Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda rwatsinze 2-0 Uganda ariko ruranga rurasezererwa muri CHAN 2018

Ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi yatsinze ikipe ya Uganda y’umupira w’amaguru Imisambi ibitego bibiri ku busa ariko ntibyayihesha gutsinda amajonjora yo kwitabira imikino ya CHAN 2018 ihita isezererwa. Ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wagatandatu tariki ya 19 Kanama 2017

Uyu mukino wari umukino wo kwishyura kuko umukino wabanje Uganda yari yatsinze Amavubi ibitego 3 ku busa. Umukino ukaba wari wabereye muri Uganda.

JPEG - 153.9 kb
Manzi Thierry atsinda igitego cya kabiri

Kugira u Rwanda rwizere intsinzi rwasabwaga gutsinda ibitego 4 ku busa. Iyi ntego ntirwayigezeho kuko rwatsinze ibitego bibiri gusa ku busa bwa Uganda.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, watangiye ikipe y’u Rwanda isatira iza no guhita ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Yannick Mukunzi ku munota wa 09 w’umukino.

JPEG - 114.5 kb
Bishimira igitego cya mbere cya Yannick Mukunzi

Abakinnyi b’amavubi bakinaga bagaragaza ko bashaka kwishyura Uganda Cranes yabatsinze ibitego 3 mu mukino wa mbere, bakomeje gusatira biza gutuma Manzi Thierry ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 15.

JPEG - 121.1 kb
Ikipe y’u Rwanda yarasatiriye cyane ariko ntibyayihesha amahirwe yo gukomeza amarushanwa

Abakinnyi b’ikipe ya Uganda bari babanje kugarira ariko bakaza kubona ko Amavubi ashaka kubagombora, bahise bajya imbere, basatira izamu ry’Amavubi ariko bagasanga Ndayishimiye Eric AKA Bakame ahagaze neza.
U Rwanda rwari guhabwa andi mahirwe iyo byibura rwishyura 3 rukajya mu mapenariti kubw’amahirwe wenda rwari gutsinda.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Rwanda

JPEG - 396.1 kb
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’Amavubi

Ndayishimiye Eric ’Bakame (1) (C), Iradukunda Eric (14), Kayumba Soter (15), Manzi Thierry (17), Nsabimana Aimable (16), Imanishimwe Emmanuel (3), Mukunzi Yannick (6), Bizimana Djihad (4), Muhire Kevin (10), Nshuti Dominique Savio (11) na Biramahire Christophe Abedy (7).

Uganda


Watenga Isma Bin Abdul (19), Muwanga Benard (4) (C), Wakiro Nico Wadada (14), Muleme Isaac (2), Awany Dennis Timothy (5), Musamali Paul (15), Karisa Milton (16), Waiswa Moses (6), Derrick Nsibambi (11), Mutyaba Muzamiru (10), Kagimu Shafik (8).

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

justin - 20/08/2017 saa 03:14

umutoza yasimbuje nabi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X