Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Knowless yanze kwitabira igitaramo yatumiwemo I Bujumbura

Producer Ishimwe Clement uharanira inyungu z’umuhanzi Ingabire Butera Jeanne d’Arc(Knowless)aratangaza ko batakigiye gutarama I Burundi mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kandi ko amafaranga bari barishyuwe bamaze kuyasubiza.

Igitaramo Knowless yari yatumiwemo cyuateguwe n’uibuyobozi bw’umujyi wa Bujumbura kikaba cyaragombaga kuba mu ntangiriro za Nzeri 2017.

Knowless uherutse gushyirwa mu bakomeye muri Afurika bahatanira ibihembo bya African Magazine Music Awards (Afrimma) 2017, yari mu bahanzi b’imena batumiwe mu gitaramo kigomba kuzabera mu Mujyi wa Bujumbura muri Nzeri ariko yasubitse gahunda.

Umugabo wa Knowless, Clément Ishimwe ari na we ureberera inyungu z’uyu mugore yabwiye Akeza Net yandikirwa i Burundi ko bafashe umwanzuro wo kutazitabira iki gitaramo ‘kubera akazi kenshi Knowless afite mu minsi iri imbere’ bitandukanye n’izindi mpamvu zagiye zitangazwa.

Producer Clément yavuze ko “byabaye ngombwa ko hafatwa umwanzuro wo kutazitabira igitaramo cyangwa kikazaba ikindi gihe kuko Knowless afite imirimo myinshi muri Nzeri”. Yanavuze ko bamaze gusubiza amafaranga uyu muhanzi yari yarishyuwe kugira ngo azaririmbe muri iki gitaramo.

Knowless n’abagize Kina Music barimo Tom Close , Knowless, Christopher na Dream Boyz baheruka i Bujumbura mu Ukuboza 2014, icyo gihe bakoreye igitaramo ahitwa Musée Vivant.

Ubwo abagize Kina Music baheruka i Bujumbura, bavuyeyo bagiranye amakimbirane na Urban Boyz nayo yari yagiye gukorerayo ibitaramo.

Ikibazo cyavutse biturutse ku bagize Kina Music bamanuye impapuro zamamaza igitaramo cya Urban Boyz zari zimanitse kuri Musée Vivant, aho Kina Music yaririmbiye ari naho icya Super Level cyagombaga kubera umunsi ukurikiyeho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

John - 23/08/2017 saa 03:31

Nabyihorere hagati aho IMBONERAKURE zitazanamwiyongoza.
Kanda hano umusubize

jean - 24/08/2017 saa 00:01

Uti imbonerakure zitazamuyogoza😂😂unyumvira ninde muhanzi zimaze kuyogoza? Murasetsa peeee!
Kanda hano umusubize

ingabire alpha - 22/08/2017 saa 04:50

Nukuri jyewe ndamwemera byo gupfa
Kanda hano umusubize

betty - 21/08/2017 saa 18:32

tukuri inyumape
Kanda hano umusubize

Ndayishimiye Jandodie - 20/08/2017 saa 17:55

Knowless Turakwemera Ahubwogira vuba Uduhe Indimpanoyindirimbo
Kanda hano umusubize

ingabire alpha - 22/08/2017 saa 04:51

Ye go rata naduhe akandi kamuzika
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X