Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Asnah yamaze gutandukana na Diplomate afata undi mukunzi mushya

Nyuma y’igihe gito bivuzwe ko umuhanzi Mukasine Asinah ari mu rukundo n’umuhanzi Diplomate mu ijoro ryacyeye yaraye atangaje ko atagikundana na Diplomate ko ahubwo yabonye undi mukunzi mushya.’

Hari hashize iminsi mike bivugwa ko Asnah Mukasine ari mu rukundo n’umuhanzi Diplomate ariko ko bitarakomera cyane bombi bivugwa ko bakiri mu igerageza ngo barebe ko bakomezanya.

JPEG - 91.3 kb
Umuhanzi Mukasine Asnah

Gusa amahirwe no gukundana na Diplomate yayoyotse kuko Asnah yamaze gutangaza ko yabonye umukunzi mushya w’umusore ndetse anasaba Diplomate kubyihanganira no kutamugirira ishyari.

Ku munsi w’ejo kuwa gatatu mu masaha y’ikigoroba uyu muhanzi yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umuraperi Diplomate maze yandika munsi ko ari gukundana n’umusore mushya asaba Diplomate ko bitaza kumutera ishyari.

Niba umukunzi we mushya bari gukundana ubu bitaza kumutera ishyari bitewe n’uko ari kumwe n’undi musore.Ati “Nizereko bitaza gutera ishyari umukunzi wanjye .”

JPEG - 49.6 kb
Ubutumwa yashyize ku rubuga agaragaza umukunzi we mushya

Mu banditse kuri iyi foto bavuze ko haba ari kare kugirango uyu mukobwa asubire mu rukundo, ngo yagakwiye gutegereza nibura imyaka 8 igashira nk’iyo yamaranye mu rukundo na Riderman.

Abandi bavuze ko ‘Asinah ari umukobwa mwiza arabura iki ?. Abandi nabo bavuze ko aramutse akundanye na Diplomate byaba ari byiza kurusha uko yakomeza kubaho wenyine.

Mu mwaka ibiri ishize, uyu mukobwa yagiye yumvikana mu itangazamakuru avuga ko nta mukunzi afite ndetse ko atarakira ibikomere by’urukundo Riderman yamuteye kuburyo yasubira mu rukundo.

JPEG - 47 kb
Umuhanzi Diplomate bivugwa ko yari mu rukundo rw’igerageza na Asnah

Yabanye mu buzima bw’umunezero na Riderman bwuzuye gusohokana, gusura inshuti no kubwirana amagambo yuzuye icyizere cy’ejo hazaza nubwo byarangiye ntawubashije gucyebura undi.

Aba bombi bahuye ubwo Riderman yari mu myiteguro yo kumurika album ya mbere yise’ ‘Rutenderi’. Icyo gihe yashakishije ababyinnyi ariko abura umutoza wabo kugirango bazahuze mu njyana.

Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye barimo na Charly na Nina kugeza ubu, niwe wafashaga Riderman gutegura icyo gitaramo yaje kwisunga Queen Ally(nyirasenge w’uyu muhanzi) bashakisha umutoza w’ababyinnyi.

Amakuru avuga ko icyo gihe bahuye na Asinah wari uzi kubyina atangira gutoza aba bana bagombaga kubyinira Ridermana.Asinah na Riderman bakomeje guhurira mu bikorwa bitandukanye, igitutu cy’itangazamakuru gituma berura ko bari mu rukundo.

Mu mwaka wa 2012 ubwo Riderman yavaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nama nyunguranabitekerezo yitwa “Hip Hop and Physic Engagement”, yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe n’abafana batandukanye barimo na Asinah wahageze mbere y’abandi ndetse na Nadia wabaye nyampinga wa Mount kenya.

Nadia Farid Ishmael washakanye na Riderman kuri ubu niwe watumye inshuti zakera[ Riderman na Asinah[ bashwana. Uyu mugore ubana na Riderman byagizwemo uruhare rukomeye na M Izzo kugirango bihuze.

Urukundo rwa Asinah na Riderman rwashyizweho akadomo ubwo Nadia yasamaga inda, Riderman akiyemeza kumurongora nyuma y’uko Asinah yari yakomeje kumubwira ko bashyingiranwa ariko undi akabyima amatwi.

