Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umugore wa Wayne Rooney mu nzira zo gutura umutwaro wari umuremereye

Coleen Rooney umugore w’umukinnyi w’icyamamare Wayne Rooney wahoze ukinira ikipe ya Manchester United ariko kuri ubu akaba akinira Everton kuri ubu ngo aritegura umwana wa kane usanga abandi batatu b’abahungu.

JPEG - 34.2 kb
Coleen Rooney inda ni nyarwege

Coleen Rooney abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ubwo yari mu kiruhuko muri Espagne mu mpera z’icyumweru dusoje yabwiye abantu basaga miliyoni 1,5 bamukurikira kuri urwo rubuga ko yari yarabihishe ibanga akirinda kubatangariza ko atwite yongeraho ko ahisemo kubivuga kuko bimushimishije cyane .

Yagize ati “Mfite ibyishimo byinshi!!!…. Sinigeze mpakana aya makuru, ariko nayarinze neza!! Nipimishije& ndagenzurwa ubu buri kintu cyose kimeze neza…. Umwana wa kane ari mu nzira”

Yakomeje agira ati"Ni umutwaro wari undemereye ngiye gutura kuba nzabyara umukobwa uza usanga basaza be batatu!ni ibyishimo bindenze.

Uyu mwana umuryango wa Wayne Rooney witeguye azaba ari uwa kane asanga abandi bana batatu uyu mukinnyi afitanye na Coleen Rooney ari bo, Kai w’imyaka umunanai, Kley w’imyaka ine na Kit wavutse muri Mutarama umwaka ushize w’2016.

Yahoo dukesha iyi nkuru itangaza ko nta gihindutse yabyara umukobwa umukobwa kuko afite abahungu benshi.

Yagize ati “Ndatekereza ko nzabyara umukobwa, mfite umuryango munini, ndatekereza umukobwa kuruta uko nshaka umuhungu”

Wayne Rooney w’imyaka 31 y’amavuko na Coleen w’imyaka 31 bashakanye mu mwaka w’2008.

Ibi abitangaje mu gihe mu ntangiro z’uyu mwaka indaya Rooney yajyaga asambanya ataye umugore we yigeze kumushyira hanze itangaza yajyaga asambana nawe akamuha amafaranga menshi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

seba - 22/08/2017 saa 12:26

arufonsi Imana iguhe umugisha
Kanda hano umusubize

KAGABO Alphonse - 21/08/2017 saa 09:29

ABANA ni UMUGISHA duhabwa n'imana yacu yitwa YEHOVA.Niyo iduha ibiryo,umwuka,etc...Ikibabaje nuko abantu hafi ya bose batuye isi,bibera mu byisi gusa,bakanga gukora ibyo idusaba.Mwakibaza muti,ni iki imana insaba?Kukimenya,bisaba gushaka umuntu mwigana neza Bible.Niyo mpamvu mutubona mu nzira buli gihe tubwiriza kandi dusaba abantu ko twigana nabo Bible ku buntu.Nyamara abemera ni bake cyane.Benshi bavuga ko nta mwanya babona.Abandi bakavuga ko bazi Bible.Ntabwo kujya kurya Ukarisitiya,cyangwa kujya guha Pastor Icyacumi,aribyo Bible idusaba.Urugero,imana isaba Abakristu nyakuri bose,kubanza kwiga neza Bible ikabahindura,hanyuma bose bakajya gukora umurimo wo KUBWIRIZA ku buntu.Bisome muli Yohana 14:12.Ni YESU ubwe wasize abidusabye.Nkuko intumwa PAWULO yabigenzaga,umurimo wo KUBWIRIZA tuwufatanya no gukora akandi kazi gasanzwe kugirango tubeho.PAWULO nubwo yirirwaga mu nzira no mu ngo z'abantu abwiriza,yashakaga umwanya akaboha AMAHEMA,akayagurisha kugirango abeho. Nta na rimwe yasabaga icyacumi nkuko abiyita abakozi b'imana babigenza.Soma Ibyakozwe 20:33.Uyu murimo dukora ku buntu,ni imana yabidusabye.IGIHEMBO ntabwo ari amafranga,ahubwo ni UBUZIMA BW'ITEKA muli Paradizo.Ariko abantu bose bibera mu byisi gusa,cyangwa abarya amafranga y'abantu biyita abakozi b'imana,ntabwo bazaba muli Paradizo dutegereje.Abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana,ibita ABANZI bayo nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.Imana ivuga ko bene abo bantu bibera mu byisi gusa,itazabaha ubuzima bw'iteka (1 Yohana 2:15-17).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X