Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Apotre Dr Paul Gitwaza yifatiye ku gahanga abakozi b’Imana baharanira gushyira inda zabo imbere aho kwita ku mukumbi w’Imana

Umuyobozi mukuru w’Itorero Zion Temple ku isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, mu muhango wo gusengera abapasitoro bahawe inshingano nshya yamaganye ku mugaragaro abakozi b’Imana badaharanira inyungu z’umukumbi w’Imana ahubwo bagashyira imbere inyungu zabo zirimo kwikubira, kwihaza no guharanira inyungu bwite aho gukorera umukumbi w’abakirisitu bahawe kubwiriza ubutumwa bwiza.

Umuhango wo kwimika abapasitoro bashya 51 baturutse mu ntara zose z’igihugu mu maparuwase atandukanye muri Zion Temple, wabereye ku cyicaro cya Zion Temple mu Gatenga.wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2017, Witabiriwe n’abantu benshi biganjemo abakirisitu baturutse impande zose z’u Rwanda n’abayobozi bakuru muri iri torero.

JPEG - 73.3 kb
Dr Apotre Paul Gitwaza ngo abakozi b’Imana bakwiye kwita ku mukumbi w’Imana aho kwita ku nyungu bwite zabo

Dr Paul Gitwaza wayoboye uyu muhango yavuze ko abapasiteri badakwiye kugaragara nk’abafite umutima wo gukamura abantu no kubonka babashakamo ubushobozi aho kubitangira nk’uko babitegekwa n’ijambo ry’Imana.

Yagize ati “Twese twitwa abungeri ariko uburyo dukoramo umurimo ni Imana ibuzi. Nk’uko bigenda ku muntu wese ufite ubuyobozi mu nshingano ze, ushobora kureba niba akorera abantu kubera kwitanga cyangwa hari inyungu aba ashaka. Ubwami bw’Imana n’ubw’isi buratandukanye. Gukomera ku isi ni ukugira amafaranga menshi ugakoresha abantu ariko mu Bwami bw’Imana ni ukugira amafaranga ukayakoresha mu murimo w’Imana no gukorera abantu ukabitangira nyuma y’aho ugahabwa umugisha."

Yakomeje agira ati "Umutima w’umushumba ni uwo gukorera abantu si uwo konka no gukamura abantu. Ukorera ibihembo ata intama zigapfa ariko umwungeri mwiza apfira intama, uwo niwo mutima w’Imana. Iyo wakoreye abantu Imana iguha icyubahiro ndetse ikakuzamura, ikanakoresha abantu kuguhesha umugisha."

Yifashishije amateka yo muri Bibiliya yavuze uko Yesu yafashe indogobe ayicaraho ariko kuko yakoreraga Imana bayisasiye imyenda, aho yanyuraga hose igendera ku myambaro y’abakire b’i Yerusalemu kuko yari imuhetse.

Yagize ati "Iyo duhetse Yesu tugaheka ubutumwa bwe, abantu badusasira imyenda batabitugirira ahubwo babikorera utwicayeho."

Dr Gitwaza yagaragaje ko kuba umupasiteri bisaba kwihangana kuko benshi bakubona nk’utunzwe, wambikwa n’amafaranga ava mu maturo batanga gusa ngo ntibikwiye kubaca intege mu gihe bizeye iyabahamagaye.

Mu basengewe harimo abamaze igihe kirekire bayobora za Paruwase n’abaheruka guhabwa inshingano vuba barimo n’Umuvugizi wa Zion Temple, Nzabakira Floribert wasimbuye Pasiteri Mukeza Cameron ku buyobozi bwa Zion Temple Gisozi.
Pasiteri Egide wavuze mu izina rya bagenzi be yashimye Imana n’ubuyobozi bw’itorero bwabagiriye icyizere.


