Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

French Montana akomeje kuba ikiraro cyambutsa abana babyinnye mu ndirimbo Sitya Loss ya Eddy Kenzo

Nyuma y’uko itsinda ribyina rizwi nka Triplets Ghetto Kids rigaragara mu mashusho y’indirimbo Sitya Loss rikaza kwamamara bikanatuma umuhanzi w’icyamamare French Montana arikoresha mu ndirimbo ye aherutse gukorera muri Uganda, kuri ubu ngo yongeye kubafasha mu kuzagaragara mu birori bya Grammy Awards nyuma y’uko n’ubundi yari yababereye ikiraro ubwo babyinaga mu birori bya BET Awards.

PNG - 685.8 kb
Triplets Ghetto Kids

Itsinda Triplets Ghetto Kids ryo mu gihugu cya Uganda ryatereye intambwe rikabyina mu ndirimbo y’umuhanzi French Montana yise ‘Unforgottable’ bikabafasha kubasha kwigaragaza mu birori byo gutanga ibihembo bikomeye bya BET Awards, ubu aba bana bari mu byishimo kuko bazanabyina no mu birori bya Grammy Awards.

Ibi byishimo by’abagize Ghetto Kids byatangajwe n’umujyanama wabo Kavuma Dauda ubwo yari yatumiwe mu kiganiro NTV Beats cya NTV akavuga ko we n’ababyinnyi ayoboye bafite ibyishimo bidasanzwe kuko gukorana na French Montana bikomeje kubafungurira amarembo.

Aha yasobanuye ko nyuma yo kubyina mu birori bya BET Awards bagize n’amahirwe yo kuzabyina mu birori bya Grammy Awards bizaba muri Mutarama umwaka utaha wa 2018.

Yagize ati “Gukorana na French Montana byadukinguriye imiryango myinshi cyane, ubu tuzabyinana imbonankubone nanone na French Montana mu birori bya Grammy Awards.”

Itsinda rya Ghetto Kids rigizwe n’ababyinnyi 9 ari bo, Ada, Patricia, Kokode, Nyangoma, Fred, Isaac, Ronnie, Man King, Ashley.

Umuhanzi French Montana wafashije itsinda rya Ghetto Kids gutera imbere no kubasha kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga akorera umuziki muri Amerika, ariko yavukiye mu gihugu cya Maroc giherereye mu majyaruguru y’umugabane wa Afurika.

Reba Indirimbo unforgottable ya French Montana yafashije Ghetto Kids kwigaragaza.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X