Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Meddy yemeje ko agiye kuza gutwika Kigali

Ngabo Medard Jobert uzwi ku mazina ya Meddy yamaze kwemeza ko agiye kuza I Kigali mu gitaramo cya Bralirwa cyiswe Mutzig Beer Fest kizabera I Nyamata. Akaba asaba abagore n’abagabo kucyitabira kuko Kigali izaba yahiye.

Meddy usanzwe yibera muri Amerika kuva mu 2010 kuva icyo gihe yari atarongera kugaruka mu Rwanda. Kuba agiye kugaruka mu Rwanda ni andi mahirwe agize yo kongera guhura n’inshuti ze ndetse n’abavandimwe.

Mu minsi ishize nibwo abashinzwe gutegura ibirori bya Mitzing Beer Fest batangaje ko Meddy ariwe muhanzi uzaza kuririmba muri ibi birori gusa nyiri ubwite we nta kintu na kimwe yari yakabivuzeho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kanama 2017, Meddy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimangiye ko agiye kuza kuririmba mu Rwanda ndetse anagaragaza uburyo yiteguye kuzahatwika.

Yagize ati “Bagore namwe bagabo, nari maze igihe ntegereje iki gitaramo gikomeye mu biroto byanjye, birangiye ngiye kugaruka mu rugo I Kigali mu Rwanda, nditeguye cyane, Kigali igiye gushya, nkumbuye kongera kubona abantu banjye, nimubwire inshuti zanyu ko ngarutse mu rugo, ndabakunda cyane.”

Uretse Meddy ugiye kuza mu Rwanda, The Ben nawe mu cyumweru gishize yasesekaye i Kigali aho yaje kuririmba mu bitaramo binyuranye.

Meddy ni umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana ya R&B na Pop akaba azwi cyane mu ndirimbo nka Slowly, Burinde Bucya, Nasara, Akaramata, Amayobera n’izindi nyinshi zabiciye bigacika mu gihugu cy’u Rwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Djazila - 26/08/2017 saa 12:37

Oh!!!!My God mbega ibintu byiza!!!! Meddy your welcome to your homeland.Twari tugukumbuye cyane. Feel at home
Kanda hano umusubize

adnette - 23/08/2017 saa 11:18

Mbabajwe n'abantu badategera ururimi rw'iwabo,gutwika ntabwo ari muri sens yo konona ivyubatswe ahubwo aravuga kuza akaririmba mukaryoherwa n'abundi mwari kwishimira konger kumubona murwanda ari muzima,ark muramenye abakobwa mutazirwaza kugira mubone uko mwamuhobera!!!
Kanda hano umusubize

uwase sandra - 24/08/2017 saa 08:45

Yoha bibay byab byiz kuo turagukumbuy cyne mss u
Kanda hano umusubize

Manishimwe Claude - 26/08/2017 saa 02:39

Yebabaweee!!! Ahwii!!! Imyaka7 Yosetutamubonanikaribu muvandimwe Iwacuntamahwa Tambukantacyigukanga Ndagukundacyaneeeee!!!Meddy .Nanjye Ahondinishimiyekukubonakabisa Gwi No Udutaramire Turyoherwe Gubwaneza ..
Kanda hano umusubize

B.Shanny - 22/08/2017 saa 13:39

Uyu witwa Karara ashobora kuba afite ubumuga bwo mu mutwe nikibazo cyo kutamenya gusesengura, mbere yo kumwita imbwa wari kubaza abamutumiye impanvu bemeyeko aza gutwika "ibyo wubatse" Mwagiye muvuga mumaze gutekereza koko? Wama Meddy ngwino uhatwike turana gukumbuye
Kanda hano umusubize

B.Shanny - 22/08/2017 saa 13:39

Uyu witwa Karara ashobora kuba afite ubumuga bwo mu mutwe nikibazo cyo kutamenya gusesengura, mbere yo kumwita imbwa wari kubaza abamutumiye impanvu bemeyeko aza gutwika "ibyo wubatse" Mwagiye muvuga mumaze gutekereza koko? Wama Meddy ngwino uhatwike turana gukumbuye
Kanda hano umusubize

B.Shanny - 22/08/2017 saa 13:37

Uyu witwa Karara ashobora kuba afite ubumuga bwo mu mutwe nikibazo cyo kutamenya gusesengura, mbere yo kumwita imbwa wari kubaza abamutumiye impanvu bemeyeko aza gutwika "ibyo wubatse" Mwagiye muvuga mumaze gutekereza koko? Wama Meddy ngwino uhatwike turana gukumbuye
Kanda hano umusubize

Dani - 22/08/2017 saa 13:35

ndasubiza by kagabo usome Matayo27:48 ;imigani23:21;1peter5:8mariko15:23yesaya5:22 Aho hose havuga ko ubusinzi ari bubi ayo masomo bazabona ishyano abigira intwari zo kunywa ibisindisha.kandi umenye ko Imana yanga abantu bagoreka ijambo ryayo abandika imana bivuga ikigirwamana wize he?kubeshya abantu gusa ujye umenya ibyawe ureke gutukana.
Kanda hano umusubize

