Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ntibyifashe neza hagati y’umuhanzi Diamond Platnumz na Alikiba

Umuhanzi Diamond Platnumz na mugenzi we Alikiba, iby’umubano wabo wavugwaga wongeye kuzamo kidobya nyuma y’uko umwe asohoye indirimbo yibasira mugenzi we avuga ko ntaho bahuriye.


Indirimbo "Fresh"Diamond yasubiyemo afatanyije na Fidq ndetse na Rayvanny,ni yo mvano y’amakimbirane y’aba bahanzi aho uyu mugabo abwira Alikiba ko ntaho bahuriye akaba amurenzeho mu gihe Alikiba nawe amushinja kuba yaramwibiye ibihangano, kugeza aho bimugejeje ku rwego rwo hejuru gusa atabivunikiye nkuko byakagombye.

Instagram na Tweeter,ni zimwe mu mbuga aba bombi bateraniyeho amagambo bituma bashotorana cyane ndetse mu minsi itari myinshi Alikiba yanditse ku rukuta rwe rwa Tweeter ati: “I know that you hate me 100% but I give ZERO F**ks #KingKiba”

Ibi bikaba byaraturutse kubyo Diamond yamuvuzeho mu ndirimbo Fresh aho yavuze ko ntawukwiye ku mugereranya na Alikiba kuko yanamwise Cinderella kubwo kwerekana ko batari ku rwego rumwe.

Muri iyi indirimbo "Fresh" Diamond yavuze kuri Alikiba agira ati:”Ukinichukia sikosi hela hivyo kwangu sio kesi kuni-comare na Cinderella haiwezi kuwa fresh. Simba kutoka mbuga ya Tandale”:

Aya makimbirane aje nyuma y’uko mu minsi ishize,havugwaga ko aba bombi baba barashyize iherezo ku rwangano rwabo,aho muri Studio ya wasafi records haherutse kugaragara ifoto ya Alikiba imanitse bituma benshi bavuga ko ibibazo byabo byaba byararangiye.

Icyakora ubwo itangazamakuru ryabazaga Diamond imvano y’iyo foto kandi havugwa urwango hagati yabo,yasobanuye ko ntacyo bapfa kandi ngo bikaba ari uburyo bwo gushyigikirana mu kuzamura umuziki wa Tanzania.

Umva indirimbo "Fresh" bivugwa ko yibasiye Alikiba

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

David Livingistone - 28/08/2017 saa 08:39

ababipfa nababisanjyiye.
Kanda hano umusubize

emmy na - 26/08/2017 saa 10:45

Inkuru ninziza arko sinumva ukuntu Diamond yazamura umuziki Nyarwablnda akoresje ifģ
Kanda hano umusubize

john - 26/08/2017 saa 10:01

murantsetsa kuzamura umuziki nyarwanda Diamond na Alikiba mubagize abanyarwanda noneho??
Kanda hano umusubize

rwanda - 26/08/2017 saa 09:57

Eeehh mukuzamura umuziki. nyarwanda waa,ubuse yateketezaga iki
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X