Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> 

Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura (amafoto)

Conor Mac Gregor umuteramakofe wo muri Irlande w’imyaka 29 yatangaje ku mugaragaro ko Floyd Mayweather ari umusaza kandi ko yiteguye kumwesura akamwambura ikamba.

Ni umukino uzabera i MGM muri Las Vegas muri leta ya Nevada mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017 mu gihe mu Rwanda azaba ari saa kumi n’imwe z’urukererera.

Uyu musore ukomeje kuvugwa mu bitangazamakuru cyane ibyo mu Bwongereza, yitezweho guhagarika igihangange Mayweather cy’imyaka 41 kimaze imikino 49 kitaratsindwa aho uyu McGregor ari we wasabye uyu murwano ngo ashyire iherezo kuri aka gahigo.

JPEG - 91.4 kb
Mac Gregor n’uwo aherutse gukubita mu irushanwa aherukamo

Mu kiganiro n’abanyamakuru Mcgregor yavuze ko yiteguye kwesura Mayweather cyane ko yakoze imyitozo ihagije ndetse yiteguye bihagije guhangana n’iki gihangange we yita muzehe.

Yagize ati “Ndishimye cyane ko ndangije imyitozo yanjye neza. Niteguye kwigaragaza mu duce 12 twose duteganyijwe. Nzakina nsatira uyu mugabo w’igikwerere kandi niteguye neza. Niteguye gukina umukino w’ubusazi kandi nizeye ko atazantsinda.”

JPEG - 77.3 kb
Uhereye ibumoso uwo mwirabura ni Floyd Maywether na Mcgregor uvuga ko azamwesura

Uyu musore aremeza ko azi neza imikinire ya Mayweather n’amayeri akoresha ku buryo bizamworohera kumutsinda cyane ko avuga ko imyaka 41 afite ari myinshi ku buryo atazabasha kwihanganira gukina uduce 12.

McGregor yakinnye umukino we wambere mu mwaka wa 2007 aho yahembwe amayero 100 none kuri ubu ari mu baherwe aho mu mwaka ushize yinjije miliyoni 26 z’amadolari y’Amerika.Kuri uyu murwano uyu musore azinjiza miliyoni 62 z’amapawundi.

Si ubwa mbere umukinnyi w’iteramakofe ukomoka mu bwami bw’u Bwongereza ahagaritse igihangange cyo muri Amerika kuko abakurikiranira hafi uyu mukino bibuka ukuntu Umwongereza Lennox Lewis yahagaritse Mike Tyson wabiciye bigacika mu iteramakofe ry’abafite ibiro byinshi (Heavyweight).


Conor Mcgregor amaze gukina imikino 24 aho yatsinze 21 atsindwa 3 ndetse abasha gutsinda imikino 18 mbere y’igihe cyateganyijwe ibyo bita “ Knockout” mu gihe Floyd Mayweather amaze gukina imikino 49 yatsinze yose abasha gukora Knockouts 26.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

JADO - 26/08/2017 saa 22:44

Canor wasanga yubakiye izina kugihanganjye maywather da ngikizere kirarema kbx.
Kanda hano umusubize

- 26/08/2017 saa 18:14

nibyo kbx mwesure
Kanda hano umusubize

- 26/08/2017 saa 07:25

Mukosore, umukino uzaba mu rukerera rw'ejo ku Cyumweru ariko mwakoze kuduha iyi nkuru. Biraza kuba bicika bose ni abahanga
Kanda hano umusubize

habimana jerome - 25/08/2017 saa 14:15

ndabona uwom MC azakubitapepe
Kanda hano umusubize

King - 25/08/2017 saa 10:58

Azomumesure pe!
Kanda hano umusubize

Asron - 25/08/2017 saa 09:01

komutatubwira chaines zizerekana uwo mukino
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X