Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uko byifashe ku makipe amwe yabonye amatsinda abarizwamo muri UEFA Champions League

Imikino yo gushaka itike yo kujya mu matsinda y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League) yakomeje kuri uyu wa Kabiri, isiga amakipe atanu amaze kubona itike mu gihe ayandi ya nyuma amenyekana kuri uyu wa Gatatu.


Celtic, Maribor, Seville, Napoli, na Olympiacos ni yo makipe yabonye itike y’amatsinda ya UEFA Champions League muri uyu mwaka mushya w’imikino nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo kwishyura yabaye kuri uyu wa Kabiri.

Uko batsindanye (amakipe yakomeje mu mukara utsindagiye)

FC Astana (Kaz) 4-3 Celtic (Sco) (umukino ubanza 0-5)

FC Séville (Esp) 2-2 Basaksehir (Tur) (umukino ubanza 2-1)

Maribor (Slo) 1-0 H. Beer Sheva (Isr) (umukino ubanza 1-2)

Nice (Fra) 0-2 Naples (Ita) (umukino ubanza 0-2)

Rijeka (Cro) 0-1 Olympiakos (Gre) (umukino ubanza 1-2)

CSKA Moscow vs Young Boys (1-0)
FC FCSB vs Sporting CP (0-0)
FC Koebenhavn vs Qarabag FK (0-1)
Liverpool vs Hoffenheim (2-1)
Slavia Prague vs APOEL Nicosia (0-2)

Tombola y’amatsinda ya UEFA Champions League itaganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kanama 2017 i Monaco mu gihugu cy’u Bufaransa mu gihe umunsi wa mbere w’iyi mikino uzaba hagati ya tariki ya 12 n’iya 13 z’ukwezi gutaha.
Amakipe yamaze kumenyekana

Agakangara ka mbere (Real yatwaye igikombe, n’andi makipe yabaye aya mbere iwayo mu bihugu 8 bya mbere)

Real Madrid
Bayern München
Juventus
Benfica Lisbon
Chelsea
Shakhtar Donetsk
AS Monaco
Spartak Moskva

Agabanywa mu tundi dukangara

FC Barcelona
Atlético Madrid
Paris Saint-Germain
Borussia Dortmund
FC Sevilla
Manchester City
FC Porto
Manchester United
Napoli
Tottenham Hotspurs
FC Basel
Olympiacos
Anderlecht
AS Roma
Beşiktaş
Celtic
Feyenoord
Maribor
RB Leipzig

N’andi makipe atanu amenyekana nyuma y’imikino yo kwishyura iba kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Kanama.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mutabazi patrick - 11/09/2017 saa 04:42

ahubwo bitege ikipe ya chelsea na man united
Kanda hano umusubize

seven - 24/08/2017 saa 10:27

nibyiza cya Liverpool yabikoze neza cyane kbs
Kanda hano umusubize

dukundimana franck - 24/08/2017 saa 04:27

transefer ya messi yifashe gute
Kanda hano umusubize

ni janver - 31/08/2017 saa 09:41

messi ntahazajya pe ndabizi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X