Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Anne Kansiime yatangiye kwiyegereza abanyarwanda mbere y’igitaramo ari bwitabire

Umunyarwenya Anne Kansiime ubu uri mu Rwanda, yatangiye kwiyegereza abafana be, ababwira ko ari bo bantu bonyine bamugaragariza urukundo kurusha abandi ugereranyije n’ahandi akunze gutaramira.

JPEG - 141.7 kb
Anne Kansiime ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu banyarwnya bo mukarere u Rwanda ruherereyemo

Kansiime ari buze kugaragara mu gitaramo cyiswe ’Seka Live’ kibera muri
Serena hotel i Kigali kuri uyu wa gatandatu, uyu munyarwenya mbere y’uko akitabira yatangiye kuvuga ko Abanyarwanda bamuba hafi kurusha ahandi hose bityo ngo ntajya abakinisha.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, aho yabwiye abanyamakuru ko kuri uyu munsi yiteguye kugaragaza itandukaniro ry’iki gitaramo n’ibindi yakoreye i Kigali.

Yagize ati "Abanyarwanda barihariye…iyo ngeze kuri stage banyereka urukundo rwinshi, nkabyiyumvamo…Abanyarwanda barankunda…Mufite urukundo n’urugwiro rwinshi bikoroha kubakunda kurushaho…sinjya mbamenyera.”

Ni ku nshuro ya kane Kansiime ataramira abanyakigali, kuri ubu ngo arajwe ishinga no kubona abakobwa na bo bisanga mu ruhando rwa komedi kuko akenshi ngo usanga bitinya.

Ati “Ntegereje ko n’abakobwa na bo binjira muri Comedy. Iteka iyo nje mu gitaramo, dukorana n’abagabo gusa ari njye mugore gusa urimo…sinzi igitera abakobwa gutinya. Sinzi niba biterwa n’abafana cyangwa se kugira isoni …”

Muri iki gitaramo Kansiime afatanya na Nkusi Arthur, Michael, Herve, Babu, Divin na George bagize itsinda rya Comedy Nights.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X