Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Jay Polly na Bull Dog nyuma yo gucamo ibice Tuff Gangs ngo bagiye kongera kuyihuza

Bull Dogg na Jay Polly ni bamwe mu bantu bagize uruhare runini mu isenyuka rya Taff Gang ariko ubu batangaje ko bashaka kongera kuyubura bakagarukamo bose uko ari 5 nyuma y’ifungurwa rya P-fla.


Itsinda rya Taff Gang ryari rimwe mu matsinda akomeye cyane kandi bamwe mu bari barigize bakaba baragize uruhare rukomeye cyane mu iterambere ry’umuziki nyarwnda, baratangaza ko ahahoze ubunshuti hatajya hasibangana kuri ubu ko bashaka kongera kubyutsa iritsinda ryari ryatanye maze bagasubirana.

Iri tsinda ryaje kubyara udutsiko tubiri havuka irindi ryitwa Stone Church ryasaga nkaho rirwanya Jay Polly wari wasigaye nawe avuga ko ari we nyiri Tuff Gang aho yahise yihimura kuri bagenzi be afata abandi bahanzi abinjizamo avuga ko ari Tuff Gang nshyashya itarimo Bull Dogg, Green P na Fireman bari bubatse Stone church yabo.

Muri iki cyumweru dusoje nibwo aba bahanzi bahuriye mu gitaramo kimwe cya Kigali Up Festival aho bari baje gutaramira abakunzi babo. Bagiranye ikiganiro kirambuye na Contact TV aho bagarutse ku mubano wabo ndetse no kuba bari gutegura imishinga yo kubyutsa Tuff Gangs bitajemo imbogamizi.

Bull Dogg wabanje gufata ijambo yavuze ko atigeze yishimira ugutandukana kwabo kandi anavuga ko we na Jay Polly aribo basenye itsinda rya Tuff Gangs anavuga ko aribo bazongera bakaryubaka ndetse bakanashyiramo abandi bose uko bahoze mbere.

Jay Polly we ati njyewe na Bull Dogg turi abavandimwe kugarura Taff Gang singombwa ko abantu bose bashorerana abari muri business tugomba gukora , Njyewe na Bull Dogg tumaze iminsi dufite imishinga turi gukorana harimo ibitaramo tuzakora bizenguruka igihugu.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NTIBIKUNDA EMMANUEL - 23/08/2017 saa 06:32

ndabashyigikiye mwarimwaratwiciye ubuzima
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X