Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kitoko Bibarwa yateye ishoti uwari umukunzi we

Umuhanzi Kitoko Bibarwa yahakanye ko nta mukunzi agira ko ahubwo ari mu rugamba rwo gushaka uwo bazabana akaramata. Ibi abitangaje nyuma y’aho yari amaze iminsi akundaga n’umunyamakuru wa Royal TV Kizima Ngabonziza Noella ariko we (Kitoko) agahakana ko nta mukunzi uhamye yigeze.

Uyu muhanzi mu minsi yashize yavuzweho urukundo n’umunyamakurukazi wakoraga kuri Royal TV witwa Kizima Ngabonziza Joella , gusa igitangaje n’uko kuri iyi nshuro yagaragaje ko nta mukunzi afite, muri make akiri gushakisha nk’abandi basore batarashinga ingo bose.

JPEG - 82.1 kb
Kizima Ngabonziza Noella wamaze kubengwa na Kitoko

Yavuze ko akiri kureba umukobwa wamubera mutima w’urugo cyane ko gushinga urugo atari ibintu byo guhubukirwa, nk’uko KT Radio yabitangaje.

Ati”Buri wese yifuza kugira iherezo ryiza nk’uko nanjye bindi mu mutwe nari mu ishuri ntago nari kuzana umugore ngo ajye amfasha gusoma ibitabo , ubu birarangiye tugiye kuba mu bundi buzima bw’umuziki na bizinesi zisanzwe ndakeka bitarenze umwaka umwe cyangwa ibiri nanjye ndaba ndi umugabo wubatse.”

JPEG - 73.2 kb
Kitoko wamaze gutangaza ko atari kumwe na Kizima

Yabajijwe n’umunyamakuru niba yaba hari umukobwa bakundana avuga ko kuri ubu ntawe atangaza ko akiri mu mwaka w’igeragezwa.

Ati”Ndacyari mu mwaka w’igeragezwa wenda baracyangerageza cyangwa njye nkaba ndi kubagerageza, ntago ndafata icyemezo ngo ngire umuntu mbwira amagambo y’urukundo ijana kurindi gusa nyine mfite abakobwa nziranye nabo , hari abakobwa mba mvuga nti nshatse umugeni nakuramo gutya muri aba.”

Ni nako nabo baba bamfite nk’inshuti nziza bavuga bati uyu musore atubwiye akajambo k’urukundo twahita tubyemera, yego cyane baba bahari ariko natwe ndagera igihe cyo kubwira ayo magambo arimo icyemezo cya burundu cyo gushinga urugo.”

Kitoko yagiye mu Bwongereza kuwa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza. Mbere yo kuyatangira yabanje gufata amasomo y’indimi.

Uyu muhanzi kuri ubu wanasoje amasomo ye ari gutegura imishinga ijyanye na muzika ndetse akaba avuga ko ari hafi gukora ubukwe kuko mu mwaka umwe cyangwa ibiri araba yamaze kugaragaza uwo yihebeye by burundu bgahita narushinga.

Kitoko yavuze ko ni biba kera bitazarenza imyaka ibiri kuko ayirengeje yaba amaze gusaza cyane .

JPEG - 49.3 kb
Kitoko yavuzweho gukundana na ‘Kizima Ngabonziza Joella’ muri gashyantare uyu mwaka ku munsi w’abakundana aho aba bombi bagaragaje ko bari mu rukundo babinyujije ku rubuga rwa Instagram, gusa byatunguye abantu uyu muhanzi avuga ko kugeza ubu nta mukunzi afite.
JPEG - 49.5 kb
Kizima nawe yari yagaragaje ko akundana na Kitoko Ku munsi w’abakundana Kitoko yagaragaje ko akundana na Kizima Imwe mu mafoto ya Kizima Ngabonziza Joella

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

claude - 26/08/2017 saa 01:30

kitoko nashake abakuze muruku ndo bamuhe inam' ,naho ibi arigukora ni icyaha PE.
Kanda hano umusubize

man power - 23/08/2017 saa 17:15

Wamukobwa we uri mwiza rekana niyo Daimoni ngo ni kitoko uzabona umugabo ugukwiye we kwigira agatebo humura ntucike intege jya kumavi usenge IMANA niba mwarasambanye wature IMANA ikubabarire uzajye wifata nku umwari shitani abonye igihombo
Kanda hano umusubize

- 24/08/2017 saa 05:30

Mbega umukobwa mwiza reka uriyasha buriya si uwawe ninjyewawe
Kanda hano umusubize

pazo - 23/08/2017 saa 13:10

Bafitanye gahunda yubukwe umwaka utaha njye ndabizi neza cyane
Kanda hano umusubize

pazo - 23/08/2017 saa 13:10

Bafitanye gahunda yubukwe umwaka utaha njye ndabizi neza cyane
Kanda hano umusubize

pazo - 23/08/2017 saa 13:07

Bafitanye gahunda yubukwe umwaka utaha nahomwembwe muri mumandazi njye ndabizi neza cyane
Kanda hano umusubize

