Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kwigaragaza kwa Neymar, icyizere cya PSG cyo gutwara igikombe cya Shampiona y’u Bufaransa

Nyuma y’uko umunya Brasil ageze mu ikipe ya Pris Saint Germain avuye muri Fc Barcelona, icyizere ni cyose kuri iyi kipe cyo gutwara shampiyona yo mu Bufaransa nyuma y’uko kuri ubu ari yo iyoboye urutonde n’amanota 12/12 Neymar abigizemo uruhare rukomeye.

Mu gihugu cy’u Bufaransa, Paris Saint-Germain ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 12/12 nyuma yo gutsinda umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona bahuragamo na Saint-Etienne ku bitego 4-0, birimo ibitego bibiri bya Edinson Cavani n’ikindi cyatsinzwe na Thiago Motta.

Neymar akaba amaze kugira uruhare runini mu gutsinda ibitego ndetse usanga afite ishyaka ryo kugaragaza ko yari yarabuze uko yigaragaza akiri muri Fc Barcelona bitewe na mugenzi we Messi wasaga n’umutambamira.

Uyu mukino wanitabiriwe kandi n’umukinnyi wa NBA; Stephen Curry wahawe umwambaro wa PSG.

Uko amakipe yatsindanye i Burayi

Ligue 1 y’u Bufaransa : Umunsi wa 4 wa shampiyona

Paris-SG 3-0 Saint-Étienne

La Liga ya Espagne : Umunsi wa 2 wa shampiyona

Real Sociedad 3-0 Villarreal
Real Betis 2-1 Celta Vigo

Bundesliga y’u Budage: Umunsi wa 2 wa shampiyona

FC Cologne 1-3 Hambourg SV

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Louisa Stambaugh - 28/08/2017 saa 21:15

* faktor ROI yang lebih baik dengan perhatian yang memadai untuk apa yang segera penting . Cobalah untuk menggunakan kalimat sederhana dan latar belakang daasar sehingga bahwa pelanggan potensial Anda merasa mudah untuk memahami apa yang Anda tawarkan dalam bisnis Anda . Tim kami yang sangat energik ljlusan IT dan mereka bekerja didedikasikan profesional . Feel free to visit my web-site - [social media technology Indonesia->http://socmedtech.com/id/]
Kanda hano umusubize

Hh - 26/08/2017 saa 06:34

Hejuru mwanditse 4-0 hepfo mugaragaza ko ari 3-0??
Kanda hano umusubize

Franco man - 26/08/2017 saa 12:39

Mujye mwitonda mukwandika kuko harigihe mwandika muhubutse, nimba batsinze 4 bihindutse 3 gute hahahaa! Bro ihangane baracanganyikiwe
Kanda hano umusubize

mpawenayo Gedeon - 27/08/2017 saa 15:30

ntamuntu utibeshya. ni'mwihagame cyanee!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X