Yagize ati “Iki ni igisubizo cy’amasengesho ya benshi. Twashoboraga gusubira inyuma ariko amasengesho yanyu yatumye dutera imbere kandi twizeye ko azakomeza kudufasha. Nta wavuga ko yari azi ko azaba ahagaze hano imbere y’aba bantu. Aho tuvuka ntihaduhaga icyizere cyo kuba hano gusa Imana yasohoje ibyo yatuvuzeho. Twizeye ko Imana iri kumwe na twe muri uru rugendo dutangiye.”

Abashumba 51 bimikiwe gukora umurimo w’Imana muri Zion Temple baragenzuwe ndetse basanga bashyitse ku buryo bakwiye kwerezwa kuwukora. Bahawe inshingano nyuma y’amezi asaga atatu, abari ibyegera bya Gitwaza yitandukanyije na bo, inkubiri yakurikiwe n’iyegura rya bamwe mu bayoboraga paruwase zitandukanye muri Zion Temple.
Dr Gitwaza yagize ati “Musengewe nyuma y’igihe itorero rivuye mu bibazo ariko mwe mwabihagazemo neza murashikama.”

Zion Temple yatangiye ahagana mu 1990, nyuma y’iyerekwa ryagizwe n’itsinda ry’abanyeshuri basengeraga mu Mujyi wa Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryari riyobowe na Gitwaza.

Muri Nzeri 2017, iri torero rizatangira Kaminuza ya Authentic Kingdom izigisha Tewolojiya, izaba ifite icyicaro mu Karere ka Kicukiro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tuyizere Damien - 4/09/2017 saa 15:04

nimba muturabakayarya imana n arubanzaigufiteho hagowe abayarya izere
Kanda hano umusubize

Rosella - 1/09/2017 saa 13:22

To attach your Twitter account to a [contact facebook help center phone number->https://www.facebook.com/events/104426733538860/] page.
Kanda hano umusubize

Matilda - 1/09/2017 saa 01:25

Click Name us” for an inventory of assist [Gmail Customer Support Phone Number->http://emdrive.wiki/1_800_813_0692_))_@$%25%25%5E%26$%25%26%26*%25*(%26*%26)(_google_customer_service_phone_number_live_person_((((_1_800_813_0692] numbers.
Kanda hano umusubize

Willian - 31/08/2017 saa 17:47

For most recent information you have to visit the web and on internet I found this website as a finest web site for most up-to-date updates. my webpage :: [http://thoatvidiademlung.com/nguyen-nhan-dau-lung-duoi.html->http://thoatvidiademlung.com/nguyen-nhan-dau-lung-duoi.html]
Kanda hano umusubize

Jeffry - 25/08/2017 saa 23:00

I am sure this post has touched all the internet viewers, its really really good article on building up new weblog. Check out my homepage :: [http://xn--ddy-bla7919a.vn/viem-hang-vi-da-day-nen-gi.html->http://xn--ddy-bla7919a.vn/viem-hang-vi-da-day-nen-gi.html]
Kanda hano umusubize

theo - 21/08/2017 saa 09:13

wageze muri méthodiste kamembe ukae y
Kanda hano umusubize

MUNYEMBABAZI Diogene - 21/08/2017 saa 03:55

Ap. Gitwaza ndamukunda n, umutima wanjye wose, yandikira Gayo, Yohana yamubwiye KO umuntu uzaza atavuga ko Yesu ari umwami adakwiye kumuramutsa ngo ni amahoro. ariko Gitwaza we avuga ko Yesu ari umwami bityo njye nukumuramutsa na yombi. kuba akora umurimo nkuyu wo kwagura ubwami bw 'Imana rwose nuwo kubahwa no gukundwa uburyo yabikoramo ubwaribwo bwose bipfa kuba bidateza impagarara mu banyarwanda. itorero rye rifite gahunda, isuku, icyerekezo, uburyo bwo kuramya no guhimbaza bunoze, radio ikura abantu mu bwigunge..... ikindi mwibuke ko ariwe muntu watangije idini mu Rwanda rigakwira isi yose ! Imana imuhe amahoro n, imigisha
Kanda hano umusubize

