Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Sibomana Patrick agiye kumara amezi adakoza ikirenge ku mupira

Sibomana Patrick wahoze akinira APR uherutse kugurwa n’ikipe yo muri Belarus yitwa Shakhtyor yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus yahuye n’imvune ikomeye ku mukino wa kabiri yari akiniye iyi kipe aho yavunitse igufwa mu mukino bakinaga n’ikipe ya Dinamo Brest.

Uyu musore yavunitse igufwa ndetse agomba kumara amezi abiri adakina nubwo shampiyona yo muri iki gihugu yari isigaje imikino mike ngo igere ku musozo.

JPEG - 77.1 kb
Uyu mukino yavunikiyemo wari ishiraniro

Mu kiganiro uyu musore n’itangazamakuru yagize ati “Navunikiye mu mukino twakinnye kuri iki cyumweru wari ukomeye cyane, naje gushaka gucika umukinnyi antega akaguru mpita ngira imvune ikomeye.

Ni imvune ikomeye kuko ngomba kumara ibyumweru 8 hanze y’ikibuga nkurikije ibyo baje kumbwira kwa muganga, nyuma yo guca mu cyuma."

JPEG - 69.8 kb
Sibomana azamara amezi 2 adakina

Kuvunika kwa Sibomana Patrick n’ibyago bikomeye ku ikipe ya Shakhtyor kuko yamuguze kugira ngo ayifashe kwegukana igikombe cya Shampiyona yo mu cyiciro cya mbere aho kuri ubu barusha ikipe ya Dinamo Minsk ya 2 inota 1, mu gihe ifite umukino w’ishiraniro mu mpera z’iki cyumweru, izahuramo na Bate Borisov ya 3.

Nyuma yo gutakaza uyu musore ikipe ya Shakhtyor yanganyije na Dinamo Minsk ibitego 2-2 aho nta gihindutse Sibomana azagaruka mu kibuga hasigaye iminsi 3 gusa ngo shampiyona irangire.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mpawenayo Gedeon - 26/08/2017 saa 10:19

Wihangane musore.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X