Monaco cosmetics

Amafoto Umuhanzi Mariah Carey yashyize hanze yateje impaka mu bafana

Umuhanzikazi Mariah Carey nyuma yo gushyira amafoto ye hanze asa n’uwiyongeresheje umubyibuho by’umwihariko ikibuno n’amabere, yamaze guteza impagarara mu bafana bamushinja kuba akoresha ibisanzwe bizwi nka photoshop.


Ku wa kabiri w’iki cyumweru ni bwo uyu muhanzikazi yagaragaye mu gace ka Las Vegas muri Amerika agiye gufata amafunguro y’umugoroba, ariko imitambukire ye itera abantu urujijo bibaza niba ariwe cyangwa ari undi n’ibyo yari yishamitse ku mubiri byatumaga asa n’aho atari Mariah Carey umenyerewe.

Ibi byatumye abafana n’abanyamakuru, kimwe n’itsinda basanzwe bakorana bamufotora aho agiye hose ndetse biza no gutuma ibitaramo yari yateguye amatike agurwa ku bwinshi ngo bakunde bazabone uko bamwitegereza neza.

Uyu muhanzi nyuma y’amasaha make ibi bimubayeho, yahise afata amafoto yafotowe n’abo bakorana n’andi yafotowe arimo n’ayo yari mu bitaramo, ayanyanyagiza ku rukuta rwe rwa Instagram maze abamwitegereje neza bamushinja kuba yarishyizeho ibintu bituma agaragara bitandukanye n’uko ubusanzwe asa (Photoshop).

Ibi ntibabyishimiye kuko byahise bibibutsa mu mwaka wa 2015,ubwo uyu mubyeyi w’abana babiri b’impanga yishamikagaho ibirungo by’ubwiza na bwo akanyanyagiza amafoto ye asa n’uwambaye ubusa ariko nabwo biza gutahurwa ko yashakaga kureshya abafana ngo barebe ko asigaye asa n’umwana muto, bityo ngo igitaramo cye yateguraga kizitabirwe cyane.




Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

luvingistone - 28/08/2017 saa 09:21

mundangire aho uyu muntu atuye mwemereye inkunga yo kumuzanira Groupe yabanyamasengesho iwe murugo bamurambikeho ibiganza bamwaturireho imbaraga z'Imana nogukomere kwayo kuko aya mafoto ntamuhesha agaciro habe nagato.
Kanda hano umusubize

Elias - 30/08/2017 saa 08:45

ARARENZE ;61989722
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X