Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Nyuma yo kugirana ibihe byiza n’inkumi y’i Kigali, Patoranking abikomereje mu gihugu cye

Patoranking umuhanzi ukomeye ukomoka mu gihugu cya Nigeria,nyuma y’uko akubutse mu gitaramo mu rwanda cyiswe KigaliUp,yageze iwabo asanga umukobwa w’inshuti ye yibarutse maze ibyishimo biramurenga.


Uyu muhanzi wubashywe n’abanyafurika,abinyujije ku mbuga nkoranyambaga,yatangaje ko inshuti ye yamaze kwibaruka ubu akaba ashimishijwe no kwitwa umubyeyi,ibintu ngo yari yarifuje kuva na mbere.

Gusa ku rundi ruhande,byavugwaga ko uyu muhanzi yaba afite undi mwana ariko akaba adakunze kubyemera nyamara abamuzi neza bagahamya ko ahari ariko akaba yarishyuye nyina kugirango aceceke bitamenyekana.

Mu gitaramo cya KigaliUp aherutse gukorera i Kigali Patoranking yagaragarijwe bigeze ku nkumi yitwa ‘Leslie’ yari yagize isabukuru ayisaba ko yamusanga ku rubyiniro maze amuha impano zirimo n’imyenda yari yambaye.

JPEG - 75.1 kb
Uyu mukobwa yagize isabukuru asanga Patoranking ku rubyiniro bagirana ibihe byiza


Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zaciye ibintu muri Afurika nka ‘My Woman’, ‘No Kissing Baby ft. Sarkodie’, ‘Girlie ’O’ Remix ft.Tiwa Savage.


Izo ndirimbo ziri mu bituma akundwa n’igitsinagore,aho binavugwa ko uyu babyaranye yaba yari umufana we bakaza gukomezanya umubano waje no kuvamo kumubyarira umwana we yita imfura.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Twiringiyimana theoneste - 24/08/2017 saa 08:31

nanjye ndumwe mu bafana patornaking gusa turabakunda cyane murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X