Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Dore ibyamamare 10 byibagishije bimwe mu bice by’imibiri wabo bibahenze kurusha abandi

Mu isi y’umuziki,Cinema,n’izindi ngeri zitandukanye,ni kenshi usanga abamaze kuba ibyamamare bashaka kurushaho kumenyekana no kwigarurira imitima ya benshi,bityo ugasanga bakoresha uburyo bunyuranye kugirango bagere kuri iyo ntego.


Aha rero hari bamwe bayobotse inzira yo kwibagisha bimwe mu bice by’imibiri yabo ngo bakunde barusheho kugaragara neza bigendeye ku cyifuzo cy’imiterere bashaka bigatuma batanga akayabo ngo bigerweho.

Twifashishije urubuga rwa www.radioone.fm rwo muri Liban twabateguriye ibyamamare 10 byibagishije ibice byo ku mibiri y’abo(Plastic Surgeries) n’akayabo k’amafaranga byabatwaye.

1.Blake Lively

Uyu Blake ni umunyamideli,umukinnyi wa Filme ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,azwiho kuba yaribagishije izuru kugirango ribe rito,byamutwaye amadorari ($7,300)

2. Megan Fox

Megan Denise Fox nawe ni umunyamerikakazi w’imyaka 31 y’amavuko uzwi mu kumulika imideri no gukina filme akaba yarabitangiye ahagana mu mwaka wa 2001.Uyu akaba yaribagishije amatama,ku bitsike bimutwaye amadorali ($8,000)

3.Nicki Minaj

Uyu Nick Minaj,ni umwe mu baraperikazi babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,akaba yaribagishije akiyongeresha amabere n’ikibuno kugirango arusheho kugaragara uko abyifuza nyuma y’uko mbere yari ananutse.Ibi byamutwaye amadorari($11,500)

4.Kim Kardashian

Kim Kardashian umunyamideli akaba n’umugore w’umuraperi Kanye West,nawe ari mu byamamare byiyongeresheje ibice by’umubiri we.Muri ibyo harimo amabere,izuru n’ikibuno,ndetse kuri we ngo abifata nk’igishoro kimwunganira mu kwinjiza agatubutse.ibi byamutwaye amadorari ($16,500).

5.Lil’ Kim

Lil’Kim w’imyaka 43 y’amavuko nawe ni umuririmbyi wakunzwe hambere ku isi by’umwihariko muri Amerika aho ubusanzwe akomoko,akaba nawe yaribagishije uruhu akiyongeresha amabere ,izuru naryo akarigira rito ,kimwe n’umunwa we ngo yarawugabanyishije ashaka ko ugira ishusho ingana n’iy’izuru.Ibi byose byamutwaye amadorari ($19,625).

6.Vivica Fox

Vivica Anjanetta Fox,ni umunyamerikakazi w’imyaka 53 y’amavuko,yamamaye mu kazi k’ubunyamakuru kuri Televiziyo zitandukanye hakiyongeraho kuba ari umukinnyi wa filme no kuzitunganya.Uyu yibagishije isura yiyongeresha ubwiza kimwe no kongera ubunini bw’amabere.Byamutwaye akayabo k’amadorali ($26,000).

7.Caitlyn Jenner

Uyu Caitlyn Jenner yahoze ari umugabo wa kabiri wa nyina wa Kim Kardashian (Caitlyn Jenne)[ubusanzwe wahoze witwa Bruce Jenner.Akaba nawe yaribagishije ubwo yihindurishaga igitsina akigira umugore,byaje kumuviramo gutsindira igihembo gikomeye nk’umuntu waharaniye uburenganzira bwe agahinduza igitsina.

Uyu Jenner yamamaye cyane mu 2015 ubwo yari umunyamakuru ukomeye byongera kurushaho ubwo yatwaraga igihembo akuye mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru.U($60,000).

8.Kris Jenner

Kris Jenner nawe ni umunyamideli,kimwe nk’umukobwa we Kim Kardashian, yibagishije amabere ndetse yongeresha ubwiza bw’uruhu rwe,byose bikaba byaramutwaye amadorali asaga($70,000+)

9.Demi Moore

Uyu mugore w’imyaka 51 y’amavuko,ni umuririmbyi,umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi wa Filme.Yamamaye cyane ubwo yari asoje amashuri ye yisumbuye muri Amerika agatangira gukora ibiganiro kuri Televiziyo zitandukanye.

Gukora ibi byose byatumye ashaka kurushaho kwiyegereza abafana bituma yiyongeresha ijosi ariko ntibyagenda neza uko yabishakaga.Ibyo byamutwaye amadorali ($500,000).

10.Kylie Jenner

Kylie Kristen Jenner w’imyaka 20 y’amavuko,yamenyekanye agitangira gukora ibiganiro ku bitangazamakuru bitandukanye, by’umwihariko mu biganiro umuryango we w’Abakardashian ukora.Uyu nawe akaba yariyongeresheje ubwiza bimutwaye amadorari ($2,000,000).
Ibi byamamare byose uko birushaho kongera ubwiza niko binjiza amafaranga atubutse bitewe n’aho bakorera ibikorwa byabo.

Tubibutse ko aba ari ab’ibanze kuko hari n’abandi benshi,gusa ntitwabariyemo abitabye Imana kuko turamutse tubongeyemo Micheal Jackson yaza ku Isonga kuko we ngo byamutwaye asaga amadorali miliyoni n’amaganane($400,000,000).

Ndacyaysenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KAGABO Joseph - 22/08/2017 saa 10:42

Twese twifuza kuba beza.Niyo mpamvu twireba mu ndorerwamo buli gitondo.This is very natural.Cyokora abantu bibagisha kugirango babe beza ni bake (plastic surgery). Ikibabaje nuko hakunze kwibagisha aba STARS bashaka gukurura abantu (to attract people).Ubwo bwiza bashaka,nubwo bubahesha amafranga menshi,akenshi bubajyana mu busambanyi.Birababaje cyane kubona muli iyi minsi y'imperuka,abantu bakunda cyane amafranga na sex (kwishimisha).Imana ntacyo ibabwiye kuko bica amategeko yayo menshi.Nyamara bakavuga ko bakunda imana.Ubwiza,amafranga,ibyubahiro,etc...turabita,tugapfa,bikarangiriraho.Ariko nkuko tubisoma muli 1 Yohana 2:15-17,abantu bose bibera mu byisi,ntabwo bazabona Ubuzima bw'iteka muli Paradizo yenda kuza.Iyo bapfuye biba birangiye,nubwo abanyamadini bababwira ko "baba bitabye imana".Abantu bazazuka ku Munsi w'imperuka nkuko dusoma muli Yohana 6:40,ni abantu bumvira imana gusa.Ntacyo bimaze kwibera mu byisi gusa ntushake imana ukiriho,kuko nta handi bikujyana uretse ku rupfu rwa Burundi,ntuzazuke. Umuntu mwiza ariko udashyira imbaraga ze mu gushaka imana,Bible imugereranya n'Ingurube iba yambaye ZAHABU ku kizuru cyayo (Imigani 11:22). Dushake ubwiza,ariko kandi dushake n'imana,aho kwibera mu byisi gusa,kuko abantu bose bibera mu byisi gusa,batazaba muli PARADIZO dutegereje.NIMUKANGUKE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X