Imyaka umunani bamaranye yashyizweho iherezo ndetse buri wese atangira ubuzima bwe, Riderman yahise arongora ndetse aranibaruka mu gihe Asinah we yahise yinjira muri muzika avuga ko yihebeye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fax rapper - 27/08/2017 saa 05:42

ababanu baribaberanye gusa nizereko batashwanye kuko abahanzi babeshya abafana bikinisha buriya ahoyaciye ntasasu muvandi
Kanda hano umusubize

Iradukunda - 26/08/2017 saa 09:50

ahhhhhhhh birarenze peeeeeeeeee
Kanda hano umusubize

emma - 25/08/2017 saa 05:44

ibi byitwa NGO nabahanzi intabwo ari bo mwita NGO bari murukundo mujye mwerura muvuge ko bari mubusambanyi ukunda undi tuzi uko bigenda aba bahanzi nabahanzikazi turambiwe ibyabo Kuri runo rubuga nibo bagiye kurangiza is I kuko IMANA ibyo mwita inkundo atarizo ahubwo ari ubusambanyi IMAnA ibyanga urunuka Niko sodomu na gomora byari birimeze mujye mutubwira ibifite akamaro izo mbura mikoro muzireke
Kanda hano umusubize

Hmmm - 25/08/2017 saa 01:38

Sha comments zanyu zinkumbuje iwacu kabisa mba nasetse natembagaye ngo ibinwa ngo za rwasamadongo sha muranyishe pe
Kanda hano umusubize

paul - 24/08/2017 saa 09:16

Diplomate ejobundi yatangajeko afite umukunzi bitegura kurushinga wasanga Assinah yarabyumvise akaba ashaka kwikuriramo ake karenge kugirango atazaseba nanone. kuberako mubyukuri Assinah abereye ikirori gusa ntabereye urugo. niyihangane akomeze arye ubuzima atarasaza kukuo kubona umugabo bubakana nimyitwarireye byo sinziko bizoroha
Kanda hano umusubize

Murungi - 24/08/2017 saa 08:29

Imitwe rero ihari ngo gukundana ntibivuga kuryamana ye!!!! Hahhhhhh ubundi se gusambana ugirango nuguhuza ibitsina gusa ibyo binwa byanyu byirirwa bikombana byo si ubuhehesi n'ubusambanyi byose sugupfa mumutwe? Njya ntangara iyo ubonye umuntu w'umukecuru cyangwa wubatse ufite abana yifotoje cyangwa yifotoye selfie yakweduye ibinwa ngo ni style ntasoni, noneho hari imvugo yo kujijisha yateye aho kwita uwo muri guhehetana cheri ubu ngo ni Besto! Uziko urukundo rumaze kwigendera ntamuntu ukizera ko umukobwa yageza k'ubukure bwo gushaka atarakururanye n'uwo kumutobanga kuburyo ubu nugupfa kurongora nk'itegeko ariko mariage iyo irangiye ufata ikemezo ko ubana n'uwari umugore n'ubundi ukamubeshya ko umukunda, ntarukundo wamuha ngo ube wanamwitangira kuko nawe uba uzi ko yagufashe kunyungu runaka
Kanda hano umusubize

MUNYEMANA Andrew - 24/08/2017 saa 08:14

Ngo yatandukanye na Diplomate afata undi mukunzi mushya.Abo ntabwo ari abakunzi. Abo agenda aha umubiri we,ntabwo ari abakunzi.Nawe namuhaga,azafata undi. Iyi si kabisa yahindutse SODOMA na GOMORA.Ndemera ko turi mu minsi y'imperuka. Ese uyu ASINAH,kimwe n'abakobwa bose bameze nka we,bajya bibuka ko ejo bazaba ari ABAKECURU nta muhungu ubareba???Ntabwo ubuzima ari uguha abantu bose igitsina cyawe.
Kanda hano umusubize

