Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Emma Claudine yanze kuvuga kuri Salax Awards yitwaje ko ari bwo akibyuka

Mu mwaka ushize wa 2016, ni bwo abayobozi b’Ikirezi Groupe ltd ari na bo bategura ibihembo bya Salax Awards batangaje ko kuri iyo nshuro ibyo bihembo bizatangwa nyuma y’imyaka yari ishize bidatangwa.

JPEG - 157.1 kb
Ibikombe bitangwa muri Salax

Hifashishijwe abanyamakuru batandukanye batora abahanzi bazahatanira ibihembo na bo si uguhanga amaso umunsi nyirizina byari kuberaho dore ko hari harimo n’abagiye babitsindira mu myaka yashize.

Icyakora bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye barimo Butera Knowless, King James na Christopher bikuye mu bahatanira ibyo bihembo ku bw’impamvu zabo batifuje gutangaza.

Habura iminsi mike ngo ibyo bihembo bitangwe nk’uko byari biteganyijwe ko byari gutangwa mu kwezi k’Ukuboza ku nshuro yaryo ya VII, abategura ibyo birori batangaje ko habaye impinduka bitakibaye.

Icyo gihe ubuyobozi bw’Ikirezi bwasohoye itangazo rivuga ko igihe bizasubukurirwa bazabitangaza mu gihe kiri imbere, ariko ku babitegereje amaso aza guhera mu kirere kugeza ubwo undi mwaka ugiye kwihirika.

Iryo tangazo ryagiraga riti ”Ubuyobozi bw’Ikirezi Group ltd ku bufatanye na Yes Africa ltd, buramenyesha abahanzi bose bari ku rutonde rwa nomination muri Salax Awards Edition ya 7, ubuyobozi bw’Urugaga rwa muzika, abanyamakuru b’imyidagaduro, abafatanyabikorwa, abaterankunga hamwe n’abanyarwanda bose muri rusange, ko kubera ikibazo cy’ahazabera Salax Awards hatabonetse bitewe na gahunda nyinshi zo mu mpera y’umwaka, ibirori byo gutanga ibihembo bitazaba ku itariki 23 Ukuboza nk’uko byari byaratangajwe."

Nyuma y’iri subikwa nta makuru yigeze atangwa ku isubukurwa ry’ibi birori ngo hamenyekane niba bizaba cyangwa niba bitazaba.

Emma Claudine,ni umwe mu bayobozi b’Ikirezi groupe ltd, Umunyamakuru wa IMIRASIRE yamubajije niba iki gikorwa kizasubukurwa avuga ko ari bwo akibyuka bitamworohera kutuvugisha.

JPEG - 135.4 kb
Emma Claudine umuyobozi mukuru w’Ikirezi Group

Nyuma y’amasaha make, twongeye kumuhamagara ariko atubwira ko aribuze kutuvugisha kugeza umunsi ukurikiye uwo twamuhamagariyeho tutaravugana.

Iyo uganiriye n’abakunzi b’umuziki n’abafite aho bahurira n’imyidagaduro, bavuga ko bataye icyizere cy’ibi bihembo kuko ntacyo byigeze bigeza ku bahanzi kuva byatangira.

JPEG - 144.6 kb
Emma Claudine na Mike Karangwa

Ibihembo bya Salax Awards byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2008, byaherukaga gutangwa kuwa 28 Werurwe 2014 ubwo hahembwaga abitwaye neza mu mwaka wa 2013.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mbazumutima - 27/08/2017 saa 16:59

Nonesebabitegurabatabishoboye?
Kanda hano umusubize

JEAN LUC - 26/08/2017 saa 11:35

Ndabona Bakwiye Guhindura Amazina Kugirango Bizongere Gukundwa
Kanda hano umusubize

igikw - 25/08/2017 saa 12:25

murye mutekereza neza umutekamutwe murye muvuga ibitekerezo ntimukavuge inkuru nkawe with abantu abatekamutwe mushingiye kucyi gusa murye mureba ibibareba
Kanda hano umusubize

Isayurukundo Concorde - 25/08/2017 saa 11:44

Ariko se Bantu b'Imana mwagiye mushyira ukuri na gahunda mu byo mukora, nkurikije iyi nkuru mbonye ndabona abahanzi bacu baragowe, ni nayo mpamvu badatera imbere nawe se bateshwe umwanya gutya koko. Ariko noneho nshimye aba banze kwongera kwitabira iri rushanwa.
Kanda hano umusubize

Mboro Kante - 25/08/2017 saa 11:41

Oya aka ni agasuzuguro; uyu Mugore yagakwiye kujyanwa mu nkiko, ntagatesha umwanya Abantu kabisa, urabona ra!
Kanda hano umusubize

Thiago Kurutuba - 25/08/2017 saa 11:40

Ariko abatekamitwe bari aha rwose, uyu Mugore ngo ni Emma Claudine ni umutekamitwe na kintu ajya atangiza ngo kigende neza. Pu icyakora nkugire inama, jya ufata ikintu kimwe ube ari cyo ukurikirana, none ngo nibwo nkibyuka!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Mbazumutima - 27/08/2017 saa 17:02

Bazebakoraivyobashoboye
Kanda hano umusubize

Hhh - 29/08/2017 saa 02:58

Azajye yigisha iby'imiterere y'abagore, nibyo ashoboye
Kanda hano umusubize

Hhh - 29/08/2017 saa 02:55

Azajye y'igisha iby'imiterere y'abagore, nibyo ashoboye
Kanda hano umusubize

Hhh - 29/08/2017 saa 02:55

Azajye y'igisha iby'imiterere y'abagore, nibyo ashoboye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X