Monaco cosmetics

Julianna Kanyomozi yamennye amabanga ye 3 akomeye


Umuhanzi Juliana Kanyomozi wo mu gihugu cya Uganda wakanyujijeho ndetse n’ubu akaba agikunzwe cyane muri icyo gihugu ndetse no mu bindi bihugu nka Kenya ,Uganda ,Rwanda Tanzania n’uBurundi yavuze ibintu 3 bikomeye ku buzima bwe byatumye adasaza.

Abantu benshi usanga bibaza impamvu umuhanzi Juliana Kanyomozi adasaza mu gihe usanga igihe yatangiye kumenyekana mu 1998 abari abana icyo gihe bamaze kuba abagore abandi n’abasore barariye kurushinga.


Kubera kubyibazaho cyane nawe byamugezeho ndetse umunyamakuru ahuye nawe mu birori yari yatumiwemo amubaza icyo kibazo impamvu atajya asaza maze amubwira ibintu 3 atekereza ko aribyo byamufashije.

Juliana Kanyomozi akaba yaravutse tariki 27 z’ukwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka wi 1982 ubu akaba afite imyaka 35 ariko abamuzi bavuga ko iyo undi muntu amubonye bwa mbere ashobora kugirango afite imyaka 25.

JPEG - 38.3 kb
Julianna Kanyomozi aracyafite itoto ry’abato

Ikintu cya mbere yavuze cyamufashije ni uko ari Imana yamugiriye ubuntu bwo kumenya kwiyitaho kandi ikamurinda guhangayika cyane.Icya kabiri yavuze ko iyo umugore abona icyo ashaka akagira amafaranga akamenya no kwikoraho agasa neza,akambara neza,akarya neza,akaryama neza,nta guhangayika ahorana umubiri nk’uwuruhinja ariko abagore benshi basaza vuba kubera guhangayika,gushaka ibintu runaka akabibura,ndetse no kutishima bisazisha vuba abagore.

Juliana Kanyomozi yagize ati “nta kintu kiza ku isi nka kumva ufite umutuzo mu mutima wawe kandi icyo ushaka cyose ugifite ntekereza ko aribyo byamfashije kuko ntago nifuzaga ikintu ngo nkibure”.

Juliana wamenyekanye mu ndirimbo ye na Bobi Wine yitwa Mama w’abana bange ikindi yavuze ko nta bibazo byinshi yahuye nabyo byaba ibyo abandi bagore bahura nabyo by’abagabo kuko yabyaye umwana umwe w’umuhungu ariko nyuma arapfa azize Asima afite imyaka 11.

Umuhanzi Juliana Kanyomozi afite indirimbo nyinshi ndetse akaba yaratsindiye ibihembo byinshi bitandukanye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mihigo - 26/08/2017 saa 14:04

Imana igusha imvura ku babi no ku beza .Juliana ntabeshya.abamutera amabuye. ni bande? yavuze ko Imana yamugiriye ubuntu ntiyavuze ko ari intungane mutandukanye ibintu
Kanda hano umusubize

kabwa - 22/08/2017 saa 17:05

inkru zamafuti gusa. imyaka 35 se nimyinshi umuntu ukiri murubyiruko se umusajisha gute? ikindi yavutse 1979 mwimugira umwana. Ntimugakabye rwose
Kanda hano umusubize

Marie Pacifique - 22/08/2017 saa 08:13

Bavandimwe ntimugakabye ni ukuri. Niba Juliana yemeza ko Imana yamugiriye ubuntu mu by'ukuri ubihakana ashingira kuki? Menya ko Imana idashingira ku by'utekereza
Kanda hano umusubize

KAMANZI Epa - 20/08/2017 saa 14:18

Juliana KANYOMOZI aravuga ko mu byatumye adasaza ngo nuko "imana yamugiriye Ubuntu".Nkulikije uko muzi nuko Bible ivuga,ntabwo ari byo.Birazwi ko Kanyomozi ahinduranya abagabo,kandi yabyaye ikinyendaro (a child born out of wedlock).Kimwe n'abandi ba Stars,nawe ariyandarika.Bible ivuga ko imana idakunda abanyabyaha banga kwihana (Yohana 9:31).Impamvu nyayo ituma adasaza,nuko yisiga amavuta agira uruhu Fresh.Nta kindi.Nubwo ABAKOBWA n'ABAGORE bahora bigira aba Jeunes,kimwe nuko natwe abagabo dutera Kanta,ni hahandi tugeraho tugasaza,tugapfa.Bible ivuga ko mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,abazarokoka ku Munsi w'imperuka,ubwo imana izica abantu bose bibera mu byisi gusa bagakora ibyo imana yanga (Yeremiya 25:33),abo bazarokoka bazahora ari aba Jeunes (Job 33:25).Ntibazongera kurwara cyangwa gupfa (Revelations 21:4). Niyo mpamvu imana isaba abakristu nyakuri bose,guhaguruka bagakora UMURIMO yadusabye wo KUBWIRIZA abantu,nkuko YESU yabigenzaga.Byisomere muli Yohana 14:12. Abakorera imana ku buntu,batagamije Icyacumi,nibo bonyine bazaba muli Paradizo iteka ryose (Zaburi 37:29).Naho abantu bibera mu byisi gusa,kimwe n'abiyita Abakozi b'imana nyamara bagamije icyacumi,iyo bapfuye biba birangiye.Muli 1 Yohana 2:15-17 havuga ko batazabona UBUZIMA BW'ITEKA.Ndetse Yakobo 4:4,havuga ko abantu bose bibera mu byisi gusa,ari ABANZI b'imana.
Kanda hano umusubize

Migi - 21/08/2017 saa 06:23

UBUSE imana uvuga kombona ihabanye niyo twese twemera. gusa ibyuvuga nibyo ariko ntiwakagombye kubisanisha n'iby'Imana. mujyemumenya gutandukanya Imana n'imana ntahobihuriye nabusa.
Kanda hano umusubize

francis mugisha - 21/08/2017 saa 13:35

Ariko aba yehovawarasaze ninde wabagizabacamanza uwucira urubanza uzuteko ataba yarihannye ese urinduvuga ngo yahinduranyaga abagabo yabanzaga kuguhamagara ngo ubatondekanye mumibare nkuko wabagize benshi ariko wibuke igihe Yesu bamuzaniraga Maria Madarena warumumbanyi christ yiyandikiye hasi ariko mubaregaga madarena bisanze bose barabikoze. Aho nawe ntiwaba urumwe muribo tuge twitondera imvugo nyandagazi kubantimana yaremye kuko niyo mucamanza
Kanda hano umusubize

mahoro13@gmail.com - 23/08/2017 saa 07:55

Si ngaho Imana murayigaruriye! Muyihinduye ingaruzwamuheto mba mbaroga!!! None se ni nde wababwiye ko Imana itajya igirira neza abanyabyaha? Ndababwiza ukuri abantu tuba twarashize mu isi iyo Imana iza kumera nka bamwe biyizi nk'abadasanzwe mu kuyimenya no kuyikorera, kugeza aho bayifasha umurimo wo guca imanza. Ubundi se uretse kwandika imirongo myinshi ya Bibiliya, uretse ko mbona n'imirongo wanditse nawe ubwawe utayumva, buriya icya cumi wagisomye he? Abafaransa babivuze ukuri koko, umurwayi mubi ni umurwayi utabizi ko arwaye!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X