muri iki giterane
JPEG - 145.7 kb
Kingdom of God Ministries nabo bazaba bahari

Ni igiterane cyateguwe gifite intego igira iti” Youths in action agains drugs/uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ibiyobyabwenge .”

JPEG - 36.9 kb
Willy Rumenera umuyobozi wa Teen Challenge Rwanda

Ikigamijwe ni uguhindura abantu batandukanye by’umwihariko urubyiruko no kubashishikariza kuva mu ngeso mbi ziganjemo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge .

JPEG - 55.7 kb
Teen Challenge Rwanda ikora ibiterane bitandukanye hirya no Hino

Uretse aba baramyi bavuzwe haruguru,muri iki giterane kandi hazagaragaramo abandi bahanzi batandukanye barimo Healing choir,n’itsinda riramya rikanahimbaza Imana mu buryo bwo kubyina(Drama Team) riturutse Oklahoma muri Amerika.

JPEG - 43.9 kb
Abagize Teen Challenge Rwanda bo mu Rwanda n’abo muri Amerika aha bari bamaze kubakira utishoboye i Bugesera

Si abo gusa kuko hari n’umuhanzi w’icyamamare ubarizwa muri Amerika witwa Bernie,hari n’ubuhamya bwitezweho gufasha imitima yihebye.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru taliki 20 Kanama 2017,kikazabera mu rusengero rwa Healing Center i Remera haruguru ya Gare. Kizitabirwa n’abashyitsi batandukanye barimo abavugabutumwa n’abashumba basizwe amavuta ndetse na Teen Challenge ibarizwa muri Amerika.

Umwihariko muri iki giterane n’uko hazabaho gusengera abazahajwe n’uburwi butandukanye burimo ubw’akarande abafashwe n’imyuka mibi by’umwihariko ababaye imbata y’ibiyobyabwenge.Kwinjira ni ubuntu ukabohoka.

Teen Challenge Rwanda yateguye iki giterane,ni Umuryango w’Ivugabutumwa ukorera ku isi hose by’umwihariko ukaba umaze gushing imizi mu Rwanda no muri Amerika,ikigamijwe ari uguhindura abantu hakoreshejwe Ijambo ry’Imana bakava mu ngeso mbi ziganjemo ibiyobyabwenge.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tumukunde sarah - 6/09/2017 saa 07:40

ndifuza ko mwanfasha nkajya muri iyo korari kuko ndayikunda kand ijya inyubaka mubuzima bwange ndi fuza kuyijoining mubinfashemo
Kanda hano umusubize

- 19/08/2017 saa 11:17

Imana ikomeze kubagura,tuzaba duhari
Kanda hano umusubize

Aline - 19/08/2017 saa 11:05

Imana ikomeze kubagura,turabakunda cyane
Kanda hano umusubize

ira bobo - 19/08/2017 saa 10:38

amen tuzaba duhari
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X