- 22/08/2017 saa 12:41

KARIBU UMUHUNGU WACU TUKURI INYUMA IJANA KWI JANA MEDDY TURAGUKUNDA PEE
Kanda hano umusubize

Bosco Nyamagabe - 22/08/2017 saa 12:37

Nabanguke Abakobwa Baramutegereje
Kanda hano umusubize

Loui-be - 22/08/2017 saa 10:00

Meddy Ndamukunda Ahogoza Neza Naze Turamukumbuye Naho Mwebwe Mukunda Gukurura Amatiku Sibitecyerezo Muba Mutanga Gutwika Avuga Nukuza Kurimba Mukanezerwa
Kanda hano umusubize

KAGABO Joseph - 22/08/2017 saa 07:43

Dukurikije ibyo Pastors n'aba Sheikhs bigisha,kwamamaza INZOGA ni ICYAHA gikomeye. None dore Bralirwa,Meddy n'abafana be,bagiye "gukora icyaha" bamamaza MUTZIG !! Ariko se koko, Bible ivuga ko kunywa inzoga ari icyaha,cyangwa ni "wishful thinking and blind fanatism"?? Nta hantu na hamwe Bible ivuga ko "kunywa inzoga" ari icyaha.Ahantu henshi cyane muli Bible,havuga ko UMUKRISTU ashobora kunywa VINO nkeya.Ndetse Bible ivuga ahantu henshi yuko imana iha INZOGA abantu ikunda,ariko ikavuga ko ABASINZI batazaba mu Bwami bw'imana (1 Abakorinto 6:9,10).Rwose ndabasabye,musome aya masomo ya Bible,aho gupfa gukurikira Pastors banyu.Byagaragaye ko batabonye icyacumi mutakongera kubabona. Aya masomo akurikira,imana itwemerera kunywa VINO nkeya: Tito 2:3 na 1 Timote 3:8. Muli 1 Timote 5:23,imana yasabye TIMOTE kunywa Vino nkeya ngo adasinda. Muli Gutegeka 14:26 na Yesaya 25:6,imana yahaye INZOGA abantu ikunda.Muli Matayo 11:18-19,havuga ko YESU nawe yanywaga VINO.Ndetse ayiha abantu mu bukwe bw'i KANA.Nubwo Pastors babeshya ko yatanze umutobe.Iyo biza kuba Umutobe,BIBLES zo mu Cyongereza zari kuvuga JUICE aho kuvuga Wine.Rwose mujye mwiga neza Bible,aho gupfa kwemera ibyo Pastors bigisha.Namwe muzi amahano bahora bakora,barwana,biba amafranga cyangwa bivanga muli Politics.Barangiza bakiyita Abakozi b'imana,mu gihe Bible ibita "Abakozi b'inda zabo" (Abaroma 16:18).
Kanda hano umusubize

KAGABO Joseph - 22/08/2017 saa 07:19

Gutwika Meddy yashatse kuvuga,ntabwo ari "to burn".Yashatse kuvuga "Gushyushya abantu". G
Kanda hano umusubize

KARARA - 22/08/2017 saa 06:58

Iyi mbwa itwika kigali izi uburyo kuyubaka byatugoye
Kanda hano umusubize

AAA - 22/08/2017 saa 11:59

Imbwa niwowe utazigutekereza azabaje kudushimisha your wlcm meddy
Kanda hano umusubize

b2k - 22/08/2017 saa 22:55

ese waramurushije?
Kanda hano umusubize

kagabe - 22/08/2017 saa 05:41

ahawe ikaze murwamubyaye ariko ntazeze aje kudutwikira. kigali ahubwo azaze aje kudushimisha
Kanda hano umusubize

uwanyirigira orive - 22/08/2017 saa 05:06

twishimye cyane medd azaza ryari tura mutegereje
Kanda hano umusubize

uwanyirigira orive - 22/08/2017 saa 04:56

meddy tumuhaye ikaze kugaruka Murwanda turamwishimiye kandi turamukunda murakoze
Kanda hano umusubize

ndayisenga marcellin - 22/08/2017 saa 00:56

kwinjira nangahe
Kanda hano umusubize

Jimmy - 21/08/2017 saa 23:39

ikaze murwawe mwana. turskwemera hano mu Rwagasabo.
Kanda hano umusubize

- 21/08/2017 saa 22:41

Ndamukunda iyo azakubimenya yarikuzagera no muri congo kin nalingaka medy mingi%100
Kanda hano umusubize

bitonda Naphutal - 21/08/2017 saa 19:39

Waoooo welcome turakwishimiye kbx
Kanda hano umusubize

jojo - 21/08/2017 saa 17:22

haahahhah murasetsa azayitwikisha iki ubwo ra. utwika ntitumushaka ndandambara yandera ubwoba
Kanda hano umusubize

emma - 21/08/2017 saa 14:48

Ariko nkumuntu and banditse iyi nyito yamagambo ngo medy azaza gutwika kigali iyo nimvugo ahubwo niba ariko yagutumye abashinzwe umutekano bagombye kuba bagutaye muri yombi ugasobanura uburyo umuntu azazanwa no gutwika kigali ntimugakabye iyo simvugo ikwiye umunyarwanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X