Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bitarenze kuri Noheri uyu mwaka Senderi araba yamaze kugurira amagare abaturiye Nyabarongo

Umuhanzi Eric Senderi ukunze kwibanda ku ndirimbo zo kubaka igihugu rimwe na rimwe akanyuzamo iz’urukundo, ubu ngo afite gahunda yo kugurira amagare abatuye mu gace umugezi wa Nyabarongo uherereyemo, iki gikorwa akazaba yamaze kugikora bitarenze kuri Noheli uyu mwaka.


Ni nyuma y’ikibazo cy’ingona zimaze iminsi zica abaturage bagiye kuvoma muri Nyabarongo bitewe n’uko nta mazi aboneka mu ngo zabo.

Ibi ni byo Senderi yashingiyeho avuga ko agiye gukora ibitaramo akusanya amafaranga yo kugurira abo baturage amagare bazajya bakoresha bagiye kuvoma.

Uyu muhanzi ahamya ko mu gihe aba baturage babonye aya magare batasubira kuvoma muri Nyabarongo kugeza igihe baboneye amazi meza.

Agira ati “Ndi kwihanganisha abafana banjye bariwe n’ingona muri iyi minsi ndetse n’abandi wenda tuba tutamenye bitewe n’uko wenda aba ari abashumba baturanye n’Akagera na Nyabarongo.

Yakomeje agira ati "Ubu ndi gutegura amagare ngiye kugura kugira ngo nka bariya bahuye na biriya bibazo babone amagare bajye gushaka amazi meza bareke gusubira muri Nyabarongo.”

Ibi ngo azabigeraho mu gihe abafana be bahuje imbaraga bakitabira ibitaramo azakora bakamufasha banafasha igihugu mu kurengera abaturage by’umwihariko abo mu Karere ka Kamonyi n’abo mu Murenge wa Mageragere bayogojwe n’izi ngona.

Senderi atangaje ibi mu gihe ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwabujije abaturage gusubira kuri uwo mugezi, bubizeza ko mu gihe cya vuba bari bube bagejejweho amazi meza ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC).

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Vicente - 28/08/2017 saa 20:27

Thanks , I have recently been searching for information about this topic for ages and yours is the greatest I've found out till now. However, what about the conclusion? Are you sure in regards to the supply? Look at my web page ... [sakong online->http://h2obeta.law.harvard.edu/3418006]
Kanda hano umusubize

Regina - 28/08/2017 saa 20:01

Undeniably consider that which you stated. Your favourite reason appeared to be at the internet the simplest factor to be mindful of. I say to you, I definitely get annoyed while people consider worries that they plainly do not recognise about. You controlled to hit the nail upon the highest and defined out the whole thing with no need side-effects , other folks could take a signal. Will probably be back to get more. Thanks My homepage; [รับรีวิวสินค้า->http://siamblogger.com/%E0%B8%A3%E0%B8%B1%E0%B8%9A%E0%B8%A3%E0%B8%B5%E0%B8%A7%E0%B8%B4%E0%B8%A7%E0%B8%AA%E0%B8%B4%E0%B8%99%E0%B8%84%E0%B9%89%E0%B8%B2/]
Kanda hano umusubize

- - 27/08/2017 saa 17:28

Ikibazo cy'amazi cyo cyarananiranye mu Rwanda pe. Ubu aho ntuye hitwa ngo ni mu basirimu i Kibagabaga tuyaheruka kuwa gatatu. Kandi ngo azongera kuza kuwa kabiri. Ubwo se koko murumva byoroshye. Etage zaranutse kubera ama toilette atagira amazi. WASAC mukwiye kwikubita agashyi!!! Naho byo amagare senderi yatekereje neza kuko natwe ubu niyo turimo gukoresha tujya kuvoma ijerekani ya magana atatu!
Kanda hano umusubize

