Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umugore wa Perezida Robert Mugabe arahigishwa uruhindu muri Afurika y’Epfo

Nyuma yo gukubita akanakomeretsa umunyamideri Gabliera Engels amuziza ko yamusanganye n’umuhungu we, Grace Mugabe, Umufasha wa Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yarindishijwe bikomeye n’abashinzwe umutekano muri Afurika y’epfo kugira ngo adatoroka.

Ibi bije nyuma yo kotswa igitutu muri Afurika y’Epfo aho asabwa ibisobanuro ku cyaha aregwa cyo gukubita no gukomeretsa umukobwa w’umunyamideri wo muri iki gihugu amuziza kumusangana n’abahungu be.

JPEG - 58.5 kb
Grace Mugabe uri guhigwa bukware muri Afurika y’Epfo

Grace Mugabe ashinjwa gukubita no gukomeretsa Gabliera Engels w’imyaka 20 ku cyumweru ubwo yamusanganaga n’abahungu be muri Capital Hotel iherereye mu mujyi wa Johanesburg.

Grace bivugwa ko yari yagiye muri Afurika y’Epfo kwivuza igufwa ry’akagombambari ryavunitse kandi ngo yari yagiye nk’umuntu usanzwe atari ku ruhushya rw’inzira rw’abayobozi bakuru.

Nyuma yo gusagarira uyu munyamideli nk’uko ibitangazamakuru byinshi byabigarutseho, Grace Mugabe yahamagajwe na Polisi yo muri iki gihugu ngo yiregure kubyo yaregwaga ariko we ntiyitaba ngo kuko yashakaga ko yahabwa ubudahangarwa nubwo yari yagiye muri iki gihugu muri gahunda zitarebana n’igihugu.

BBC itangaza ko uyu munsi Grace Mugabe yari kwitabira inama ikomeye y’abafasha b’aba Perezida bo mu bihugu byo mu karere Zimbabwe iherereyemo ariko kuko atemerewe kurenga imipaka ya Afurika y’Epfo ntibyamushobokeye.

JPEG - 50.2 kb
Engel Gabliera wakomerekejwe ku gahanga na Grace Mugabe

Polisi yo muri Afurika y’Epfo ivuga ko Grace yagiye ahamagarwa inshuro nyinshi mu rukiko ariko agakomeza kwinangira bikaba bitumye kugeza magingo aya adafite uburenganzira bwo gusohoka iki gihugu iki kibazo kitarasobanuka.

Gabriela watanze ikirego yavuze ko Grace Mugabe yamuhondaguye umugozi wifashishwa mu gushyira umuriro mu byuma by’ikoranabuhanga akanavuga ko ubwo yakubitwaga abarinzi bagera ku icumi ba Grace Mugabe bari bahagaze bari kureba gusa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

SEMAFARA Cosma - 20/08/2017 saa 14:52

Ndunganira umunyamakuru.Umugore wa MUGABE yageze iwabo muli Zimbabwe. South Africa yitwaje ibyo bita "Diplomatic Huminity" banga kumufata !!! There is too much INJUSTICE in this world my friend.Nkuko tubisoma muli 2 Petero 3:13,INJUSTICE izavaho mu isi nshya dutegereje.Niyo mpamvu YESU yasize asabye Abakristu Nyakuri gushaka ubutegetsi bw'imana (Matayo 6:33).Ubutegetsi bw'abantu burabeshya,bugatonesha,bukarya ruswa,etc.. Urugero,uyu mugore baramurekuye.Nyamara mu mategeko yose yo ku isi,havuga ko "Nta muntu numwe uri hejuru y'amategeko"."Nobody is above the law".Biba ari Inyandiko gusa kuko mu bikorwa abayobozi bakora ibinyuranye n'ibyo.Iyo bibye,ntabwo itegeko ribahana. Iyo bishe umuntu,ntabwo bahanwa.Niyo mpamvu usanga abayobozi benshi kakize cyane,kubera ko biba ntibahanwe.Ngirango mulibuka Minister Nsekalije Aloys akoresha umunsi mukuru ngo yageze kuli 1 Billion/Milliard RWF !!! Nyamara yahembwaga munsi ya 50 000 RWF ku kwezi !!! Iyi INJUSTICE no kubeshya abaturage,niyo izatuma ku Munsi w'Imperuka uri hafi,imana "izamenagura" ubutegetsi bwose bwo ku isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Noneho ubutegetsi bw'isi yose imana ikabuha YESU nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15.IBIBAZO byose dufite bikavaho burundu:Akarengane,ubusumbane,ubushomeri,ubukene,indwara,urupfu,etc... Niyo mpamvu Abakristu Nyakuri bashaka ubwo bwami,aho kwizera ubutegetsi bw'abantu kuko buzavaho ku munsi w'imperuka nkuko twabisomye muli Daniel 2:44.Tujye dushaka ubwo butegetsi bw'imana,aho kwibeshya ko abantu bakuraho ibibazo dufite.Soma Zaburi 146:3,4 wumve ukuntu imana ifata abantu bakomeye bo muli iyi si.
Kanda hano umusubize

kabange - 21/08/2017 saa 06:42

wowe uzana amasengesho hano ninde wakubwiyeko abasambanyi batazakubitwa...... uziko abahungu ba grace mugabe ubu tuvugana barikunkoni soma kuri zimbabwedaily.com umbwire
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X