Monaco cosmetics

Umuraperi Drake araca amarenga ko ashobora kwibanda mu bikorwa by’ubucuruzi kurusha umuziki

Umuraperi Drake nyuma yo gukora umuziki ukamuhira agakuramo ifaranga ritubutse,yaciye amarenga ko ashobora kuyashora mu bikorwa by’ubucuruzi kuruta uko yayashora mu muziki.


Ibi biherutse kugaragara mu ntangiro z’iki cyumweru aho yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram yandikaho izina rya Restaurent avuga ko igiye kuza mu minsi ya vuba.

Uyu uraperi usanzwe utegura iserukiramuco rye ngarukamwaka yise OVO Fest ribera Toronto rifite ikirangantego cy’igihunyira, nicyo cyagaragaye ahahoze Houston Avenue Bar and Grill i Toronto ndetse handitseho ngo: “Pick 6, igiye kuza vuba”.

Hakaba hacyekwa ko iyo Restaurant izitwa Pick 6 ari iya Drake bitewe n’uko umwe mu ncuti ze kuri Instagram nawe yashyizeho ifoto ya Pick 6 agira ati iraje vuba bidatinze.

Uretse kuba avuga ko iyi Reataurent igiye kuza,Drake asanzwe atuye mu nzu y’agatangaza aherutse kugura akayabo k’amadorali,aho kuri ubu asigaye agura n’amazu akongera guhita ayagurisha akayungukamo.

Ibitaramo amaze iminsi akora azenguruka tumwe mu duce two muri Amerika,bicyekwa ko ari uburyo bwo gukusanya amafaranga ngo abone uko akomeza busness ubundi umuziki akajya awukora mu rwego rwo kwishimisha.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

lucky p elie - 9/09/2017 saa 07:39

uko niko kuri papa
Kanda hano umusubize

sinumvayabo mathieu - 23/08/2017 saa 07:33

barakimaze twebwe twishwe nubukene
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X