Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bruce Melody agiye kuririmba mu gitaramo gihuza Coke Studio n’Abanyarwanda

Nyuma yo kugirirwa icyizere hagendewe ku mpano yo kuririmba afite,akitabira irushanwa rya Coke Studio ryabereye muri Kenya mu minsi ishize,umuhanzi Bruce Melody agiye kuririmba mu gitaramo cyo kwishimira ibikorwa byo guhuza iyi studio n’abanyarwanda.


Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Kane taliki 24 Kanama 2017,ubwo ubuyobozi bwa Bralirwa ishami rishinzwe imenyekanishabikorwa bwagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru busobanura ko iki gitaramo kigeye kuba abanyarwanda bazamenyeramo ibudasa bw’iyi studio mu guteza imbere abahanzi.

Muri icyo kiganiro Bruce Melody nawe yari yitabiriye, yaboneyeho gutangaza ko azarushaho kugaragaza byinshi yize ubwo yageraga muri iyo studio,birimo n’ubuhanga mu kuririrmba Live.Azaba ari kumwe n’umuhanzikazi ukunzwe muri Uganda (Mbabazi Lilian).

JPEG - 192.7 kb
Bruce Melody n’ubuyobozi bwa Bralirwa bushizwa kwamamaza ibinyobwa baganira n’itangazamakuru

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu taliki 26 Kanama 2017,kuva saa 16H00,kikazabera i Kibagabaga (Beirut) kwinjira ni ubuntu.

Ku byerekeye ibikorwa bya Bruce Melody yakoreye muri Coke Studio Abanyarwanda bakazajya babikurikiranira kuri TV1 kuva taliki 10 Nzeri 2017, guhera saa19h30.

Ubuyobozi bwa Bralirwa kandi bwaboneyeho usobanura ko kuri iyo taliki ivuzwe haruguru,hazatangira poromosiyo y’ikinyobwa cya Coka cola,aho umuntu azajya agura icupa akareba imbere mu mufuniko code ziba zirimo maze agafata telefoni ye akazuzuzamo akohereza kuri (*733#) maze akabona icyo yatsindiye.

Tubibutse ko ibyo bikorwa kuri buri murongo w’itumanaho uwariwo wose kandi,ibyavuye muri iyo tombola akaba ashobora kubibona nta murandasi(Internet) akoresheje .

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X