- - 27/08/2017 saa 17:27

Ikibazo cy'amazi cyo cyarananiranye mu Rwanda pe. Ubu aho ntuye hitwa ngo ni mu basirimu i Kibagabaga tuyaheruka kuwa gatatu. Kandi ngo azongera kuza kuwa kabiri. Ubwo se koko murumva byoroshye. Etage zaranutse kubera ama toilette atagira amazi. WASAC mukwiye kwikubita agashyi!!! Naho byo amagare senderi yatekereje neza kuko natwe ubu niyo turimo gukoresha tujya kuvoma ijerekani ya magana atatu!
Kanda hano umusubize

alfa - 26/08/2017 saa 12:52

Igitekerezo cyo ni inyamibwa gusa namusaba kubyumvisha bagenzi be bose hanyuma bagakora turnee mu gihungu natwe tukaza n'iyonka nibura tukabona nk'amagare 1000 cg bigahindurwamo umuyoboro w'amazi byose birashoboka.
Kanda hano umusubize

alfa - 26/08/2017 saa 12:51

Igitekerezo cyo ni inyamibwa gusa namusaba kubyumvisha bagenzi be bose hanyuma bagakora turnee mu gihungu natwe tukaza n'iyonka nibura tukabona nk'amagare 1000 cg bigahindurwamo umuyoboro w'amazi byose birashoboka.
Kanda hano umusubize

gasana janvier - 26/08/2017 saa 09:53

Niba atari umunyamakuru wumuswa Senderi yaba avuga ahubuka atumva neza ibyo avuga. "Ndihanganisha abafana banjye bariwe n'ingona muri iyi minsi " it's stupid this statement
Kanda hano umusubize

Murenzi pascal - 26/08/2017 saa 03:45

Ewana senderi azibuke nabaturage batuye ahantu bita : umudugudu wa Bukimba, akagari ka gihara, mumurenge Wa Runda, akarere ka Kamonyi. kuko nubwo ingona zitarabarya niho hasigaye Rwose.
Kanda hano umusubize

bitwenge - 25/08/2017 saa 20:43

hhhhhh.Ariko c KO murimo kumusajisha?Mwese mwamubatije Muzehe koko????
Kanda hano umusubize

Senderi Hit - 25/08/2017 saa 17:51

Yumvise ko Rihanna agiye kugurira abantu amagare muri Malawi nawe ati nanjye.
Kanda hano umusubize

fidja - 25/08/2017 saa 16:02

Harumusaza ushaka kwambura icyubahiro wowe uririwe nruraye!
Kanda hano umusubize

niyigaba - 25/08/2017 saa 12:31

Noneho abahanzi nyarwanda basigaye basetsa cyane ejo bundi numvaga na pedro someone yasekeje abanyamakuru bo kuri city radio yewe nimuririmbe mureke kuba comedian
Kanda hano umusubize

Thiago Kurutuba - 25/08/2017 saa 11:37

Umutima mwiza nk'uyu uyu Musaza Sendeli aba agize kuki abandi muba mutawutekereje, mwese nababere akarorero rero. Ese Uturere twa Kamonyi na Nyarugenge murabivugaho iki, ko nzi ko mugira amafaranga y'ingoboka nimushake icyo mwakora cyihuse mutabare Abaturage. Harya RDB iravuga ngo ingona ni umutungo w'igihugu, hanyuma igihugu kitagira Abantu cyaba ari igihugu, nibice izo ngona zose bazimaremo zitaztumaraho Abantu.
Kanda hano umusubize

Mboro Kante - 25/08/2017 saa 11:34

Erega n'ubundi Muzehe Sendeli ntabwo ari Umuntu mubi, kandi dushyize hamwe birashoboka Sendeli tukuri inyuma rwose wowe tegura ibitaramo, ugere no mu tundi turere tuzabyitabira ku bwinshi kandi dukore Fandrizing.
Kanda hano umusubize

Isayurukundo Concorde - 25/08/2017 saa 11:32

Iki gitekerezo Muzehe Sendeli agize na Njye ndagishyigikiye cyane, kandi Sendeli tukwijeje ko aho uzakorera ibitaramo hose tuzabyitabira kandi tukanitanga bihagije. Abandi bahanzi namwe nimumutere ingabo mu Bitugu, turebe uko dutabara Abavandimwe.
Kanda hano umusubize

King - 25/08/2017 saa 11:02

Uyu mukambwe agirurwenya kweli.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X