Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Drake utarikuramo Rihanna aravugwaho gusambanya umukobwa akamutera inda

Umuhanzi Drake akomeje gutungura benshi kubijyanye n’umubano hagati ye na Rihanna aho atangiye no kugaragara yambaye amasogisi akorerwa mu ruganda rwe.


Drake ukomeje kugaragaza ko akifuza cyane Rihanna kandi byaragaye ko uyu mukobwa afite umukunzi w’umunyemari uturuka mu bihugu by’abarabu, ibyo bigatuma benshi banibaza ikizakurikiraho nyuma y’ibyo uwo muhanzi akomeje gukora.

Drake mu byo akomeje gukora birimo ngo kwambara amasogisi akorerwa mu ruganda rwa Rihanna nyuma akanagenda yandika amagambo yuje urukundo bigatuma abantu bakomeje kwibaza niba aba bombi baba bakiri mu rukundo.


Ni nyuma y’uko Rihanna yajyaga avuga ko atanyurwa n’urukundo ndetse n’umwanya umukunzi we amuha bikaba byashobora kumutera kwigarukira kwa Drake, kuko we amuhora hafi kurusha umukunzi we uba mu bihugu by’abarabu.


N’ubwo Drake avugwaho cyane gukunda abakobwa benshi, ariko ngo ntibijya bimubuza gutekereza Rihanna kuko uyu musore yanavuzweho urukundo hagati ye na Layla Lace ukomoka mu burayi akaba akina amafilime.

Bivugwa ko banakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye batangira kuvuga ko Drake yaba yaramuteye inda bityo agiye kubana na we, ariko byaje kurangira batabanye ahubwo akaba agikomeje kugaragaza ko akiri kumwe na Rihanna.

JPEG - 33 kb
Umunyamideli uvuga ko Drake yamuteye inda


Uyu mukobwa yavugaga ko nyuma y’ibyumweru aryamanye na Drake ari bwo yatahuye ko ashobora kuba atwite, ahita ajya kwisuzumisha kwa muganga nyuma ahabwa impapuro z’ibizamini zemeza ko yasamye.

Yavuze ko nyuma yo kubimenya yahise agerageza uburyo bwose abigeza kuri Drake ariko biba impfabusa .

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Uwimana Daniel - 23/08/2017 saa 15:44

Niba Yaramuteye Inda Yigore Amutware
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X