Monaco cosmetics

Uganda: Ubuzima bwa Dr Jose Chameleone buri mu kaga

Dr Jose Chameleone, umuhanzi ukomeye muri Uganda, ubu ngo ibye ntibimeze neza kuko arembejwe n’uburwayi akaba atarajya no kwa muganga kugirango yitabweho hanamenyekane icyo arwaye.


Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Uganda birimo na Bigeye byabigarutseho, bitangaza ko uyu muhanzi yafashwe n’uburwayi mu mpera z’icyumweru dusoje ubwo yari avuye mu gitaramo cyari cyateguwe n’imwe mu masosiyete y’itumanaho muri Uganda.

Kuva icyo gihe ngo yahise ajya iwe mu rugo yasazwe n’umuriro ariko ngo ntiyajya kwa muganga ngo yivuze none akaba akirwariye mu rugo ari naho inshuti n’abavandimwe bakomeje kujya kumureba.

Ni nyuma y’iminsi mike yari akubutse ku mugabane w’i Burayi aho yari amaze igihe azenguruka akora ibitaramo bitandukanye kandi bikaba byari byitezwe ko mu kwezi gutaha azajya gutaramira muri Dubai.

Ibi bimubayeho mu gihe kandi mu minsi ishize aribwo hadukaga amakuru avuga ko yatandukanye n’umugore,ariko ibi byo ntibyabaye impamo kuko Chameleone ubwe yaje kwitangariza ko ari ibihuha.

Icyo gihe yavuze ko intandaro y’ayo makuru, ari inshuti ye yari yaragiriye icyizere ayiha umubure w’ibanga wa konti ye ya facebook ngo imufashe gutegura ibitaramo bye, maze ikwirakwiza amakuru ko uyu muhanzi yatandukanye n’umugore we.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nzoyiheraferdina@gmali.com - 23/08/2017 saa 18:40

Gum Ikiriza gatona amuyambe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X