Monaco cosmetics

Abagore 10 b’abanyapolitiki bafite uburanga bukurura abagabo

Ntibijya byoroha kubona umugore w’umunyapolitiki upfa kujya mu byo gusabana n’abagabo kubera akazi kenshi baba bafite.

Kuri uy’umunsi twabateguriye bamwe mu bagore beza b’Abanyapolitiki hirya no hino ku Isi ku buryo uburanga bwabo bukurura abagabo bigatuma bumva barekura imitungo yabo kubera ubwiza n’ubuhanga bakoresha.

10. Yulia Volodymyrivna Tymoshenko

Umugore wamamaye cyane yavukiye mu gihugu cya Ukraine, yavutse taliki ya 27 Ugushyingo 1960. Yabaye uwungirije Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu mu mwaka wa 1990. Uyu mugore yize ibijyanye n’ubukungu muri kaminuza Dnipropetrovsk State.

Guhera mu 2001 yatangiye kujya akurikiranwa ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo no kuba yarayoboye abashakaga guhirika ubutegetsi bw’igitugu muri Ukraine mu mwa wa 2004.

Yulia rero na we akaba ari umwe mu bagore bakurura abagabo cyane bitewe n’ubwiza agaragariza abagabo yaba abo bakorana ndetse no mubuzima busanzwe.

9. Ruby Dhalla

Uyu mugore wamenyekanye cyane nk’umunyapolitikikazi akaba yaravukiye mu gihugu cya Canada, ahagariye ishyaka ryo kwishyira ukizana mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada.

Si gusa kuba umunyapolitike ahubwo yagiye anahabwa ibikombe by’umugore mwiza kuko yigeze no kuza mu bagore 50 beza muri Canada ndetse akaba yaranabaye umukinnyi w’amafilimi mu gihugu cy’u Buhindi, uyu rero na we akaba ari umwe mu bagore bakurura abagabo cyane.

8. Belinda Stronach

Belinda yavukiye muri Canada mu mwaka 1966, azakumenyekana cyane mu bucuruzi icyo gihugu, akaba yararanzwe cyane no kugira umutima wo gufasha abandi by’umwihariko abana.

Belinda rero yabaye umudepite guhera 2004 kugeza muri 2008 aza kugaragara neza muri politiki kuko yaje kugenda atwara ibikombe bitandukanye muri politiki, akaba rero na we yaraje ku rutonde rw’abagore b’Abanyapolitiki beza kandi bifuzwa cyane n’abagabo.

7. Yuri Fujikawa

Yuri yavukiye mu gihugu cy’u Buyapani akaba afite imyaka 28, uyu mugore rero yabaye umwe mu bifujwe na benshi aho yagiye agendwaho n’abagabo batandukanye kandi ntibatinye icyubahiro afite muri politiki.

Yuri yabaye umwe mu bakozi bakoze mu Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cy’u Buyapani.

6. Sarah Palin

Sarah wavukiye muri Amerika akaba yarabaye umunyamakuru kuri TV ya Fox nyuma akaza kubivamo agirwa Guverineri wa Leta ya Alaska mu gihe cy’Imyaka 3, gusa kuva 2006-2009, amaze kuva muri politiki yaje gusubira mu itangazamakuru aho yahise aba umuyobozi mukuru wa Fox yahoze akoraho mbere.

Sarah rero na we yaje ku rutonde rw’abagore bakurura abagabo cyane ku Isi.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

vincent - 28/08/2017 saa 03:44

aba bacyecuru se ubu nibo beza bacyiri muri politique abandi se barihe?
Kanda hano umusubize

Bebev cool - 28/08/2017 saa 01:54

Niba ntabwoba mufite mutubwire abanyarwandakazi kuko turabafite naho ibyo mwanditse ni ukuturuhiriza amaso ubusa.
Kanda hano umusubize

rushema - 26/08/2017 saa 08:35

mwiriwe neza, nibyiza ariko ndabona 10 ritagezeho keretse niba kubara byancanze,
Kanda hano umusubize

- 27/08/2017 saa 12:13

Ntibyagucanze Mbonye Nanjye Batuzuye,ark Ubutaha Bajye Bareba Nahano Iwacu Hari Abapoliticier Beza.
Kanda hano umusubize

Rukundo John - 28/08/2017 saa 04:47

Ange Kagame numupolitien uhitinga bariya bose mwatweretse.
Kanda hano umusubize

- 26/08/2017 saa 06:32

iyi iteguye nabi cyane!
Kanda hano umusubize

kigabo - 26/08/2017 saa 06:21

ese mu rwanda abagore nkabo bafite ubwiza kandi bakurura abagabo ntabahari mu zatubarize.
Kanda hano umusubize

- 26/08/2017 saa 05:11

Abandi bane se bari he!!
Kanda hano umusubize

Kay - 25/08/2017 saa 21:14

Belinda sha amaze gukura ariko afite cash ivuza ubuhuha kandi nubu aracyakunda abantu cyane
Kanda hano umusubize

Emmanuel Rugina - 25/08/2017 saa 20:45

Wibagiwe umukobwa wa Trump witwa Ivanka Trump.
Kanda hano umusubize

Ishimwe oloner - 25/08/2017 saa 19:05

nago bitangaje!?
Kanda hano umusubize

Nyumusi - 25/08/2017 saa 15:42

Nisawa Ariko Beshi Muribo Barashaje
Kanda hano umusubize

- 25/08/2017 saa 12:35

Ariko c ko mwatubwiye abagore 10 none mukaba muduhaye 5 gusa ???? Sha namwe ntimuri serious mwa banyamakuru mwe !!!!
Kanda hano umusubize

Pith - 26/08/2017 saa 22:41

Wamunyamakuruwe,urananiwepe,icumi Utubwiye Urigezehombegaaaa!!
Kanda hano umusubize

- 27/08/2017 saa 01:07

ubwo umwe yikuba 2.none se ko abandi na bo ari abagore babonye abagabo batabakuruye.cg mushima ababahinduranya. Rugamba ati ntumpeho.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X