Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Waba uzi impamvu abahanzi Amag The Black, Platini, Safi na Nizo batandukanye n’abari inshuti zabo z’abakobwa? Dore impamvu nyakuri

Byakunze kuvugwa ko aba bahanzi batandukanye n’abari abakunzi babo nyamara impamvu yabatandukanyije nishyirwe ahagaragara. Imirasire.com yagerageje kubakusanyiriza amakuru avuga impamvu aba bahanzi batandukanye n’abakunzi babo. Imirasire.com ikaba yarifashishije zimwe mu nshuti zabo za bugufi ndetse na bimwe mu byo ba nyiri ubwite bitangarije

1. Am G The Black na Rosine

JPEG - 62.6 kb
Amag The Black akiri hamwe n’umukunzi we Rosine

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, Hakizimana Amani Uzwi ku mazina ya Ama G The Black yatandukanye n’umugore we nyuma y’imyaka ibiri yari ishize babana mu nzu nk’umugabo n’umugore. Uyu muraperi ubu yibana mu nzu, uwari umugoreRosine yamaze gusubira iwabo.

Ama-G na Rosine bari bafitanye umwana w’umuhungu bise Shami(uyu yajyanye na nyina). Ibyo kubana kwabo mu nzu byatangiye kuvugwa muri Mutarama 2015, nyuma batangaje ko bagombaga gukora ubukwe mu ntangiriro za Gashyantare 2015 none urukundo rwabo rwageze ku iherezo.

Mu ntangiriro za 2015, Ama G yari yavuze ko yamaze kwirega mu muryango w’umukobwa ndetse icyo gihe yahamije ko ari gutegura ubukwe ariko ntibwigeze buba ndetse ntibigeze basezerana imbere y’amategeko.

Ngo nyuma yo gutandukana n’umugore we, Ama G The Black aravugwa mu rukundo rushya n’umukobwa basigaye bahararanye witwa Lily gusa uyu muraperi yavuze ko nta kanunu k’urukundo karimo ngo ibyo barimo muri iki gihe ‘ni ubushuti busanzwe’.Nyamara hari amakuru yizewe ashimangira ko basigaye babana nk’umugabo n’umugore.

Biravugwa ko impamvu yatumye Am G The Black atandukana n’umugore we ahanini yaba yaratewe n’amakuru yageraga kuri Ama G avuga ko umugore we amuca inyuma. Gusa yaba Ama G, yaba umugore we bose bahisemo kuruca bakarumira ku kibazo cyatumye batandukana.

2. Safi Madiba na Umutesi Parfine

Safi Madiba n’ Umutesi Parfine bamaze gusesa ibyabo mu ibanga rikomeye. Babanye mu buzima budahisha amarangamutima y’abo imbere y’ababarega.Bakoze buri kimwe ndetse batembereye ibihungu bitandukanye bagamije gukuza umubano we.

JPEG - 99 kb
Umutesi Parfine na Safi Madiba bagikundanye

Mu kwakira 2016, Safi na Parfine barimo kuryoshya ubuzima mu mugi nyaburanga wa Dubai. Parfine yavuye i Burayi ahurira na Safi i Dubai, aho bagiye bajyanywe gusa no kwishimana.

Aba bombi bari bamaranye umwaka urenga bakundana. Kuva aba bombi batangira gukundana, Safi yagiye abivuga ariko Parfine akabanza gusa n’ubica ku ruhande. Imishinga ya bugufi harimo gushinga urugo bakabana nk’umugore n’ umugabo ariko byarangiye nta kimenyetso berekanye.

Ngo Umutesi Parfine niwe wabanje kwanga Safi Madiba amuziza ko yamuhishe ko afite umwana yabyaye hanze. Safi ku ruhande rwe akaba ahakana ko nta mwana yigeze abyara hanze.

Kubyara hanze kwa Safi bikagirwa ibanga ngo byakomerekeje cyane umutima wa Umutesi Parfine wari waramaze gutandukana n’umugabo we babyaranye ngo akurikiye Safi.

Inshuti za hafi za Umutesi Parfine zabwiye umunyamakuru w’Imirasire.com ko uyu mugore yazibwiye yababajwe no kumenera amabanga ye akomeye arimo no gutandukana n’umugabo we akayamenera Safi Madiba ubwo yemeraga kuva I Bulayi akaza aje kubana nawe Ariko Safi akagira ayo amuhisha.

3. Nizzo na Yvette

JPEG - 58.8 kb
Yvettes na Nizzo Kabosi bakimeranye neza

Muri Mata 2017 nibwo iherezo ry’urukundo rwa Nizzo na Yvette ryari rigeze ku kadomo ka nyuma. Icyo gihe Nizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys byavugwaga ko yamaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaze igihe kitari gito mu buryohe bw’urukundo nk’ uko bagiye babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga babicishije ku mafoto bifotoraga bombi.

