Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Mr Nice yahaswe ibibazo ku bivugwa ko arwaye SIDA,maze yicuza impamvu nyina atakiriho

Lukas Mkenda uzwi nka Mr Nice,ni umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania.Uyu mugabo inganzo ikimara gusa n’izimye ntiyongere gukundwa nkuko byari bimeze mu myaka ya 2002-2005 na nyuma yaho gato byakunze kuvugwa ko abana n’ubwandu bwa SIDA.

Ibi byakunze kuvugwa mu gihe yari akunze kugaragara arwaye bikomeye ndetse yaranatangiye gusa n’aho uruhu rwe ruvuvuka bikwirakwijwe ahanini ku mbuga nkoranyambaga.

JPEG - 21.8 kb
Mr Nice yigeze kurwara uruhu rusa n’uruvuvuka bivugwa ko ari SIDA imwugarije

Ibyo rero byatumye itangazamakuru cyo muri Tanzania(Tanzania Entertainment outlet) kimwegera kimubaza niba koko arwaye SIDA maze Mr Nice abyamaganira kure avuga ko ari ibihuha bikwirakwizwa n’abanyatanzania.

Yagize ati"Ibyo ni ibihuha bikunze gukwirakwizwa n’abafana bo muri Tanzania,iyo usa ngo mama yari akiriho ngo abibahanmirize ko ntayirwaye kuko niwe unzi neza.Ikindi kandi niwe wari kujya andwanaho akamfasha kurwanya abakwirakwiza ibyo bihuha."

Aha yari ashatse kumvikanisha ko ngo abandi banyamuziki bafite ba nyina babayeho neza kubwo kubashyigikira bakababera aho batari, nyamara we ngo arirya akimira ntafite kirengera ari nayo mpamvu ibyo bihuha byasakaye.

Inkuru yo kurwara Sida kwa Mr Nice yatangiye kuvugwa muri 2013,iza gusakara mu 2016 nyuma y’uko hagaragaye amafoto yerekanaga ubuzima bwe ko buri mukaga,kuva ubwo inkuru iba kimomo ko yamaze kwiyakira.

JPEG - 49.8 kb
Mu 2015,nibwo uburwyi bwe bwafashe indi ntera

Mr Nice yaboneyeho gushimira abafana bo muri Kenya kuko ngo nibo bamugaragariza urukundo naho abo muri Tanzania ngo icyo bamukorera ni ukumusebya gusa.

Mr Nice yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye mu myaka ishize yasohoye kuri album yise "Kidali Po"; yaririmbye iyitwa "Rafiki"; "Fagilia"; "First Lady", "Kikulacho"; "Nakuita"; "Kila Mtu Na Demu Wake" n’izindi zitandukanye.

Mu kwezi gushize nibwo yongeye kuvugwa cyane mu bitangazamakuru ubwo yatezaga akavuyo nyuma yo kwibwa n’indaya bari bararanye muri hotel bikamuvamo gutabwa muri yombi na Polisi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ahaaa - 21/08/2017 saa 08:37

Noneho uwo munyamakuru niba adafite aho SIDA yinjirira umutere ibuye!
Kanda hano umusubize

Thiago Kurutuba - 20/08/2017 saa 18:59

Ntimuzongere kwandika inkuru nk'izi, ahubwo mwagakwiye kuba mutubwira icyatumye tubura Mr Nice, naho ibya SIDA ntimubimusekere namwe irabototera murakavunirwumuheto.
Kanda hano umusubize

Mboro Kante - 20/08/2017 saa 18:57

SIDA ni indwara isanzwe kandi ntihakabeho kumvikanisha ko uwayirwaye aba apfuye, ese ubundi hano iwacu mu Rwandaho abayirwaye wababara, uyu Munyamakuru ndamunenze.
Kanda hano umusubize

Isaac - 20/08/2017 saa 03:21

Aaah niyihangane nyine kuko ngo uwanze uruvugo ngo yaheze munda yanyina.gsa ndumva ibyo bitamutera ikibazo cyane,niba ari nabyo n' indwara nkizindi ibyo se wakwirirwa ubiseka umuntu?
Kanda hano umusubize

Dj Nemg - 20/08/2017 saa 02:33

ese ubundi ubwo nkuwo munyamakuru we yumvaga ari tayali koko??asanze se ayirwaye yajyaga kumumarira iki ???ese yari kuba ariwe wambere kuburyo anabibazwa mwitangazamakuru?? sibyiza kwinjirira umuntu cyane kandi banyamakuru mumenye akazi kanyu kuko haraho muvuga ibidahwitse kbs
Kanda hano umusubize

Uwase - 19/08/2017 saa 18:22

ntagaribyo kuko sida idapimishwa amaso sibyo2
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X