Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Meddy yageze i Kigali

Umuhanzi w’umunyarwanda Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gukandagiza ibirenge bye ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri 7 ahavuye.


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2017 ku gicamunsi nibwo yageze mu rwa Gasabo. Yageze ku kibuga cy’indege yakiranwa urugwiro ndetse n’abanyamakuru benshi.

JPEG - 163.8 kb
Meddy akigera i Kanombe yasanze imbaga y’abafana yamwiteguye

Ku isaha ya saa kumi z’umugoroba ni bwo Ngabo Medard uzwi nka Meddy usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Dallas i Texas, yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.

Yasanganiwe n’abantu cyane bamugaragarije urukumbuzi bari barimo abo mu muryango we ndetse na nyina umubyara.

JPEG - 155.9 kb
Meddy yari yateguriwe imodoka imutwara

Meddy agarutse gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Bralirwa, ’Mutzig Beer Fest’, icy’uyu mwaka kizaba tariki 2 Nzeri 2017, kibere muri Hotel Golden Tulip iherereye i Nyamata mu Bugesera.

Ku itariki ya 4 Nyakanga 2010, Meddy na The Ben berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuririmba mu gitaramo ‘Urugwiro Conference’. Bamaze kuririmba bafashe umwanzuro wo kugumayo.

The Ben ubundi witwa Mugisha Benjamin yagarutse bwa mbere mu Rwanda tariki ya 24 Ukuboza 2016 aho yari aje mu gitaramo cya "East African Party" cyabaye tariki 1 Mutarama 2017.

The Ben yongeye kugaruka i Kigali ku wa 17 Kanama 2017 aho ari buririmbe mu birori bya ‘Kwita Izina Gala Dinner’ mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2017, bityo bose bakaba bongeye guhurira mu Rwanda nk’uko bajyanye muri Amerika muri 2010.

Aba bahanzi bavuye mu Rwanda ari bo bakunzwe cyane mu Rwanda. Bageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeje gukorana ingufu, bakomeza kugira igikundiro cy’abafana ba muzika nyarwanda n’ubwo batababonaga imbonankubone mu bitaramo binyuranye.

Hakunze kujya havugwa ko bagiye kugaruka gukorera ibitaramo mu Rwanda ariko ntibikunde, bikarangira bataje kugeza ubwo bombi bongeye gurira mu Rwanda baje gukora ibitaramo 2 bikomeye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 31/08/2017 saa 13:47

meddy azatubabarire aze nokuri stade
Kanda hano umusubize

madiba donati accaunt - 29/08/2017 saa 13:45

gusa amenyeko nomubyaro akunzwe azahagere
Kanda hano umusubize

ENNICK NAKE IMANIMURINDE JAYP - 28/08/2017 saa 02:57

Nibyizakbx
Kanda hano umusubize

mugisha alice - 27/08/2017 saa 17:53

nukuri nibyiza nibaze bumve ibyiza byurwanda turabishimiye
Kanda hano umusubize

Bosco Nyamagabe - 27/08/2017 saa 07:57

Nize Twari Tumukumbuye Ese Azakorera IbItaramo Hehe Nahe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X