Bakimara gutandukana Nizzo yirinze itangazamakuru ndetse ahungira kure buri wese washaka ku mubaza ku mubano we na Yvette (Yvette yari yageze i Kigali tariki 13 Mutarama 2017 aturutse mu Bushinwa aho asanzwe yiga). Byose byatangiye uyu Yvette asiba buri rwibutso rwose yari afite kuri Nizzo.

Nyamara Nizzo yakundaga kumvikana avuga ko yitegura kurushinga n’uyu mukobwa.Ubwo uyu mukobwa aheruka mu Rwanda, Nizzo yabwiye itangazamakuru uko yari amukumbuye. "Ni ibyishimo nyuma y’igihe kinini, umuntu aba yongeye kwishima, muri make ubu nasubiranye."

Ibyatandukanyije aba bombi ntibyatangajwe na ba nyiri ubwite. Amakuru aturuka ku ruhande rw’inshuti za Yvette avuga ko Yvette yababajwe n’uko Nizzo yahoranaga akajagari mu rukundo. Bivugwa imbere ya Yvette Nizzo atigeze agaragaza ko yatandukanya burundu n’abari inshuti ze magara barimo Anita Pendo.

4. Platini na Diane iherezo ry’urukundo ryashojwe no kujya mu mahanga

JPEG - 34.6 kb
Fiston na Rosine wahoze ari umukunzi wa Platini

Itandukana rya Platini na Diane ryatumye benshi basubiza amaso inyuma ngo bibuke neza uko ibyabo byatangiye muri 2013 ari ibanga rikomereye buri wese kugira ngo aritahure. Platini yakunze guhisha ko yinjiye mu rukundo n’undi mukobwa nyuma y’uko atandukanye na Rozy bahoze bakundana ubwo yigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Platini bisa naho ariwe wabenzwe nyamara uko biri, bivugwa ko Platini yatangiye gutahura ko Diane amuca inyuma agatangira gusubira inyuma kugira ngo bitajya mu itangazamakuru cyane. Umuriro waje kwaka ubwo uyu mukobwa ariwe wabaye uwa mbere wavuze ko yabenze Platini. Platini mu gukomeza kurinda izina rye n’itsinda abarizwamo yirinze kugira icyo avuga kugeza igihe amagambo ashiriye ivuga.

Aba bombi babanaga mu buzima butegura ubukwe. 2016 ni umwaka utarahiye bombi kuko ari nabwo batangiye kutumvikana. Tariki 12 Nyakanga 2016, ubwo Diane yerekezaga ku mugabane w’i Burayi, Platini yabajijwe ibyerekeye uru rugendo aha gasopo itangazamakuru rigaruka ku mukunzi we.

Andi makuru akavuga ko Platini yaje kuvumbura ko umukunzi we Diane amutendeka akaba anamuca inyuma, bigatuma bahita bashwana burundu.

’Uzahahe uronke’ indirimbo ;Dream Boys’ baherutse gushyira hanze mu mwaka ushize ngo yaba ishingiye kuri Diane kuko aribwo Platini yari amenye amakuru y’uko umukunzi we atakimwitayeho cyane

JPEG - 64.4 kb
Platini na Diane bakiri mu munyenga w’urukundo

Aba n’abo bashyize iherezo ku rukundo rwabo rwashimye n’ abatari bacye, aba ndetse n’abandi tutavuze muri iyi nkuru wakwibaza ikibura ngo bashikame mu rukundo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

UFITESE VITAL - 12/09/2017 saa 15:22

Abahanzi Bose Baba Baryaryanya Ngahumva Ukuntu Umukobwa Yemera Akareka Ishuri Avuye Mubushinwa Warangiza Ukamuragira Abahanzi Hafi Yabose Ntagahunda Bagira Murakoze.
Kanda hano umusubize

Habineza - 25/08/2017 saa 10:23

Hasigaye hali ubusambanyi bukabije, biraruhije kubona couples zibanye byavugwa uti uyu ni uwanjye ndamwihariye aranyihariye. Mutangazwe nuko baliya bakobwa babaye ibyamamare bitali uko ali inkumi zibereye kubaka ingo zikomeye ahubwo ali uko babaye ikimenya bose nk'umuravumba. Abasore benshi bagifite gutekereza bahitamo kwidagadra nabo aho gusinyira umuntu mu mategeko uwo ubona ko atazaba uwawe wenyine. Urukundo ntirukibaho...
Kanda hano umusubize

fernandel - 24/08/2017 saa 04:52

poor guys meet poor girls and live poor, miserable relationships that they call love that end up with broken hearts! May the Lord have mercy on them.
Kanda hano umusubize

- 24/08/2017 saa 04:11

hhhhhhhhhhh ariko nakumiro kbs none c yumvaga koniba ataye umugabo babyaranye abana weyumvagako bazabana igihe kingana iki koko ntasoni ngoyamuhisheko afite umwana hanze nibe nawe aruguta c umugabo mwabyaranye ukagenda murikigihe ntarukondo rugihari kbs
Kanda hano umusubize

