Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Igice cy’amafaranga azava mu gitaramo cya The Ben i Kigali azakoreshwa mu gufasha abaturage

Hashize iminsi mike umuhanzi The Ben agarutse mu i Kigali gutaramira Abanyarwanda, by’umwihariko mu gitaramo yitezwemo cyiswe Gala Dinner Night giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 26 Kanama 2017, bikaba biteganyijwe ko 10% by’amafaranga azava muri ibi bikorwa azakoreshwa mu guteza imbere abaturage.

PNG - 576.6 kb
The Ben mu kiganiro n’itangazamakuru

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri, abategura iki gitaramo ayo mafaranga yagenewe gufasha abaturage bakazamura urwego rw’imibereho, n’aho ikindi gice kigakoreshwa mu kubungabunga Ingagi no kuzimenyekanisha, ibyo bikajyana n’ibindi bikorwa aba akenewemo.

Ni nyuma y’uko n’ubundi The Ben yari yatumiwe gutaramira abanyarwanda ku ruhare rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) mu gikorwa kirimo gutegurwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi.

Kaliza Belise, ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), avuga ko impamvu nyirizina iki gitaramo cyabayeho, ari uburyo bwo gukusanya amafaranga azifashishwa mu bikorwa by’ubukerarugendo bw’ingagi no kurushaho kunoza imiterere y’aho ziba.

JPEG - 153.7 kb
Kaliza Belise,ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB)

Yagize ati “Bigaragaza ko igihugu cyacu kiri kugenda gishyira umuhanzi mu bikorwa bikomeye nabo bakumva ko bari mu bagize ibyo bikorwa”.

N’aho ku bijyanye n’uko The Ben agiye kuririmba muri icyo gitaramo kandi nta ndirimbo n’imwe afite ivuga ku bidukikije cyangwa ingagi, uyu muhanzi yasobanuye ko atari ngombwa ko aririmba ku biti n’ibindi bijyanye na byo, ikizima n’uko agira uruhare mu kubikundisha Abanyarwanda.

Igitaramo cya Gala Dinner Night kizabera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kigali Convention Center guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba n’aho umunsi wo kwita ingagi izina uzabe taliki ya 1 Nzeri mu karere ka Musanze.

Mbere yo kugaragara muri iki gitaramo, The Ben yaririmbye mu gitaramo cyo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame taliki 18 uku kwezi nyuma y’umuhango wo kurahira.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba nyuma y’iki gitaramo azahita asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe abarizwa cyangwa niba hari ibindi bikorwa azabanza gukora.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X