Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Jay Polly yise ’ibisambo’ abavuga ko umugore we yataye umuco

Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi ku mazina ya Jay Polly yavuze ko abavuga ko umugore we Shalifah Uwimbabazi imyambarire ye itesha agaciro umuco nyarwanda ko abamureba ari ibisambo.

Ibi Jay Polly abitangaje nyuma y’aho bivugiwe ko umugore we yambara utwenda tugufi, ibyo bagereranya no ’guta umuco nyarwanda’.

Jay Polly yavuze ko abarangarira umugore ari ibisambo kuko umugore we ari umunyamideli.

JPEG - 52.5 kb
Shalifah Uwimbabazi umugore wa Jay Polly

Yakomeje avuga ko imyambabire y’umugore we nta kintu na kimwe imutwaye, ati “Abareba umugore wanjye ni ibisambo. Imyambarire y’umugore wanjye ndayikunda ahubwo ndifuza ko yakomeza kwambara uko ashaka.”

Akomeza agira ati “Umugore wanjye ni umunyamideli, ibyo abantu bavuga ntabwo ari byo, uriya ni umunyamideli ukomeye cyane, ntabwo ari uw’aha ngaha gusa ari i Rwanda na hehe hose, muzamurebe muzamumenya, ariko twishimiye ukubaho kwacu.”

JPEG - 25.3 kb
Jay Polly ntashaka abavuga nabo umugore we

Shalifah Uwimbabazi, umunyamideli akaba umugore wa Jay Polly yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’uyu muraperi nka ‘Oh My God’, ‘Malaika’ n’izindi.

Uyu kandi akaba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Ancilla’ y’itsinda Urban Boyz.

JPEG - 104.6 kb
Shalifah Uwimababazi ubwo yari mu gitaramo cyo kumurika alubum Jay Polly yakoranye na Amag The Black

Ku bijyanye na muzika, Jay Polly avuga ko afite indirimbo ‘Waka waka’ agiye gushyira hanze.

Jay Polly arasaba Abanyarwanda kuzareba amashusho yayo kuko azagaragaramo ibintu bidasanzwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

buroko - 24/08/2017 saa 03:19

CQ,Bwenge na Naomi na Dj Paccy murandangije Cyakora muri aba mbere mukuvugisha ukuri hahahhhhhhhhh.
Kanda hano umusubize

- 23/08/2017 saa 09:06

nuko umusaza komeza uterimbere namadam gusa dukumbuye taffgung
Kanda hano umusubize

DJ PACCY - 23/08/2017 saa 05:00

HHHH ARIKO MURAMBWIYENGO UYU NUMNTU CG AHA NAHANYAGASANI JAY POLLY EREGA WANGA UMUGORE MWIZA UKISHAKIRA IDAIMONI
Kanda hano umusubize

Naomi - 22/08/2017 saa 09:52

Tureke Johopoli, turebe no muri rusange,ubundi ubwo mwifuzaga ko umugore w'umu star yambara ate, byonyine bariya bagore background zabo murazizi? Guarantie ya ziriya ngo bashinga se yo mujya muyibona? None ngo umugore w'umu star yambaye nabi? Ahubwo niba hari n'ibyo yambaye nabi yagerageje kuko yashoboraga no kutabyambara kandi akabaha k'umwaku mugatanga cash zo kumu promotinga!!!! HAHHHHHHHH Uretse muri iki gihe ibintu byahinduye inyito, ubundi imyitwarire y'aba star hanze aha n'abo bita abagore babo mugihe cy'iminsi ntazi, hari izina ryiza ry'ikinyarwanda abantu batakibyita kuko abakarikoresheje nibyo barimo noneho bakarusha amajwi abatabirimo: Naho ubundi ntawe utabona ko ari umwuga wo gukora ubu**y*.
Kanda hano umusubize

Mubraka yassin - 25/08/2017 saa 12:03

Ndqbona biryezweho mwarakoze abatazi ubustali pet mutuze we ni ubu ntimubizi uyu niwe ubikwiye mumutore ,
Kanda hano umusubize

Bwenge - 22/08/2017 saa 08:45

Akamaze umugabo isesemi arakarya
Kanda hano umusubize

AHEZA S. Jona - 23/08/2017 saa 02:30

hhhhhhhhhhhhhh, uranyishe kabisa. ubundi se baramushakaho iki? ubundi umugore ko ari uwe?hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh
Kanda hano umusubize

CQ - 23/08/2017 saa 03:53

Yego sha Bwenge we agateye appetit umugabo arakamira, uretse kuvuga byihuta se iri tako ninde utarinyerezaho ikiganza ? Iby'umuco mubiveho kuko ico ryarawuganjije, hanyuma tugendane n'iminota. uzanga utwenda tugufi uzahungira he ko mbona n'abuzukuruje basigaye badushyiramo kandi udutako dukomangana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X