Mugiraneza - 22/08/2017 saa 06:57

Ariko muratangaje urukundo se rwa nyabaki? Muzajya mubona indarawima zose zashyukwe ngo dore abantu murukundo? Ntimugasebye urukundo, Iyumvire nka bariya babiri ra? umwe ni umugore uciye umugabo babyaranye inyuma agiye gusambana n'undi azi ngo yitoraguriye ikigoryi naho ntamenyeko kimushoboye kuko nacyo kimaze iminsi muri uwo mwuga, avumbuyeko ibyo akoreye umugabo nawe uwo yafataga nk'umuswa aribyo amukorera ngo ubwo urwo ni urukundo rupfuye ye! urukundo nyabaki se ko ari umushyukwe uba upfubye?
Kanda hano umusubize

karibu - 21/08/2017 saa 12:33

ubivuze neza cyane , ibi nibyo pe
Kanda hano umusubize

Basabose Peter - 21/08/2017 saa 11:16

Urakoze cyane KAGABO.Ntabwo imana yaduhaye sex ngo tujye tuyitandika nk'inyanya,tubeshyana ngo "ni umukinzi" wanjye.Ikibazo wa mugani,nuko abantu bakunda sex cyane.Niyo Business ya mbere ku isi.Ariko niyo izarimbuza Millions nyinshi z'abantu ku munsi w'imperuka,kuko bananiye imana yabaremye.Kuki badasoma ibi tubinginga ngo bahinduke bakanga? UMUTI nyamara uri very simple:Imana yaduhaye abakobwa benshi bo guhitamo uwo tubana mu mategeko,tukishimana kandi tukabyarana (Imigani 5:15-20).Ingero z'ukuntu imana yishe abangaga kuyumvira ba Sodoma na Gomora n'igihe cya NOWA,ntacyo bibwira abantu.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Ni ukutareba kure.Ni aka yamvugo ngo "amavuta y'umugabo ni amuraye ku mubiri".This is short-sightedness (kutareba kure).Eternal Life on a Paradise is not a dream. Nubwo ISI NSHYA dusoma muli 2 Petero 3:13 yatinze kuza,nta kabuza izaza nkuko tubisoma muli Habakuk 2:3.NIMUKANGUKE.
Kanda hano umusubize

KAGABO Alphonse - 21/08/2017 saa 09:01

Twabaye muli Human societies zinyuranye.Tuzi UKURI ku bintu bituma abakobwa batandukana n'abahungu.Abatabizi,nuko nta EXPERIENCE bafite zerekeye ubuzima. Mumbabarire kubivuga kuko niko bimeze.Ndetse na Bible irabivuga:Mu byukuri,Females (abagore n'abakobwa),bagira intege nke.Iyo babonye umuhungu w'umu STAR,bakeka ko ahari babonye imana.Bumva bamuha ibyabo byose.Noneho bakabana nk'umugore n'umugabo.Nyamara nta handi bijyana uretse kuli sex.Iyo bamaze guhararukana,baratandukana,bagahindura,bagafata abandi.Bituma abantu benshi bita Abakobwa "sex objects".Bashukwa nuko baba bakiri bato kuko iyo barengeje imyaka 30,benshi bava ku isoko.Mu byukuri,bibeshya ko UBUZIMA ari ukwishimisha gusa.Nubwo bose bavuga ko bakunda kandi bagatinya imana,bakora ibyo yanga kuko baryamana n'umuhisi n'umugenzi.Ntabwo bashaka kwemera ibyo Bible idusaba,yuko sex yagenewe gusa umuntu tubana binyuze mu mategeko.Imana yaduhaye sex kugirango twishimane gusa na legal husband or legal wife,hanyuma tukabyara abana.Kugenda uha sex yawe umuhisi n'umugenzi,bibabaza imana yacu yitwa Yehova.Igitangaje nuko abantu bose batunze Bible.Nyamara bakuba na zero ibyo imana itubuza byanditse muli Bible. Nubwo bimeze bityo,imana yashyizeho umunsi w'imperuka (Ibyakozwe 17:31),ubwo izica abantu bose bibera mu byisi gusa,bagasuzugura imana (Yeremiya 25:33).Ntacyo bimaze KWISHIMISHA ukora ibyo imana yanga,ugahinduranya abakobwa cyangwa abahungu,hanyuma ukazabura UBUZIMA BW'ITEKA muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17). Ni ukutareba kure.Ikibabaje cyane nuko abantu hafi ya bose batuye isi,bakuba na zero ibyo Bible ivuga:Reba izi ntambara ziri ku isi,urebe abiga kurwana,urebe abasambanyi,abajura,abasinzi,etc...Ntabwo bazi ko IMPERUKA iri hafi cyane.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X