Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umutoza Mourinho yari yaje kureba umukino Manchester City yananiwe gutsindamo Everton

Umutoza Jose Mourinho usanzwe atoza ikipe ya Manchester United,yafashe umwanya aza kureba umupira wahuje ikipe ya Manchester City na Everton bikaza kurangira ikpe zombi ziguye miswi.

JPEG - 39.5 kb
Mourinho yari yashishikaye yihera ijisho uko umukino urimo kugenda

Everton yabaye ikipe ya mbere inaniye umutoza Pep Guardiola mu mukino itatu ahuye nayo ntabashe kuyitsinda. Ni nyuma y’uko igitego cya Wayne Rooney, n’icyatsinzwe na Raheem Sterling ari byo byatandukanyije impande zombi, banganya igitego 1-1 mu mukino wari wakiriwe na Manchester City ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’Abongereza (Premier League).

Mourinho yitabiriye uyu mukino nyuma yo kubona Manchester United yongera gutsinda 4-0 ubwo basangaga Swansea iwayo, Arsenal igatakariza 1-0 ku kibuga cya Stoke City, Liverpool ikabona intsinzi ya mbere kuri Crystal Palace mu gihe Chelsea yasubizaga abayishidikanyagaho, igatsinda Tottenham ibitego 2-1.

Etihad, Manchester City yari mu rugo, n’ubundi ni yo yabonye uburyo butandukanye bwinshi bwo gutera mu izamu, ariko imupira y’abarimo Kun Aguero, Jesus Navas, David Silva cyangwa De Bryune, ntiyigeze irenga umurongo w’izamu ryari ririnzwe na Pickford waguzwe miliyoni zirenga 30 z’ama-pound, akaba umunyezamu wa gatatu uhenze ku Isi nzima mu mateka ya ruhago.

Wayne Rooney, umwe mu bashegeshe Manchester City muri iyi myaka 10 ishize, nk’uko atoreheye aba bari basangiye umujyi akiri mu mashitani atukura, ni byo yongeye gukora ku munota wa 34, atsindira Everton igitego, hari nyuma y’uko Dominic Calvert-Lewin acenze Company, ahindura umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, maze Rooney aroba Ederson.

Iki ni igitego cya 200 Wayne Rooney yatsindaga muri Premier League, ku myaka 31, gusa kuri ubu ararushwa ibitego 60 na Alan Shearer watsinze byinshi muri iyi shampiyona mu gihe Andy Cole afite ibitego 187 ku mwanya wa gatatu, Frank Lampard 177, na Thierry Henry hafi aho n’ibitego 175.

Manchester City baje gusigara mu kibuga ari abakinnyi 10 ubwo mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, mu masegonda 57 gusa, Kyle Walker yahawemo amakarita abiri y’umuhondo, ni nyuma y’ikosa yari akoreye kuri Dominic Calvert-Lewin, nyamara uyu wari umukino we wa 200 muri Premier League, ndetse nta yindi karita ya kabiri y’umuhondo yari yagahawe.


Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X