KAGABO Alphonse - 21/08/2017 saa 09:44

Ndasubiza uwwitwa MUNYEMBABAZI.Niba wari uzi Bible,mba nkubwiye IBINYOMA Gitwaza wanyu yigisha.Nibwo wamenya ko GITWAZA wanyu atatumwe n'imana.Ariko reka nkubwire nibuze ibintu 2 yabeshye mu ruhame,kuli STADE.Muli 2003,yabeshye ko Yozefu na Maliya bagiye I Bethlehemu bagiye GUTORA.Nyamara Bible ivuga ko bali bagiye KWIBARUZA (census).Bisome muli Luka 2:1-5.Muli 2013,GITWAZA yabeshye abantu buzuye Stade Amahoro yuko imana itajya yica abantu.Nyamara Bible ivuga ko imana yica abantu bose banga kuyumvira.Urugero,yishe abantu bali batuye I Sodomu na Gomora.Muli Yeremiya 25:33,Bible ivuga ko ku Munsi w'imperuka,imana izica abantu bose batayumvira.Mwebwe mwihambira kuli Gitwaza kubera Blind Fanatism gusa,imana ibasaba kuva mu idini y'ikinyoma.Ngo nimwanga kuvamo,muzarimbukana n'ayo madini yanyu y'ikinyoma ku Munsi w'imperuka (Ibyahishuwe 18:4).
Kanda hano umusubize

gaëtan - 21/08/2017 saa 15:40

Ntabwo kudashobora kwawe gusesengura ibyanditswe byahindura ibinyoma ibyo yavuze please.ndi wowe nahitamo kumushaka nkamusobanuza,nkanenga nshingiye ku bisobanuro.icyo gihe natwe abasoma tureba ubuhanga cg ubushishozi bwawe,kuko ubu nta gihagije giha agaciro ibyo uvuga
Kanda hano umusubize

You - 21/08/2017 saa 00:48

Jyewe narumiwe rwose abantu twafashwe nkinjiji ubwose gitwaza ibyo avuga nibiki koko mana tabara ubwoko bwawe
Kanda hano umusubize

You - 21/08/2017 saa 00:47

Jyewe narumiwe rwose abantu twafashwe nkinjiji ubwose gitwaza ibyo avuga nibiki koko mana tabara ubwoko bwawe
Kanda hano umusubize

Gahinda - 20/08/2017 saa 16:56

Umururumba wabanyamadini. Nikimwe nuwabanyapolitike ,baba bashaka yuko byose byaba ibyabo nonese abo bapasiteri abahemba angahe? Gitwazuwo se we ahembwa angahe mbese ayo mafranga barwaniramo. aturukahe! IBYABAPFU BIRIBWA NABAPFUMU!!!
Kanda hano umusubize

