Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Young Grace yariye indimi abajijwe iby’icyifuzo yigeze kugira cyo gukora ubukwe n’umuzungu

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Young Grace wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye, yigeze gutangaza ko afite icyifuzo cyo kuba yakorana ubukwe n’umuzungu ariko nyuma aza kugaragara kenshi ari kumwe n’abasore b’abirabura, ibyo bikaba byatumye abazwa ku by’inzozi yigeze kugira ariko arya indimi.


Mu kiganiro na Imirasire, Grace yavuze ko atarateganya gushinga urugo, nyamara yabazwa iby’icyifuzo yigeze kugira cyo gukundana n’umuzungu, akaruca akarumira, icyakora ngo n’ubundi yumva abakunda kurusha uko akunda abirabura.

Yabajijwe niba yaba afite umukunzi w’umuzungu asubiza agira ati: “hoya, ibyo sinabikubwira ni ubuzima bwanjye bwite.”

Uyu muhanzi yagiye agaragaza amwe mu magambo avuga ko bidakwiye gushaka ukiri muto kandi anavuga ko we adashobora kurushinga akiri munsi y’imyaka 24 kumanura.

Young Grace yanahakanye yivuye inyuma ibyo yavuzweho mu minsi yashije byo kuba mu rukundo na Sintex bakoranye indirimbo yitwa Ikoffi, aha yavuze ko nta hantu na hamwe ahurira n’uwo musore w’umuhanzi uretse gusa kuba barakoranye indirimbo.

Mu minsi ishize yagize ati ”Nkunda Umusore ufite ikofi,” ibi bikaba byaratumye Umunyamakuru amubaza amafaranga yumva yamunyura ayabonanye umusore, maze asubiza agira ati: ”Ibyo ntabwo mbingenderaho, ariko na byo birimo ibiba mu ikofi ni byo bidutunga bituma twambara, tukanarya.”

Yasoje avuga ko agiye gusohora indirimbo nshya yitwa "Wisky ya papa", ikaba izasohoka mu mpera z’iki cyumweru, kandi anatumira abakunzi be mu isabukuru ye y’amavuko izaba kuri 12/09 maze akazanabaririmbira.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NIYOGISUBIZOFABRICE - 24/08/2017 saa 06:08

IMANA IBIMUFASHEMO
Kanda hano umusubize

NIYOGISUBIZOFABRICE - 24/08/2017 saa 06:05

YOUNG GRACE YARIFUJE CYANE ABONA ABASORE BABA NYARWANDA BABAYE IKI? NAREKEKWIFUZA,
Kanda hano umusubize

NIYOGISUBIZOFABRICE - 24/08/2017 saa 06:04

YOUNG GRACE YARIFUJE CYANE ABONA ABASORE BABA NYARWANDA BABAYE IKI? NAREKEKWIFUZA,
Kanda hano umusubize

Patric - 24/08/2017 saa 05:22

Wimubeshyera ntiyariye ururimi bamubajije iby'abazungu kuko avugisha ukuri arabakunda koko ahubwo nibo batamukunda, ikigaragaza ko abakunda nuko anyuzamo iyo babonetse akajya kurarana nabo yigeragereza ayo mahirwe, n'abashaje cyane arabaraza muri Hotel ziciriritse rwose byo ntabanga, ariko ntibafata gahunda yo kurushinga na cash umenya ntazo abatwara kuko haba ubwo azinduka yitahira ateze moto
Kanda hano umusubize

Hmmm - 25/08/2017 saa 01:31

Patrick ko numva uzi gahunda ze wazakampangiye nubwo ntari umuzungu ko iyo cash nayigaha rwose kakarara kandapira mu gitanda duhane gahunda December se wangu
Kanda hano umusubize

FOFO - 24/08/2017 saa 04:49

Grâce ni instable mu magambo avuga bigaragara ko atazi icyo ashaka mu buzima.murakoze
Kanda hano umusubize

MANIX FAUSTIN - 23/08/2017 saa 12:38

ndabishimiye shane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X