Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Iteramakofe: Conor McGregor yatengushye Zilatan Ibrahimovic

Mu gihe ku munsi w’ejo mbere y’uko umukino w’iteramakofi wahuje Conor McGregor na Mayweather uba,Zilatan ngo yari yizeye ko uyu Conor aribuze gukubita Mayweather,biza kurangira ariwe utsinzwe.

JPEG - 46.1 kb
Zlatan yari yavuze ko Conor McGregor aributsinde

Zlatan yari yavuze ko asanga uyu mugabo ari we Ibrahimovic muri uwo mukino ku Isi kuko ngo yamubonagamo ubushobozi buhambaye.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku igaruka rye muri shampiyona y’abongereza, Zlatan Ibrahimovic ntiyagarukiye ku mupira w’amaguru gusa ahubwo yahise atandukira avuga no ku iteramakofe, agaruka kuri uwo mukino w’amateka.

Ibrahimovic yagize ati “Umwe yubatse izina imyaka ishize ari myinshi, uwo ni Mayweather. Undi we yubatse izina mu gihe gito gishoboka, ariko yararibyibuhije. Njye nk’umufana ukomeye wa MMA (Mixed martial Arts/Umukino w’iteranamakofe ariko banagundagurana)."

“Conor afite ingufu zishobora gutsinda kandi yifitiye icyizere nkanjye. Ni Ibrahimović wo mu mikino njyarugamba nanjye nkaba McGregor mu mupira w’amaguru ku Isi.”

Ni umukino wabaye masaha ya saa moya za mu gitondo cy’iki cyumweru tariki ya 27 Kanama ku masaha ya Kigali byari mu rukerera.

Wabaye umukino w’amateka bitewe n’uko wahuje ibihangange bibiri mu mukino w’Iteramakofe, Conor McGregor w’imyaka 29 wari umukino wambere yakinnye nk’uwabigize umwuga.

Yaje gukubitwa bikomeye na Floyd Mayweather w’imyaka 41 usatira umusozo wa kariyeri ye muri uyu mukino.

Round eshatu za mbere, MacGregor yazitsinze bigaragara ko arusha cyane umunyamerika bari bahanganye. Gusa kuva kuya kane kugera kuya cyenda, imbaraga zari zashize kuko yakubitwaga umusubirizo bigeze ku ya 10, umusifuzi ahitamo gusoza umukino nyuma yaho MacGregor yari yananiwe cyane.

Uyu mukino wari watangiye kwamamazwa cyane kuva mu mezi abiri ashize, abantu benshi bazi ko kera kabaye hashobora kuboneka umuntu umwe nibura watsinda Mayweather agakuraho agahigo ko kuba mu buzima bwe ataratakaza umukino n’umwe cyangwa ngo anganye.

MacGregor ubusanzwe amenyerewe mu mukino baterana amakofe ariko banagundagurana, uzwi nka Mixed Martial Arts (MMA), gusa kuri iyi nshuro yari yahinduye akurikiza amategeko agenga boxing.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X