Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Hagiye kwifashishwa umuti uvuye muri Tanzania uzafasha Gisa Cyinganzo gucika kuri Mugo

Umuhanzi Gisa Cyinganzo wamenyekanye kuva cyera mu myaka ya za 2010 ndetse akagira n’uruhare mukuzamura abandi bahanzi nka Amag The Black, gusa akaba atarabashije gutera imbere cyane kubera kubohwa n’ibiyobyabwenge. Ubu noneho ngo agiye kuzanirwa umuti uzava Tanzaniya uzamufasha kubicikaho.

Uyu muhanzi Gisa Cyinganzo ni umwe mubahanzi nyarwanda bafite impano yihariye nk’uko bivugwa n’abantu benshi bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda kubera ijwi afite ryiza ariko kuribyaza umusaruro bikaba byarabaye imbogamizi kubwo kuba inganzwa y’ibiyobyabwenge birimo itabi ndetse na Mugo.

JPEG - 48.9 kb
Gisa Cyinganzo muri Studio

Mu kiganiro umunyamakuru w’Imirasire yagiranye n’umujyanama wa Gisa uzwi ku Izina rya Chosen yavuze ko ashaka kujya muri Tanzania akazana umuti uzabimuvura agakira burundu maze agakomeza ibikorwa bye bya muzika dore ko yanavuze ko nta muhanzi mu Rwanda urusha ubuhanga Gisa Cyinganzo.

Muri iki kiganiro cyabereye Inyamirambo ahazwi ngo kuri 40 ,Chosen yarajyanye na Gisa kureba umufatabyabikorwa wa Skol wari wavuze ko ashaka kugirana amaserano na Gisa maze akazajya amuha ibihumbi 300,000frw ku kwezi ,ariko urwo rugendo rukaba rwarasubitswe kuko Gisa yari yishwe na Mugo atabasha kuvuga cyangwa ngo anagende.

JPEG - 14.6 kb
Gisa Cyinganzo amaze gusarikwa n’ibiyobyabwenge

Umujyanama we Chosen yari yavuye mu rugo ahagana saa 10h za mu gitondo asiga avuganye na Gisa ko azakugaruka 13h zuzuye z’amanywa maze bakajya kureba uwo mufatanyabikorwa wa Skol kugirango bapange ayo masezerano dore ko bakimara kuyasinya Gisa yagomba gutangira muri iyo minsi,ariko Chosen yagarutse murugo asanga Gisa ntawuhari maze abaza umukozi amubwira ko yuriye igipangu kuko yari yasize amukingiranye kugirango ataza kujya kunywa Mugo, akimara kumwereka aho yuririye yahise ahuririra nawe kugirango amukurikire asanga Gisa ari gusoza kunywa Mugo.

Muri iki cyumweru gishize Chosen yadutangarije ko yamaze kumugurira imyenda ndetse n’inkweto maze amwohereza iwabo gusura nyina dore ko hari hashize imyaka n’imyaniko atagera iwabo kwa nyina.

JPEG - 33.6 kb
Gisa Cyinganzo yafunzwe igihe kinini azira kunywa ibiyobyabwenge birimo na Mugo

Chose yasoje avuga nta yandi mahitamo ashaka kujya Tanzania maze ngo akagura umuti ntubwo ngo uhenze cyane ukaba uzamutwara ibihumbi 400,000frw ariko ukaba uzamufasha kubireka burundu maze ngo yamara kuba muzima.



Nta yandi mahitamo ashaka kujya Tanzania maze ngo akagura umuti ntubwo ngo uhenze cyane ukaba uzamutwara ibihumbi 400,000frw ariko ukaba uzamufasha kubireka burundu maze ngo yamara kuba muzima akazayamugaruzamo ubwo azaba yatangiye guhogoreza abanyarwanda akongera kwigarurira imitima y’abakobwa.

Habiyakare Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

pacy ishimwe - 23/08/2017 saa 23:10

nukuri imana ifashe gisa areke mugo kk najye ndahamanya nabavugako murda abamurusha kuririmba ntabo.
Kanda hano umusubize

- 23/08/2017 saa 16:37

eeee mugira itiku
Kanda hano umusubize

sinumvayabo mathieu - 23/08/2017 saa 07:05

birababajepee nasenge imana imukize najye kwapasteri rugagi amusejyere arakitape! yesu ashobora byose.
Kanda hano umusubize

DJ PACCY - 23/08/2017 saa 04:58

Uwiteka nyiringabo tuziko uyumwana gisa ari wowe wamuremye ndabiziko umukunda kandi wamuhaye impano nziza ndategetse mumbaraga nubushobozi waduhaye ngo turwane nimyuka mibi abanzi buyumwana wawe bahora bamwishima hejuru ye iyo satani amufashe akamuroha byuha ndategetse akire ububu bugome yakorewe nabagenzi be bamuhaye ibyangiza impano muvuburireho amazi avanze numunyu amwoze ibyo bimuhambiriye mwizina rya Yesu akire nukuri aririmba ibyubaka imitima yabana bawe wimuhomba Mana mugarure akore umurimo wawe nkuko wadukuyeyo bikore mbisabye mwizina rya yesu AMEN ndabyizeye % ko imana izabikora uzabibona akabona gisa yakize azashime imana
Kanda hano umusubize

ndayishi miye dieudonne - 22/08/2017 saa 18:01

eee ubwose nazana uwomuti nacyindi uza muhindura hokoko?sibyo penuku musenjyera kuku ntago azarirekape
Kanda hano umusubize

alex - 22/08/2017 saa 17:15

Uwo Mugabo arashaka kuzamukira kuri gisa
Kanda hano umusubize

alex - 22/08/2017 saa 17:13

Uwo ngoni the shosen arabashya arashaka kuzamukira kuri gisa kuko umuntu kugiti cye niwe wiha agaciro igihe ntikicyera azabireka Abe umuntu muzima
Kanda hano umusubize

emile - 22/08/2017 saa 09:06

umuntu niwewiha agaciro namuha uwo muti harigihe ninganzo bizagendana.
Kanda hano umusubize

alex - 22/08/2017 saa 17:17

Uwo Mugabo arashaka kuzamukira kuri gisa
Kanda hano umusubize

pacy ishimwe - 23/08/2017 saa 23:11

oya wivuga gutyo yaba anamutabaye aramutse amuvuje
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X