Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Niyonzima Ally ashobora kwerekeza muri AS Kigali akaguranwa Zidane muri Rayon Sports

Niyonzima Ally wari umaze iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports avuye muri Mukura VS ashobora kwerekeza muri AS Kigali nyuma yo kumvikana nay o, akaguranwa Nsabimana Eric ‘Zidane’.

Ubwo AS Kigali yatangiraga imyitozo ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama, nib wo byatangajwe ku mugaragaro ko Ally Niyonzima ari mu muryango werekeza muri iyo kipe y’Abanyamujyi, ubwo yari agaragaye ku kibuga cy’imyitozo nyamara yari amaze iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports anayikinira imikino ya gicuti.

Ally Niyonzima yari mu ikipe Rayon Sports yajyanye muri Simba Day muri Tanzania

Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana na we yemeje ko Ally Niyonzima ari umwe mu bakinnyi bashya ategereje mu ikipe ye.

Ati “Ni umukinnyi mwiza kandi wujuje ibyo nifuza ku bakinnyi bo hagati. Sinzi impamvu umuntu atamugura kandi afite ubushobozi.”

Ubuyobozi bwa Rayon sports bukimenya ko AS Kigali igeze kure ibatwara uwo musore bari bemeye kugurana abakinnyi batanu kongeraho na Miliyoni esheshatu (6.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda, bwahise burambagiza Nsabimana Eric Zidane warangije amasezerano muri iyo kipe y’Umujyi wa Kigali.

Nsabimana ngo ashobora kuguranwa Niyonzima

Kugeza ubu Rayon Sports irajwe ishinga no gushaka umusimbura wa Mugheni Fabrice werekeje muri Kiyovu Sports, umwanya we ikaba isigaranyeho Niyonzima Olivier Sefu, iyo kipe yemeza ko akeneye undi bagomba gufatanya kubera ko imikino bazakina ari myinshi kandi ikomeye.

AS Kigali isinyishije Ally Niyonzima na yo yaba ari gapapu ikubiswe Rayon Sports, akaba yaba agiye yiyongera ku bandi bakinnyi benshi bashya iyo kipe y’Umujyi yaguze barimo Nshuti Dominique Savio, Mbaraga Jimmy, Ishimwe Kevin, Ngama Emmanuel, Ngandu Omar, n’abandi iyi kipe ivuga ko izifashisha igatwara igikombe cya shampiyona.

Ally yari amaze igihe akora imyitozo muri Rayon Sports

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X