Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umunyamakuru Gloria Mukamabano wagiye afasha abaraperi mu nyikirizo y’indirimbo zabo yiyeguriye Gospel

Gloria Mukamabano,ni umunyamakuru wa RBA,uzwi cyane mu ishami ry’amakuru kuri Televiziyo Rwanda,yigeze kumenyekana cyane ubwo yafashaga abahanzi b’abaraperi cyane cyane abo muri Tuff Gangs mu nyikirizo y’indirimbo zabo by’umwihariko mu ndirimbo “Ubuto bwanjye”ya Fireman.

JPEG - 48.9 kb
Gloria Mukamabano

Nyuma y’uko uyu munyamakuru akaba n’umuhanzi amara kurangiza amashuri ye no gushinga urugo,ibikorwa bye by’umuziki ntibyongeye kumvikana ahubwo asa n’ushyize imbaraga mu mwuga w’itangazamakuru yari yinjiyemo.

Ibi rero byatumye Imirasire ishaka kumenya niba Gloria akiri umuhanzi cyangwa niba yarabivuyemo akiyegurira umwuga w’itangazamakuru maze avuga ko umuziki akiwurimo ariko akaba atakiririmba indirimbo bakunze kwita iz’isi ahubwo yiyeguriye izihimbaza Imana.

Yagize ati”Umuziki ndacyawurimo n’ubwo akazi kitangazamakuru kaba kamperanye,gusa nahinduye uburyo nawukoragamo kuko ubu nsigaye nibanda kuri Gospel.”

Naho abajijwe kubyerekeye itsinda(Bright Girls) we na mugenzi we Iradukunda Consolee babarizwamo kuri ubu ritacyumvikana,Gloria yatangaje ko ntaho ryagiye rigikora ahubwo ngo bahinduye uburyo bakoragamo,hakaba hari indi mishinga rihugiyemo bazatangaza mu minsi iri imbere.

JPEG - 25.4 kb
Itsinda Bright Girls Gloria ahuriyeho na mugenzi we Iradukunda Console ngo riracyakora

Indirimbo”Ubuto bwanjye”iri muzo uyu muhanzikazi yamenyekaniyeho ubwo yumvikanaga mu nyikirizo yayo mu ijwi riryoheye amatwi ndetse nta watinya kuvuga ko byatumye ifatwa nk’imwe mu ndirimbo z’ibihe byose za Fireman, bitewe n’umwimerere w’iryo jwi ndetse n’ubutumwa buyigize.

Yumvikanye mu ndirimbo zisaga 10 yagiye akorana n’abahanzi benshi biganjemo abaririmba injyana ya Hip hop cyane cyane babarizwa mu itsinda rya "Tough gangs".

Yakoranye indirimbo ebyiri na Bull Dog iyitwa ’Nyakatsi’ n’iyitwa ’Bihoyiki’, ’Imizingo Yatakaye’ na Diplomate, yaririmbye mu ’Ubuto Bwanjye’ na Fireman Fireman,’ Ndiho’ na Ciney, yewe yakoranye na Masho Mampa, P Fla n’abandi.

Avuga ko iyo atuje arimo kumva izi ndirimbo yibuka ibihe yanyuzemo kandi akumva hari icyo yahinduye kuri sosiyete.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Berthrand - 29/08/2017 saa 10:23

Wooww Gloria ndamukunda cyane aduhe izo gospel songs tujye tuzumva
Kanda hano umusubize

muvandimwe - 29/08/2017 saa 08:48

ko yibanze mugukorana n'abarara knd ntawuzirika ...... aho nawe si tuff gung(bitabi)?
Kanda hano umusubize

Dina Cheel - 26/08/2017 saa 02:21

Meanwhile, kiosks allow an individual to speakk with a virtual sales associate whoo can provide suggestions about such topics as how to use a new flat-screen television. The reason why the i - Pad 2 will seet you back much is simply because it'll have new technklogy inside it. Again, James was without much experience but he drew comparisons relating to the structure of his academic work and operations which hee imagined companies wwould require. Feel frde to visit my homepage ... windows desktop ([www.carrquest.com->http://www.carrquest.com/])
Kanda hano umusubize

Agathe - 25/08/2017 saa 12:38

Eeeh Burya Ninumuhanzi Ntawapfa Kubimenya Kbsa Courage Kuri Gloria
Kanda hano umusubize

Niyonzima Alfred - 24/08/2017 saa 13:45

Ndamushimiye I man a imurinde kandi umutima azawuhorane.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X