KAMANZI Epa - 20/08/2017 saa 13:52

Ibi GITWAZA avuga,BIBLE ibyita "akarimi keza gusa" (Romans 16:18).GITWAZA ni umwe mu bantu bakunda Ifaranga n'ibyubahiro.Kugeza n'aho agira ba Escorts!!! Iyo yinjiye mu rusengero,baramuhagurukira uboshye Kagame.Abana be biga muli Amerika,n'umugore we akajya kubyarira muli Amerika.Muli make,ari mu bantu bakize muli iyi si.Nkuko Muzehe Pastor MPYISI aherutse kubivuga,Pastors bose ni ba Gafaranga.Utabahaye ifaranga,ntiwakongera kubabona mu nsengero zabo.Mu byukuri INSENGERO zabo ni Boutiques (shops) zidatanga umusoro.Abantu batajya basaba amafranga,ni Abahamya ba Yehova bonyine,kugeza naho ibitabo na Bibles byabo babitangira Ubuntu.Pastors bitwaza aho imana yasabye Abayisirayeri guha ICYACUMI ubwoko bwitwaga ABALEWI kubera impamvu yumvikana dusoma muli KUBARA 18:21,24.Nta na rimwe Pastors (na GITWAZA arimo),bajya bereka ABAYOBOKE babo imirongo yumvikana yo muli BIBLE idusaba GUKORA UMURIMO W'IMANA ku buntu nkuko YESU yasize abidusabye muli Matayo 10:8.Intumwa y'imana nyayo PAWULO,yaritangaga agahora mu nzira no mu ngo z'abantu "abwiriza ku buntu" ((Ibyakozwe 20:33). Nkuko tubisoma muli BIBLE,PAWULO yabohaga AMAHEMA akitunga.Igihamya ko yari yaratumwe n'Imana koko,nuko yazuraga abantu,agakiza abantu baremaye n'abahumye,etc...Ngiyo INTUMWA y'imana nyakuri,ureke aba ba GITWAZA baba bishakira Ifaranga,biyita Apotre Doctor.BIBLE ibita "Abakozi b'inda zabo" (Romans 16:18).Ndetse muli Yesaya 56:11,imana ibita Abungeri b'IBISAMBO. Mujye mwirinda AKALIMI kabo keza.GITWAZA ubwe azi ko mbere yuko ashinga idini yali umukene.None ni Millionaire.Mu gihe YESU n'Abigishwa be bali ABAKENE kubera ko bataryaga amafranga y'abantu.Gitwaza and his likes are pharisaic Hypocrits,not God's servants as they pretend to be.
Kanda hano umusubize

Mimi - 20/08/2017 saa 16:32

Nshuti,ujye wirinda kuvuga nabi umuntu wese witwa umukozi wimana kuko uba utazi icyo yavuganye nayo uretse kubona umurimo uhagaze kugirango wirinde imivumo noguca imanza cyeretse niba uri mubantu Gutwaza yaba yarasabye amafranga nshuti tujye turinda indimi zacu kuko ururimi rwagukiza cg rukakurimbura knd niba wumva abayehova aribo wishimiye bakora ibikunyuze bajyemo ikingenzi nuko twese tuzabona Ijuru naho wikwiyanduza disi.
Kanda hano umusubize

elyse - 20/08/2017 saa 16:54

Urakoze cyane,gusa nimuhumure ntimukangwe nabiyambika uruhu rwintama,nimureke urukungu rukurane namasaka,isinshya irihafi kd buriwese yite kuburyo agaragara imbere y'Imana.Turimwisiganwa dusome Bible tuyige tumenyukuri
Kanda hano umusubize

nkenzi Marc - 20/08/2017 saa 08:56

Nshuti niba haricyo ukwiye kubaha no gutinya numukozi w'Imana wese wasigiwe umurimo Apotre DrGitwaza aho umugorewe hose yabyarira ahafite itorero kandi afite ubushobozi.Niba ushaka uvumo komeza uvuge abasizwe nabi
Kanda hano umusubize

makanzu benjamin - 20/08/2017 saa 15:15

ninde wakubeshyeko imana igira abakozi aba nabatubuzi nkabandi imana ntiyangaja ntihemba abanabikorera kugiticyabo bigisha kucyacumi gusa murimake namabandi nkabandi ubihakana azambaze
Kanda hano umusubize

makanzu benjamin - 20/08/2017 saa 15:19

ninde wakubeshyeko imana igira abakozi aba nabatubuzi nkabandi imana ntiyangaja ntihemba abanabikorera kugiticyabo bigisha kucyacumi gusa murimake namabandi nkabandi ubihakana azambaze
Kanda hano umusubize

kamucyo - 20/08/2017 saa 07:55

uwakumva ibyo abapasiteri bavuga yagirango nabantu uyu gitazwa numwe mupasiter babaho mubuzima buhenze kugirango umugore we abyare abyarira muri amerika ubuse niwe udakamura intama ze
Kanda hano umusubize

Nganji - 20/08/2017 saa 06:08

Nonese we n'umukene?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X