GASORE John - 24/08/2017 saa 08:06

Tujye ducisha mu kuri.ASINAH na DIPLAMATE,bakundanaga?? Ibi aba STARS bakora kugirango bishimishe,ntabwo ari URUKUNDO my friend.Abantu tuba dukwiye kwibaza tuti: "Ibi nkora imana ibibona ite"? "Ese Bible,ibivugaho iki"?? Niyo mpamvu imana yaduhaye ubwenge,kugirango dutandukane n'inyamaswa.Ntabwo imana yaduhaye sex kugirango tujye tuyitanga nk'inyanya,tuyiha umuhisi n'umugenzi.SEX is the most sacred part of our body.Ni igikoresho imana yaduhaye kugirango dushake " umuntu umwe rukumbi" tuzabana,tukishimana kandi tukabyara abana (Imigani 5:15-20).Kuki mwese mutunze BIBLE,ariko ntimwemere ibyo ivuga?Ibyiza nuko mwayijugunya,aho kuyitunga nk'umutako.Ntimukibeshye ko ibintu bizakomeza kumera gutya.Imana ifite TIMETABLE. Yashyizeho UMUNSI W'IMPERUKA kandi uri hafi cyane (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi,izica Billions/Milliards z'abantu banga kuyumvira,isigaze abantu bake bayumvira,bazatura muli Paradizo,babeho iteka ryose (Yeremiya 25:33;Zaburi 37:29). Ibi twandika,bitera abantu benshi ISESEME.Ariko ku Munsi w'imperuka,bazicuza.Mwahindutse rwose hakiri kare?Abantu bose bibera mu byisi gusa (shuguri,abagore,politike,etc...),imana ibafata nk'ABANZI bayo (Yakobo 4:4). Kuki mudashaka UBUZIMA BW'ITEKA imana yasezeranyije abantu bayumvira (Tito 2:3).This is foolish.Twe duhora tubabwiriza,turi abantu nka mwe. Nizere ko muzi icyo bita COUNTDOWN (COMPTE A REBOURS in French).Everyday which passes by,the ARMAGEDDON clock is ticking !!! NIMUKANGUKE.
Kanda hano umusubize

unknown - 24/08/2017 saa 08:20

hhhhhhh #bible hhhhh igitekerezo cyumunzu kirimo ivangura rihishe namanyanga yo kwikubira no gishyiraho itegeko rimwe kwisi hhhhhhh bagize neza kudukuriraho umuco wacu baraturyanisha turatemana Bible ntukagire nuwo uyibwira ujye ugendera kucyo umuco wacu udutoza nabo banditse Bible barabikoraga ex: dawidi
Kanda hano umusubize

Rasta - 24/08/2017 saa 14:40

Uretse nibyo ,uyu mu type atera jam na za comments ze zireshya na km,ubu ntiyakwiga kujya atanga msg ikumvikana adafashe page yose ?
Kanda hano umusubize

- 27/08/2017 saa 02:27

umva lmana yabahay bible ngo muyisome ntag yiyishyizeho ngo muyibike knd nuwo dawdi uvug yarihannye umuco x ubundi urababwira ngo nimusambane ?
Kanda hano umusubize

Manu - 24/08/2017 saa 07:10

Si abahanzi wagirango ni ishyirahamwe ry'abantu baburiwe izina rijyanye n'uburaya bugezweho bwo gusogongera ibitsina, uziko aba bantu bazakurura umuco udasanzwe mu Rwanda uretse ko byanatangiye yego ariko bizagera aho njye nza iwawe nimbona umugore wawe mukeneye ngende mumarane iminsi itatu nawe ushake aho wiba undi, aba bagore bo bari gukora uburaya bazenguruka nka za rwesamadongo mungo z'abantu bigize abahanzi kungufu. Yewe ibi nabyo si ubuzima harimo n'ubusazi no guta umuco nako umutwe umuco wo ntawo bigeze
Kanda hano umusubize

Uwase Coco - 26/08/2017 saa 20:14

Yewe Ubusambanyi Buriho Nge Mbona Burnze Ubwa Sodoma Nagomora Kuko Usigaye Utambuka No Kumuhanda Ugasanga Basambana
Kanda hano umusubize

Uwase Coco - 26/08/2017 saa 20:18

Yewe Ubusambanyi Buriho Nge Mbona Burnze Ubwa Sodoma Nagomora Kuko Usigaye Utambuka No Kumuhanda Ugasanga Basambana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X