KAMANA Joseph - 23/08/2017 saa 12:55

Abantu nyamwinshi bafite imyumvire itariyo.Kuki mwita abantu bagamije kuryamana gusa ngo ni "umukunzi we"?? Abagabo iyo bamaze guhaga abakobwa,barabata.Ibyo niko byagenze hagati ya Kitoko na Noella.Dushyize mu kuri,KITOKO amaze kuryamana n'abakobwa bangahe?Imana n'iyo ibizi.Kandi ni benshi cyane,kimwe n'abandi ba STARS bose.Akazi kabo ni kuryamana n'abakobwa babizaniye nka NOELLA.Ibyo se nibyo mwita ngo ni UMUKUNZI we??Impamvu abenshi mubyita ngo ni UMUKUNZI we,nuko mutemera ko baba bakora ICYAHA cyo gusambana.Ni gute ibintu bibabaza imana mubyita ngo ni Ugukundana?N'ubwo imana yicecekeye,mumenye ko yashyizeho Umunsi w'imperuka,ubwo izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza gusa abantu bake bayumvira. Abo nibo bazatura muli Paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka.Nubwo imana yatinze kurimbura abanga kuyumvira,irenda kubikora (Habakuk 2:3).Ese ntabwo muzi ko ubuzima mwandarika,ari imana yabuduhaye? Biroroshye cyane ko KITOKO na NOELLA batera igikumwe bakabana mu mategeko.Aho kubikora,barashaka kwereka imana ko ntacyo ibabwiye.Biteye isoni GUSUZUGURA umuremyi wawe.
Kanda hano umusubize

- 23/08/2017 saa 15:26

Ark ibyo ntitwabihagararaho imana niyo izi ukuri kwabantu
Kanda hano umusubize

Rwamirera paul - 23/08/2017 saa 07:01

Ubundi c uyu musinzi n'umunnywi w'itabi yamarira iki uyu mu nyarwandakazi Imana yaba imurinze uwo munyarwandakazi ashime Imana amaso aba yenda kumuturumbukamo kitoko we urarangiye ukuntu wari umusore uhamye ufite ijwi ryiza Umuhanzi utagira album.
Kanda hano umusubize

DIDI - 24/08/2017 saa 03:43

@J.Paul,iryo tabi n'inzoga murabisangira? Jya uvuga ibyo Uzi Mandi niyo yabinywa ni ubuzima bwe si ubwawe.ishyari gusa.
Kanda hano umusubize

DIDI - 24/08/2017 saa 03:43

@J.Paul,iryo tabi n'inzoga murabisangira? Jya uvuga ibyo Uzi Mandi niyo yabinywa ni ubuzima bwe si ubwawe.ishyari gusa.
Kanda hano umusubize

Mandevu - 23/08/2017 saa 00:15

Rwanda hari abakobwa barenga umuriyoni kandi beza ntazabura undi bakundana nuyu mukobwa abahungu ntiwababara azihitiramo so never mind bana nuwo mukundanye apana ibindi.chao
Kanda hano umusubize

jennifer - 22/08/2017 saa 22:28

Ariko kito ko uri umunyamayeri uwo mwana wamuhoye iki ubwo izo Ndaya zikigali nizo zigusazije. Uzasarura ibyo wabibye nirirwaga nkubona ZA papyrus wizunguza none bigeze ano umwihakana. Wa Mugani reka inzoga ca bugufi dore usigaye USA na nabi
Kanda hano umusubize

jennifer - 22/08/2017 saa 22:28

Ariko kito ko uri umunyamayeri uwo mwana wamuhoye iki ubwo izo Ndaya zikigali nizo zigusazije. Uzasarura ibyo wabibye nirirwaga nkubona ZA papyrus wizunguza none bigeze ano umwihakana. Wa Mugani reka inzoga ca bugufi dore usigaye USA na nabi
Kanda hano umusubize

- 22/08/2017 saa 20:27

Ahubwo wamuhungu we banza wige umenye icyo ushaka.umaze kwirirwa ubyara hirya no hino none ngo ngwiki.reka umwana wabandi kuko she is very intelligent ntiyakundana ninkandagira nkawe.
Kanda hano umusubize

claude - 26/08/2017 saa 01:34

afite aba na bangahe buzi nezi?
Kanda hano umusubize

- 22/08/2017 saa 20:25

Ahubwo wamuhungu we banza wige umenye icyo ushaka.umaze kwirirwa ubyara hirya no hino none ngo ngwiki.reka umwana wabandi kuko she is very intelligent ntiyakundana ninkandagira nkawe.
Kanda hano umusubize

jennifer - 22/08/2017 saa 19:50

Ariko kito ko uri umunyamayeri uwo mwana wamuhoye iki ubwo izo Ndaya zikigali nizo zigusazije. Uzasarura ibyo wabibye nirirwaga nkubona ZA papyrus wizunguza none bigeze ano umwihakana. Wa Mugani reka inzoga ca bugufi dore usigaye USA na nabi
Kanda hano umusubize

- 22/08/2017 saa 17:09

kitoko we reka kubesha, nje nkuziko warufite uwo mukunzi n'imba utakimukunda ntaribi birashoboka, aho gutandukana mwarashakanye mwatandukanira mukiri mur'ukundo. buriya uwo utegenya gukunda uramwitirira umukunzi wambere? reka inzoga sha ukurikire uwiteka.
Kanda hano umusubize

- 22/08/2017 saa 17:08

kitoko we reka kubesha, nje nkuziko warufite uwo mukunzi n'imba utakimukunda ntaribi birashoboka, aho gutandukana mwarashakanye mwatandukanira mukiri mur'ukundo. buriya uwo utegenya gukunda uramwitirira umukunzi wambere? reka inzoga sha ukurikire uwiteka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X